Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.
Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuzima mu Mujyi wa Kigali, tariki 01 Ukuboza 2022, habereye umuhango w’ihererekanyabubassha hagati ya Minisitiri w’Ubuzima ucyuye igihe, Dr. Daniel Ngamije na Dr. Sabin Nsanzimana wamusimbuye.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye abantu ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza 2022 buri mwaka, yasabye urubyiruko kutirara kuko SIDA igihari.
Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.
U Rwanda rwatangije icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, mu rwego rwo kurwanya gupfa k’umubyeyi abyara cyangwa umwana wapfa avuka, abatwite bakibutswa kwipimisha kwa muganga inshuro zose ziteganywa kugira ngo ibyo bigerweho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 07-13 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 32 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 11,440 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)
Kujya mu mihango ku bakobwa si indwara. Umukobwa agomba kwitabira ishuri, gukina, kurya, kunywa no gukora ibindi, atabangamiwe n’uko yabuze ibikoresho by’isuku igihe yagiye mu mihango.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.
Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu cyumweru cyo kuva tariki 01-06 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,528 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.
Niyonizera w’imyaka 18 y’amavuko wari umaze umwaka mu bitaro bya Gatunda i Nyagatare kubera imvune y’umugongo, yitabye Imana nyuma yo kubura ubuvuzi kubera ubushobozi buke bw’umuryango we.
Abashinzwe kwita ku bana bafite imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko bakomeje akazi ko gukurikirana abana bafite imirire mibi. Icyakora iyo bamwe bamaze gukira usanga abandi barwaye biyongera, ibi bigatuma iyi Ntara ikomeza kuza imbere mu kugira abana bafite igwingira ku gipimo cya 44%.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima ya Malawi yatangaje ko umubare w’abicwa na Cholera umaze kuzamuka, ukaba ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022 wari ugeze ku 183. Umubare w’abandura icyo cyorezo wakomeje kuzamuka guhera muri Werurwe 2022, ubwo cyatangiraga. Ubu abamaze kucyandura baragera ku 6.056, nk’uko byagaragaye mu itangazo (...)
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bufaransa babashije gushyira nyababyeyi mu mugore utari usanzwe ayifite, igikorwa kibaye kikanagenda neza ku nshuro ya kabiri mu mateka. Ku nshuro ya mbere, igikorwa nk’iki cyabaye muri Werurwe 2019, umugore wagikorewe akaba ategereje kubyara ku nshuro ya kabiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 24-30 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 28 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,555 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (...)
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Samira Umutoni w’imyaka 25, yagize ikibazo cyo guturika kw’imiyoboro y’amaraso mu bwonko bimuteza ubumuga, ariko ubu akaba yasubiye mu mirimo yo guteka abifashijwemo n’abaganga b’inzobere bitwa ‘Occupational therapists’.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’imbasa, Abanyarwanda bibukijwe ko batagomba kwirara ngo bareke gukingiza abana iyi ndwara, kuko bumva ko yacitse.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe uba tariki ya 27 Ukwakira, Abanyarwanda bahamagarirwa kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ababyeyi basabwa gufasha abana kwigirira icyizere, kumva bafite agaciro no kwiyakira bityo bakagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima (RBC), hamwe n’abaganga bakorana na cyo bemeza ko kutoga mu kanwa (kutiborosa) biteza indwara nyinshi zirimo uburwayi bw’umutima na kanseri.
Abantu benshi usanga bafite ibinure byinshi mu mubiri nyamara byoroshye kubigabanya bikabarinda ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kubakururira izindi ndwara.
Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko mu cyumweru cyo kuva tariki 17-23 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu 23 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 8,951 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye 22 ni ab’i Kigali nahi umwe ni uw’i Rubavu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru (...)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Karere ka Nyamagabe, buvuga ko mu bahivurije kuva muri 2015 hari abatarishyura bafitiye umwenda ukabakaba miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.