Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje amabwiriza Abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda, abaturage bagomba gukurikiza inama bagirwa mu kugikumira.
Mu gihe indwara ya coronavirusi yahawe izina rya covid 19 ikomeje gufata indi intera ikomeye, ibyorezo birimo chorela, VIH/SIDA, ibicurane (influenza) na Smallpox na byo biri mu ndwara ziswe ibyorezo kubera ko zishe amamiliyoni y’abantu.
Ahagana saa tatu kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, umubare w’abanduye Coronavirus hirya no hino ku isi wari umaze kugera ku bihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na Maroc.
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.
Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, kikaba mu mezi abiri gusa kimaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu hirya no hino ku isi.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho iteka ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta hamwe n’itangwa n’ibigo by’abikorera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko mu mwaka wa 2021 nta Munyarwanda urwaye umwijima wo mu bwoko bwa C (Hépatite C) uzaba adafata imiti.
Algeria ibaye igihugu cya kabiri ku mugabane wa Afurika kigaragayemo Coronavirus, nyuma ya Misiri (Egypte), kuko ni cyo gihugu cya mbere cyagaragayemo umurwayi wa Coronavirus, aravurwa arakira.
Simpunga Ernest warwaye umutima ku myaka 14, yamenye ko ari wo arwaye ku myaka 16 agiye kwa muganga, bakomeza kumuha imiti yo kumworohereza ariko nyuma y’imyaka ine nibwo habonetse abaganga b’inzobere baramubaga, amara ibyumweru bibiri mu bitaro ahita akira.
Abaganga barasabwa kurushaho kwita ku murwayi, n’ubwo yaba arwaye indwara itazakira bakamwitaho bakamuhumuriza, bakamufasha kuzigendera neza batamuhuhuye.
U Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo bazatanga udukingirizo tw’abagabo tugera kuri miliyoni mirongo itatu n’eshatu (33M), muri uyu mwaka wa 2020, ni ukuvuga ko hazaba hiyongereyeho miliyoni ebyiri ugereranije n’izatanzwe umwaka ushize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko umuntu wasanganwe coronavirus mu Misiri ubu ntayo agifite.
Umuyobozi wungirije wa UN Foundation, Peter Yeo, yashimiye u Rwanda imbaraga rwakoresheje mu gukumira icyorezo cya Ebola.
Icyorezo cyiswe Coronavirus gikomeje kwibasira ahanini igihugu cy’u Bushinwa ndetse n’abantu batandukanye bo mu bindi bihugu hirya no hino ku isi bagaragaweho iyo ndwara, umuntu yakwibaza uko bimeze mu Rwanda.
Tetanos (Agakwega) ni indwara isa n’iyibagiranye mu Rwanda ndetse mu mwaka wa 2004 u Rwanda rwahawe icyemezo cy’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS), kigaragaza ko rudafite ibipimo biri hejuru bya tetanos.
Kamikazi Rurangirwa Nadege urimo wiyamamariza ikamba rya Miss Rwanda, afite umushinga ushobora gufasha abana bavukana ibibazo by’ubusembwa biturutse ku kwigabanya nabi k’utunyangingo tw’ababyeyi b’umwana.
Abantu batandukanye bitabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe (AU) irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia barasuzumwa icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuvugwa hirya no hino ku isi ariko cyane cyane mu Bushinwa.
Umubare w’abantu bishwe na Coronavirus wazamutseho abantu 97 ejo ku cyumweru, ni wo mubare munini w’abantu iyi ndwara yishe ku munsi umwe. Automatic word wrap Inkuru ya BBC iravuga ko n’ubwo iyi ndwara itaragera ku mugabane wa Afurika, ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zo kwirinda no kwitegura guhangana na yo mu gihe (...)
Abashakashatsi bavuga ko indwara yiswe ‘Text neck syndrome’ cyangwa ‘Syndrome du Cou Texto’, ifata uruti rw’umugongo kubera guheta igikanu amasaha menshi umuntu areba kuri telefone, ihangayikishije muri iki gihe ikoranabuhanga ryifashishwa cyane.
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kivuga ko imiryango itishoboye yabyaye abana bafite ubumuga n’ubusembwa, yugarijwe n’ubukene bukabije, gushyira abo bana mu kato ndetse n’amakimbirane avamo gutandukana kw’abashakanye.
Mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe hubatswe ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri (RCC), kikaba cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2020.
Testosterone ni umusemburo w’ibanze ku bagabo, ari na wo utuma bagira imiterere y’umubiri ibaranga. Nubwo ari umusemburo wa kigabo, n’abagore barawugira ariko ku rugero ruto cyane.
Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko imbangukiragutabara nshya bahawe igiye kubaruhura imvune baterwaga no guheka abarwayi mu ngombyi za gakondo.
Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bashyize hamwe imbaraga mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola kugira ngo kitinjira ku butaka bw’u Rwanda, bikaba byarakozwe mu rwego rwo gukingira abaturiye ibice bifite ibyago byinshi byo kuba bakwandura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, yahuye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, amugezaho ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’u Bushinwa na Leta yabo, ku bw’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye icyo gihugu.
Amakuru dukesha BBC aravuga ko umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Coronavirus wazamutse ugeze ku bantu 170, ikindi kandi, kuba hari umuntu byamaze kwemezwa ko yafashwe n’icyo cyorezo mu gace kitwa “Tibet” bivuze ko icyorezo cyageze mu duce twose tw’u Bushinwa.
Ange Kagame yiyemeje gutanga udupaki 80 tw’impapuro z’isuku (sanitary pads) zizafasha abana b’abakobwa bagorwaga no kuzibona mu gihe bari mu mihango, rimwe na rimwe abo bakobwa bikabatera ipfunwe, bikaba byabangamira imyigire yabo, cyangwa se ntibisanzure mu bandi.
Muri iyi minsi u Rwanda ruratangira gukwirakwiza inzitiramibu zikorewe mu Rwanda, ibyo bikazafasha mu guca Malariya burundu mbere y’umwaka wa 2030, no kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu kuzitumiza mu mahanga.