Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo zivuga ko gukura amenyo atari byiza kuko bigira ingaruka ku muntu zirimo no kutabasha kurya neza ndetse n’amenyo asigaye bigatuma ava mu mwanya wayo.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima muri serivisi z’ubuvuzi, bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone zigendanwa (smart phone), rizajya ribafasha gutanga amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo bakanoza serivisi batanga.
Mu gihe imibare y’inzego zikurikiranira hafi iterambere ry’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu kugabanuka kw’umubare w’abagore bapfa babyara, kuri ubu hagaragara ubwiyongere bw’umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro mu buryo bugezweho iri hafi gutangira, bikazashyira iherezo ku ngaruka zaturukaga kuri serivisi zitanoze kubera inyubako zishaje zabyo, ibikoresho bidahagije ndetse n’ubuke bw’abaganga.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe baravuga ko kutabonera imiti ku gihe ku bigo nderabuzima bibegereye bituma hari iyo batabona bitewe n’ubushobozi kuko usanga basabwa kujya kuyifatira i Kigali ku kigo cya CARAES i Ndera cyangwa i Kanombe, bagasaba inzego bireba kuborohereza.
Muri rusange tuzi ko atari byiza kureka abana bakamara umwanya munini imbere ya screen ya televiziyo, mudasobwa, telefone zigezweho na tablets), kuko bibarangaza ntibagire ikindi bakora cyangwa bikaba byabangiriza amaso, ariko se haba hari igihe kihariye abantu bakuru batagombye kurenza bari imbere ya screen?
Icyegerenyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2020, kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kuva mu 2007 kugera mu 2020, kaza imbere mu kugira abaturage benshi barwaye inzoka, gakurikirwa n’aka Nyabihu, Rutsiro na Nyamagabe.
Indwara yo gutukura kw’amaso ikekwa ko ari iyo Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giheruka gusaba Abanyarwanda kwirinda nyuma yo kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hari abo yafashe ihereye mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima igasaba abayirwaye kujya kwa muganga.
Abaturage batandukanye baragaragaza ko ubwishingizi magirirane bwitwa Mituweli, bubafasha mu buvuzi muri rusange, ariko bakifuza ko hari zimwe muri serivisi bifuza ko zahinduka kuko zibangamiye imitangire ya serivisi bifuza guhabwa mu buvuzi.
Diyabete ni indwara idakira ikomeje kwiyongera kuko mu myaka 10 ishize mu Rwanda abayirwaye bikubye kabiri. Ni mu gihe nyamara abaganga bagaragaza ko ari indwara ishobora kwirindwa.
Abivuriza ku Bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifuza ko hashyirwaho amacumbi yajya yifashishwa n’abaje kuhivuriza batari mu bitaro, kuko kubona amafaranga y’icumbi hanze yabyo bitorohera abafite ubushobozi bukeya.
Rumwe mu ngingo zifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu kandi rukora byinshi ni ibihaha, ari yo mpamvu kubibungabunga no kubirinda ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Agahenera ni indwara ifata ku gitsike cy’ijisho kikabyimba, byatewe no kuziba k’utwenge dusohokeramo igice kimwe gikora amarira ugasanga kirimo amavuta, ukarwaye kamuteye ububabare no gutuma atareba neza.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rwongereye umubare w’amavuriro n’ibigo nderabuzima ndetse n’amavuriro mato (Health Posts) mu rwego rwo guteza imbere serivise z’ubuzima no kugeza serivise nziza ku baturage.
Bavuga ko umuntu afite ikibazo cyo kwituma impatwe, mu gihe kwituma bimugora, umwanda munini ukaza ukomeye ku buryo ugorana gusohoka, ndetse umuntu akajya ku usarane gake, bikaba uburwayi mu gihe ajyayo inshuro ziri munsi y’eshatu mu cyumweru. Akenshi kwituma impatwe ni ibintu bishobora kubaho rimwe na rimwe bigashira (...)
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba Abanyarwanda gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’indwara yandura cyane itera amaso gutukura, ikaba ngo yarageze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda batunga agatoki abaganga n’inzego z’ubuzima muri rusange ko babaha serivise itanoze, birengagije ko ari uburenganzira bwabo nk’undi munyarwanda wese.
Ni kenshi usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa nabi mu muryango, kubwirwa amagambo mabi ko basebeje umuryango, guhabwa akato, kuva mu ishuri, bamwe ndetse bakirukanwa no mu rugo, ibibazo bibugarije bikarushaho kwiyongera.
Ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo bishimira ko begerejwe serivisi za Echographie (guca mu cyuma) ku bigo nderabuzima, kandi bakoresheje ubwishingizi mu kwivuza bwa Mituweli.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (dialyse), mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko mu mwaka wa 2050, umubare w’abarwara kanseri uzaba wariyongereyeho 77%, ugereranyije n’uko imibare y’abayirwara yari imeze mu 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itewe impungenge n’indwara ya kanseri yibasiye abatuye Isi n’u Rwanda by’umwihariko, nyuma yo kubona ko abarenga 1/2 cy’abajya kuyivuza ngo bagera kwa muganga imburagihe batazi ko bayirwaye, kandi batakiri abo gukira.
Abaturage bivuriza mu bitaro bya Gatonde n’Ubuyobozi bw’ibyo bitaro, barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabageneye Imbangukiragutabara (Ambulance), nyuma y’imyaka itatu ibyo bitaro bikoresha imwe.
Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyatangaje ko amakuru arimo gukwirakwizwa ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo virusi yitwa ‘Machupo’ yica, nta shingiro afite ndetse ko nta bwoko bw’iyi miti buri ku isoko ry’u Rwanda.
Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko babangamirwa na zimwe muri serivisi bahererwa kwa muganga, zirimo gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kandi ubusanzwe ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu Rwanda hatangiye gutangirwa zimwe muri serivisi z’ubuvuzi abarenga 70% bajyaga gushakira hanze.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barashima abagize umuryango MyDocta babasanze ku musozi aho bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wo gucukura imirwanyasuri, bakabasuzuma indwara zitandura, ndetse bakanabasobanurira byinshi kuri kanseri (...)
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.
Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo ikwirakwiza inzoka zo mu nda.