Umugore wa Séraphin Twahirwa ari mu baje kumushinja

Ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, Séraphin Twahirwa ureganwa na Pierre Basabose yagaragaye mu rukiko rumuburanisha mu Bubiligi yambaye ikositimu yashyizeho na karavate.

Twahirwa yagaragaye yambaye neza mu gihe umugore we yari mu batangabuhamya bamushinja ibyaha bya Jenoside no gufata ku ngufu abagore, yagombaga kuza mu rukiko. Uwo mugore yaje yambaye ipantaro n’ishati bisa (ensemble) mu ibara rya Orange.

Mu cyumba kiberamo urubanza
Mu cyumba kiberamo urubanza

Uyu mugore we witwa Uwimana Primitive afite imyaka 53, akaba akora akazi ko kudoda.

Ubwo urubanza rwatangiraga, Uwimana Primitive yagize ati: "Twahirwa Séraphin ni umugabo wanjye, twashakanye byemewe n’amategeko dufitanye n’abana".

Primitive Uwimana yavukiye mu Perefegitura ya Gitarama. Se yitwaga Ferdinand nyina akaba Mukamazera Scolastique, bakaba bari Abatutsi.

mu rukiko yabajijwe niba afite abavandimwe, ati "Twavutse turi 7 ariko ubu dusigaye turi 3." Abasigaye harimo bakuru be 2.

Uwimana Primitive yize amashuri 2 yisumbuye, akaba yarageze i Kigali afite hagati y’imyaka 18 na 19.

Avuga ko mu rushako rwe yabyaranye na Twahirwa abana batatu barimo Olivier Twahirwa, Olive Twahirwa na Ange Twahirwa, akaba atuye i Nairobi muri Kenya kuva muri 2005.

Bamubajije niba abana be babana na we muri Kenya ati: "Twari kumwe ariko ubu nsigaranye na Ange gusa."

Bati "Imfura yawe ifite ibibazo byo mu mutwe," ati: "Cyane arabifite n’ubu sinzi aho aherereye." Yavuze ko na Olive atazi aho aherereye, ko amaze amezi nk’atanu yaramubuze.

Bati: "Hari ikibazo mwagiranye? Kuki udafite amakuru ye?"

Ati "Ibyo bibazo byerekeranye n’abana banjye sinshaka kubisubiza, nakwifuza ko biba mu mwiherero."

Urukiko ruti: "Ni ibabazo rusange ariko" na we ati:"Ariko byerekeranye n’abana banjye."

Avuga ko aho aba muri Kenya atongeye gushaka, yibera muri bizinesi gusa kugira ngo ashobore kubaho. Bamubajije niba hari bashiki ba Twahirwa, ati: "Ntabo mbana na bo."

Avuga ko hashize imyaka myinshi atavugana na Twahirwa ku buryo atanamwibuka.

Bamubajije niba mu minsi ishize yaba yaravuganye na Twahirwa cyangwa umuvandimwe we ati: "No (oya)".

Bamubajije bati: "Nta n’uwaguhamagaye kuri telefone?" Ati: "Nahamagawe n’umuzungu gusa ambwira ko ngomba kuza gutanga ubuhamya, ndetse twahuzwaga n’umukobwa wanjye kuko yavugaga Icyongereza.

Urukiko rwamubajije ukuntu yahuye na Twahirwa, ati "Ese ni byo mwifuza ko bijya mu ruhame" ati: "Byo nabivuga."

Bamusabye kubisobanura, abanza kugira ikiniga, ati "Nabaga kwa Mukuru wanjye i Kigali, turahura turakundana twemeranya ko twabana, tujyana iwacu, (kugeza ahongaho nta bindi ndibuvuge, ibindi ndabivugira mu muhezo)."

Ubuhamya bw’uyu mugore wa Séraphin Twahirwa bwatangiye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu. Mu rukiko habayemo impaka nyinshi kubera kutumvikana ku bijyanye no kuba yatangira ubuhamya bwe mu muhezo.

Ikindi kandi cyari giteye inkeke mu buhamya bw’abaturanye n’uyu muryango ubwo aba bombi bari batuye mu Karambo ndetse n’amakuru umugore yatanze mbere mu ibazwa, yavugaga ko yabanye na Twahirwa bagasezerana nyuma kuko batigeze bakundana ahubwo yamurongoye ku ngufu atabishaka.

Abunganira abaregera indishyi bagaragaye kenshi banga ko ubuhamya bwe bukomereza mu muhezo cyane ko yari asanzwe yaratanze ubuhamya.

Urubanza rwabayemo iminota y’ikiruhuko inshuro nyinshi, byaje gutangazwa ko bavumbuye ko Twahirwa yamuhamagaraga akamushyiraho igitutu ngo azabeshye abakora iperereza.
Ngo bavuganye inshuro 1057 kuri telefone no kuri WhatsApp.

Ngo bombi hari ubwo bavuganaga iminota irenga 30 ndetse ko hari ubwo Primitive yigeze gushaka gusanga umugabo we mu Bubiligi kuko imibereho yari iri kumugora.

Bimwe mu biganiro bagiranaga, ngo hari aho Twahirwa yamubwiye ati: "Uzababwire ko tutajya tuvugana, ko udashobora kujya mu Rwanda".

Ati "Mumubaze niba na we hari amakuru yanjye afite".

Uwitwa Flamme wunganira Pierre Basabose muri uru rubanza yahise avuga ko atakwemera ko ibyo bintu bivugwa.

Umushinjacyaha yagaragaje ko ibiganiro Twahirwa yagiranye na Primitive afite bike ugereranyije n’ibyo abashinzwe iperereza bagaragaje nk’aho ibyavuye kuri whatsapp muri 2020 bigaragara ko Twahirwa yamuteraga ubwoba ngo azabeshye urukiko.

Akomeza avuga ko no mu Gushyingo tariki 25 mu 2019, nabwo Twahirwa yasabye Primitive nimero z’abarimo kumukoraho iperereza. Icyo gihe ngo yamuhaye iz’uwaherekeje abatangabuhamya baturutse mu Rwanda bitabiriye uru rubanza mu Bubiligi.

Tariki 6 Ukuboza 2019, Twahirwa ngo yamubwiye kujya kuri HCR akababwira ko hari abantu bamuhamagara bashobora kumugirira nabi, we n’abana be.

Twahirwa yamubwiye ko nibamubaza ibibazo azasubiza ko ntacyo abiziho, ko na we yari yihishe ashaka inzira yanyuramo ahunga.

Primitive avuga ko tariki 1 Ukuboza 2020 yabwiye Twahirwa ko Abapolisi bo muri Kenya bamuhamagaye, Twahirwa amubwira ko atajyayo ko najyayo bamushyira mu mutego bakamutegeka icyo agomba gukora ariko ko atagiyeyo ntawaza kumutwara ku ngufu.

Umushinjacyaha yavuze ko yemera ko koko Primitive yashyizwe ku gitutu ariko ko atari serivise yo kurinda abatangabuhamya yakimushyizeho ahubwo ko ari Twahirwa. Na we yasabye ko urukiko rwafata telefone ya Twahirwa bakagenzura ko ibyo biganiro bagiranye babibona.

Abunganira abaregera indishyi bati "Murabona ko umutangabuhamya na we ubwe ari ‘victime’ wa Twahirwa, kandi ko itoteza rituruka kwa Twahirwa ubwe".

Bakomeje babwira umutangabuhamya ko igitumye babivuga atari ukumusuzugura cyangwa kumutera ubwoba ko ahubwo ari uburyo bwo kwerekana ko arimo gukoreshwa n’igitutu cy’umugabo we.

Abaregera indishyi basabye, ko mu bushobozi bw’urukiko, bafata telefone ya Twahirwa bakareba niba mbere y’uko umugore we aza aho mu rukiko ko batavuganye, rukanagenzura ko atamuteye ubwoba.

Urubanza rwasojwe Uwimana Primitive ufite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso asabye akaruhuko ndetse agahabwa n’icyo kurya kuko yumvaga ashonje, maze abashinzwe kurinda abatangabuhamya muri urwo rubanza bamujyana bamufashe mu ntoki asa nk’urembye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka