U Bubiligi: Séraphin Twahirwa yatangiye kubazwa ku byaha aregwa bya Jenoside

Ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo Twahirwa yabazwaga n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi, yavuze ko atemera ibyaha aregwa cyane ko atabashaga kujya mu bantu benshi, bitewe n’uburwayi bw’ingingo yari afite.

Icyumba kiberamo urubanza
Icyumba kiberamo urubanza

Séraphin Twahirwa wavuze ko avuka i Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba, mu rukiko ubwo yabazwaga ubwoko bwe yavuze ko ari Umugesera, ko akomoka mu Gisaka.

Avuga ko se yari umupolisi akajya gushaka abandi bagore. Ngo byatumye nyina abura ubushobozi bwo kubarihira amashuri, ngo bari abakene ku buryo kubona icyo kurya byari bigoye.

Twahirwa avuga ko ubwo yazaga i Kigali aje gushaka se wari warabataye, yahageze agasanga afite undi mugore, ndetse akora akazi k’ubukonvayeri muri Bisi. Nyuma yaho Twahirwa yaje kwiga ibijyanye n’ubukanishi mu igaraje ryo kwa Silas Majyambere, nyuma yaho aza guhabwa akazi muri iryo garage. Aha ngo yahavuye ajya gukora muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (MINITRAP) aho yahawe akazi nka ‘Chauffeur Mécanicien’.

Impanuka ikomeye yakoze ubwo yari mu kazi atwaye imodoka ngo yatumye byivanga mu mutwe, aza gucibwa akaguru ari yo mpamvu kuri ubu acumbagira kuko afite insimburangingo yifashisha mu kugenda.

Twahirwa avuga ko yagiye gutura i Karambo muri Gikondo, ubwo se wari uhatuye anakora muri MAGERWA yamwemereraga kuza kubana n’undi muvandimwe we mu nzu yo hanze.

Twahirwa avuga ko yashyingiranywe n’umugore we mu 1987 ubwo uwo mugore we yari afite imyaka 20 y’amavuko. Yongeyeho ko ibyo umugore we yavuze ubwo yabazwaga atari byo ko hatabayeho kumuhatira gukundana na we( no kumufata ku ngufu igihe yari yamusuye) ko ahubwo Twahirwa yamusabye urukundo akamwemerera ko bakundana.

Ubugenzacyaha ubwo bwabazaga umugore wa Séraphin Twahirwa, kuri ubu utuye muri Kenya, yavuze ko bajya kubana, Twahirwa yamufashe ku ngufu, akiri isugi, aguma iwe bitewe n’ubwoba yari afite. Ngo baje gusezerana imbere y’amategeko gusa ariko ngo ntibigeze basezerana imbere y’Imana.

Umugore wa Twahirwa yavuze ko kandi mu gihe cya Jenoside, umugabo we ngo atigeze amufasha, kuko no mu bamufashije guhunga ajya aho avuka, Twahirwa atari arimo.

Ku wa Gatanu mu rubanza, Twahirwa yavuze ko nubwo umugore we bashakanye bakabyarana abana 3, afite imyitwarire idasanzwe ku buryo ngo iyo yamubwiraga ko hari umugore baryamanye bakabyarana, kandi ko uwo mwana yabyaye ari uwe, yabyemeraga.

Twahirwa yemera ko abana yabyaye mu rushako rwe ari babiri.

Abajijwe niba yarigeze ajya mu mutwe w’Interahamwe,Twahirwa yavuze ko atigeze aba mu Nterahamwe,ko ubumuga afite bw’ukuguru butamwemereraga kujya ahantu hari abantu benshi.

Yavuze ko nubwo yemera ko yari ari mu ishyaka MRND, ibendera rya MRND ryari rimanitse ku rugo rwe atari we warihashyize ahubwo ko ari abayobozi ba MRND barihashyize.

Ku kibazo cy’uko hari abatangabuhamya bavuze ko bakunze kumva Twahirwa yigamba ko afitanye isano ya bugufi n’umuryango w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, Twahirwa yavuze ko atari byo, ko nta sano afitanye n’uwo muryango.

Abajijwe niba yari mu bantu bakorana bya hafi na Perezida Habyarimana cyangwa se umugore we, yasubije ko ntaho yigeze ahurira na bo.

Ni mu gihe ubwo umugore w’isezerano yabazwaga, yabwiye Ubugenzacyaha ko umugabo we yari aziranye na Perezida Habyarimana, kandi ko basuranaga ndetse bagahurira mu birori birimo n’ubukwe.

Yavuze ko umugabo we mbere ya Jenoside ari umwe mu bateraga ubwoba Abatutsi. Ngo yakundaga kunywa inzoga nyinshi mu rugo cyangwa mu kabari, ndetse agataha yasinze avuye no gusahura.

Uyu mugore uri mu bashinja umugabo we Twahirwa, avuga ko mu gihe umugabo yabaga agiye mu bikorwa byo kwica ari kumwe n’Interahamwe yavugaga ngo ‘je pars pour travailler’ (ngiye mu kazi) ikindi ngo yari atunze imbunda na pistolet.

Twahirwa yavuze ko tariki 7 Mata 1994 yari iwe asangira ibyo kurya no kunywa n’umuryango we, akumva abaturanyi ngo babatwikiye ariko atazi impamvu ndetse akumva Abatutsi bashakishwa babita Inyenzi. Yongeraho ko mbere ya Jenoside n’igihe Jenoside yatangiraga, nta bariyeri n’imwe yigeze abona i Karambo aho yari atuye, keretse bariyeri yari imbere ya MAGERWA yagenzuraga abinjiragamo.

Abajijwe niba azi Pierre Basabose,Twahirwa yasubije ko nubwo bari baturanye i Gikondo, atigeze amubona imbonankubone na rimwe, ko yumvaga avugwa nk’umucuruzi, amubona bwa mbere n’amaso ye ngo yamuboneye mu Bubiligi.

Ku bijyanye n’ubwicanyi, abatangabuhamya bavuze ko yagiye akora ahantu hatandukanye. Twahirwa yabwiye urukiko ko byose abihakana, ko nta muntu n’umwe yigeze yica.

Izina “Kihebe” avuga ko yaryiswe ubwo yakoraga mu igarage ryo kwa Silas Majyambere bitewe n’uko akazi kose yahabwaga ngo yagakoranaga umwete, agakora n’ibyo abandi babaga batinye.

Abajijwe icyo yahunze tariki 8 Mata 1994 ava aho yari atuye i Karambo,Twahirwa yavuze ko byatewe n’uko yari afite ubumuga, akibaza uko byamugendekera mu gihe ibintu byatangira kumera nabi.

Twahirwa avuga ko mu gihe cya Jenoside yari afite indangamuntu yanditsemo “Hutu” yamwemereraga gutambuka kuri za bariyeri. Icyari kimuhangayikishije ngo ni umutekano w’umugore we wari Umututsi, n’abagore babiri ba se bari Abatutsi.

Ku bijyanye n’abantu Twahirwa avuga bari kumwe na we tariki ya 7 Mata 1994 barimo na musaza w’umugore we nyuma bakaza kwicwa muri Jenoside,Twahirwa avuga ko atamenye uburyo bavuye iwe, ko yabajije akabwirwa ko bagiye.

Kuri uyu wa Gatanu kandi herekanywe filime ivuga ku mateka ya Jenoside. Iyo filime yakozwe na bamwe mu barokotse Jenoside bajya aho bari batuye bagamije kumenya abagize uruhare mu kwica abo mu miryango yabo. Igaragaza kandi bamwe mu bakoze Jenoside bavuga ku bwicanyi bakoze.

Helene Dumas, umwe mu babajijwe kuvuga ku byo azi ku mateka y’u Rwanda ndetse n’uko ruhagaze kuri ubu, yatangiye avuga ko nta sano afitanye n’abaregwa.

Helene Dumas yavuze ko Jenoside yateguwe igashyirwa no mu bikorwa. Kuri ubu avuga ko ugereranyije u Rwanda rwo hamwere n’u Rwanda rw’uyu munsi abona ubu ari heza kandi hatanga icyizere bitewe n’ubushake bwa politiki buhari bwo gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse n’uburyo Abanyarwanda bahuriza hamwe imbaraga mu kwiyubakira Igihugu no kugiteza imbere.

Kuri we ngo zimwe mu ngaruka zikomeye za Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni umubare munini w’impfubyi zasigaye zonyine kandi zari zifite imiryango yazimye ndetse n’abatazi inkomoko yabo.

Dumas avuga ko gufata ku ngufu abagore mu gihe cya Jenoside ari kimwe mu biranga Jenoside aho ikiba kigamijwe ari ukwangiza abagore nk’abantu batanga ubuzima. Yongeraho ko 66% by’ihohoterwa byakorewe abagore b’Abatutsi byaberaga mu ruhame.

Uyu Séraphin Twahirwa aba mu Bubiligi kuva mu 2006, akaba yarahageze avuye muri Kenya. Se witwa Protais Ntaganira wari umupolisi yaguye muri gereza ndetse akaba yari afitanye isano n’umuryango wa Agatha Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Habyarimana.

Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, mu rukiko bakazumva umutangabuhamya wahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka