Twahirwa yabwiraga Interahamwe ngo zifate ku ngufu Abatutsi - Umutangabuhamya

Ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose rurimo kubera mu Bubiligi, humviswe abatangabuhamya batandukanye bashinja Twahirwa.

Muri abo batangabuhamya, uwatanze ubuhamya ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu, ni umubyeyi wikorera waturutse mu Rwanda.

Mbere yo kuza gutanga ubuhamya akaba yarabajijwe inshuro ebyiri ubwo yari ari mu Rwanda.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 18, abana na nyina ndetse n’abavandimwe be, baje kwicwa n’Interahamwe.

Avuga ko muri Mata 1994 bari batuye i Karambo, ubu ni mu murenge wa Gatenga, ndetse ahamiriza urukiko ko ubuhamya yaje gutanga hano mu rukiko ari ibintu yiboneye n’amaso.

Séraphin Twahirwa
Séraphin Twahirwa

Avuga ko Twahirwa yaje mu rusisiro bari batuyemo avuga ko yabaye Perezida w’interahamwe, ahita amanika ibendera rya MRND ku rugo rwe.

Abajijwe niba Twahirwa avuga ari uri mu rukiko, yasubije ko ariwe, akomeza avuga ko yari atuye aho Twahirwa yari atuye ngo hari urugendo rw’iminota iri hagati y’10 na 20.

Ubwo Jenoside yatangiraga,ngo ntabwo nari mu rugo kuko bari barahungiye ku kigo cy’aba selesian mu Gatenga.

Uyu mubyeyi avuga ko mbere ya Jenoside, Abatutsi bari batuye Karambo bahungaga kenshi, bamwe bakajya ahitwa kwa Carlos, bitewe n’interahamwe za Twahirwa zashakaga kubafata ku ngufu no kubagirira nabi.

Avuga ko muri Gashyantare 1994, Interahamwe zoherejwe na Twahirwa, zateye urugo rwarimo umuryango we, batangira kubakorera iyicarubozo, bababwira kugendesha amavi, zivuye iwabo zijya ku mugabo witwaga Vianney zimwicana n’umugore we.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Twahirwa yabwiraga interahamwe ngo zijye gufata ku ngufu Abatutsi bumve uko bameze.

Yakomoje ku nterahamwe yitwaga Munyakazi yatojwe na Twahirwa, yaje ikamufata ku ngufu aho yacuruzaga kuri butike, nyuma yuko yari amaze kubanyuraho bicaye munsi y’igiti banywa wisky.

Nyuma y’ibyo, ngo yageze mu rugo abwira iwabo uko byagenze,abo mu muryango we bamubwira ko agomba gusubira kwa Carlos kwihishayo.

Yakomeje asobanura uko yiboneye n’amaso ye urugo rw’umuryango wo kwa Roger Ndengeyingoma wari ufite abana 11 rutwikishwa amapine, ubwo yari yihishe mu bihuru.

Umugore wa Ngengeyingoma amaze kubona umuriro ubaye mwinshi,ngo yasohotse mu nzu asaba imbabazi, Twahirwa wari kumwe nizo nterahamwe ngo yahise akuramo imbunda (pistolet) ye arasa uwo mugore wa Ndengeyingoma.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Twahirwa amuzi neza nk’interahamwe yagendaga mu modoka yari iriho ibendera rya MRND n’ifoto ya Habyalimana.

Uyu muryango ngo wazize ko wari uri mw’ishyaka (PSD) ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyalimana.

Uyu mutangabuhamya avuga ko ubwo abo mu muryango we bicwaga, byakozwe n’interahamwe zari kumwe n’aba GP.

Izo nterahamwe zose ngo zatojwe na Séraphin Twahirwa wari uzwi nka ’Kihebe’ risobanuye umuntu utagira icyo atunga cyangwa icyo yubaha ndetse zihabwa n’intwaro zakoresheje zica abatutsi.

Abajijwe ku bijyanye na Basabose, yavuze ko yumvaga bamuvuga ariko atigeze abona isura ye, kandi bakavuga ko ari umwe mu bari bafite imigabane myinshi muri RTLM.

Uwunganira Twahirwa yasabye umutangabuhamya kugenda avuga icyo yakoraga buri munsi uhereye kuya 7 Mata, mu gihe ku batangabuhamya babiri ba mbere babanje nta numwe wigeze abazwa ikibazo.

Uyu mutangabuhamya wavuye mu Rwanda we yabajiwe n’inyangamugayo, Perezida, Ubushinjacyaha aba-avocat baregera indishyi muri uru rubanza.

Uwunganira Twahirwa ibibazo yabajije uyu mutangabuhamya byibandaga ku byo yabajijwe ari i Kigali kugira ngo bumve niba asubiza nk’uko yasubije i Kigali.

Ibi bikorwa mu rubanza hagamijwe kumenya ukuri ku byo avuga yiboneye n’amaso ndetse n’ibyo yumvise bivugwa cyangwa ibyo yabwiwe n’abandi.

Nyuma yo kumubaza, uruhande rwunganira Twahirwa rwavuze ko uyu mutangabuhamya nta buryo yari kumenya amakuru yose ari gutanga, mu gihe ngo yari yihishe.

Perezidante w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya niba ibyo avuga ari ukuri asubiza ko ubuhamya yatanze mu rukiko ari ukuri.

Mu bandi batangabuhamya batanze ubuhamya harimo uwabutanze ari ku ruhande rwabaregera indishyi aho yatangiye avuga ko afite imyaka 37.

Yavuze ko impamvu yahisemo gutanga ubuhamya ari ukubera umuryango we wishwe wari utuye i Gikondo mu gihe cya Jenoside ari naho yakuriye, n’abandi bo mu muryango we wa hafi nabo bari batuye aho.

Uyu musore avuga ko mbere gato ya Jenoside yakunze kubona interahamwe mu mihanda y’i Gikondo hafi y’aho yari atuye. Ubwo indege ya Habyalimana yahanurwaga, uyu mutangabuhamya avuga ko we atari i Gikondo iwabo, ahubwo yari yagiye gusura Nyirasenge wari ufite umugabo w’umufaransa(umuzungu).

Icyo gihe ngo nibwo yamenye ko ababyeyi be n’abo bavukanaga biciwe aho bari batuye i Gikondo hafi y’ahari hatuye Twahirwa.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yabayeho mu buzima bw’agahinda kenshi kuko yahoraga abaza aho ababyeyi be n’abavandimwe bari.

Nyuma ya Jenoside ababyeyi be bamureze (Parents adoptifs) nibo ngo bamufashije gukomeza ubuzima, ndetse aza kuza gusura u Rwanda, asura n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kugira ngo arusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Ubwo yabazwaga uko byagendekeye ababyeyi be, bamubwiye ko bishwe barashwe n’interahamwe.

Uyu musore kandi mu gutanga ubuhamya, yagezeho afatwa n’ikiniga ndetse atangira kurira.

Undi mutangabuhamya watanze ubuhamya bwe ni umubyeyi wavukiye mu Rwanda mu 1954, kuri ubu akaba ari umubyeyi w’abana 3 uri mu kiruhuko cy’izabukuru,akaba yarashakanye n’umugabo w’umuzungu.

Uyu mubyeyi avuga ko abishwe muri Jenoside bari abantu bafite imiryango kandi bayitagaho, nta kindi bifuzaga uretse kubaho, ariko ko abana bagizwe impfubyi na Jenoside mu 1994.

Uyu mubyeyi yavuze amateka ashaririye yanyuzemo yatumye abo mu muryango we bicwa mbere ya Jenoside, aza kugera n’aho ahungira mu gihugu cy’u Burundi.

Nyuma ngo yaje kugaruka mu Rwanda mbere yuko Jenoside iba, ibintu byatumye amenya ubuzima bubi abo mu muryango we bari Abatutsi babagamo.

Uyu mubyeyi avuga ko mu 1991, aribwo abagogwe bishwe, mu 1992 kandi Abatutsi bari batuye i Bugesera batangiye kwicwa ndetse no gutwikirwa amazu.

Avuga ko hari bamwe mu muryango we biciwe i Bugesera mu 1992, abari basigaye ngo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Avuga ko ubwo Gatabazi wari mu ishyaka PSD yicwaga ku ya 21 Gashyantare 1994, ibintu byarushijeho kuba bibi muri Kigali, icyo gihe ku ngo z’Abatutsi hatangiye guterwa amabuye,bamwe baricwa, bikurikirwa n’iyicwa rya Bucyana wari mu ishyaka CDR.

Asobanura ko bigoye cyane kuvuga ibya Jenoside nyuma yo kubura abo mu muryango we, ariko we akaza kurokoka akaba atuye mu gihugu cy’Ubufaransa.

Uyu mutangabuhamya yagize ati” Le Genocide c’etait un horreur absolu” abishwe muri Jenoside bishwe urupfu rubi rw’agashinyaguro harimo gutemagurwa, barashwe abandi bakicwa nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Yavuze ko abarokotse Jenoside baharaniye kubaho no gukomeza ubuzima, kuri ubu icyo bifuza ari ukubona ubutabera, abagize uruhare mu gukora Jenoside bakidegembya bose bakaryozwa ibyo bakozwe.

Uyu mubyeyi kandi ubwo yatangaga ubuhamya yavuze amwe mu mazina y’abe bishwe muri Jenoside barimo nyina ,abavandimwe be, ba Nyirarume, ba Nyirasenge n’abana babakomotseho.

Uru rubanza rwatangiye tariki 9 Ukwakira, kugeza ubu Pierre Basabose ntaragaragara kubera impamvu z’uburwayi, akaba ahagarariwe n’umwunganizi we Me Jean Flamme. Ruzasozwa humviswe abatangabuhamya 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka