Dr Munyemana yashinjwe gutanga inshinge bateye abagore b’Abatutsi mu myanya y’ibanga

Umwe mu batangabuhamya bumviswe mu rubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ruri kubera i Paris mu Bufaransa, yagaragaje uruhare rw’uyu mugabo wari uzwi nk’umubazi wa Tumba.

Dr Munyemana Sosthène
Dr Munyemana Sosthène

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 56 utuye mu Karere ka Huye, avuga ko mu 1994 yari atuye i Tumba ahamaze imyaka 5, afite abana 2.

Avuga ko tariki 17 Mata 1994, Abahutu n’Abatutsi ba Tumba babonye umusozi wa Mubumbano hakurya yabo uri gushya bihutira kujya gutabara ngo bakumire ko byagera ku musozi wabo w’i Tumba

Umugabo we yari yajyanye n’abandi gukumira ibyo bitero, umwe mu bagabo yaje mu modoka ababaza impamvu bajya gukumira Inyenzi.

Abagabo bagarutse babwiye konseye Bwanakeye François ibiri kuba, Jeanne Sumuteto wari Resiponsabule na we abwira abaturage kujya kuri Segiteri mu nama y’igitaraganya.

Asobanura ko bagezeyo bahasanze abantu barimo Munyemana Sosthène, François, Ruganzu, Ntirabampa Venant, Remera Simeo wari Perezida wa CDR, ba Simpunga Appolinaire.

Bahise basohora Jeanne Sumuteto kuko umugabo we yari Umututsi, basohora kandi Kiyogori na Diyoniziyo kuko bari Abatutsi na bo.

Avuga ko icyo gihe Munyemana yafashe ijambo muri iyo nama ati: "Muri gukina mu biki ko hari abantu bari iwanjye bavuye iwabo wa madamu i Nyaruteja bahunze Inyenzi?"

Abari Abatutsi bose muri iyo nama ngo bakutse umutima, nyuma y’iryo jambo ndetse bahita bashyiraho itegeko ryo gushyiraho za bariyeri, zariho Abahutu n’Abatutsi ariko mu gihe gito birukana Abatutsi bababwira ko badashaka kubana n’Inyenzi.

Uyu mubyeyi avuga ko kuri 19 Mata 1994 nko mu ma saa munani, habaye inama yatumijwe na Munyemana Sosthène, Bwanakeye, Remera Simeon na Ntirabampa Venant.

Tariki 20 Mata 1994 ngo nibwo bumvise ko i Butare batangiye kwica Abatutsi barimo Karanganwa François n’umugore we Kamaraba ndetse banakomeretsa umukobwa we wari wavuye i Kigali witwa Esperance.

Ku ya 21 Mata Abatutsi bishwe n’Abahutu, Munyemana na Bwanakeye na Ntirabampa bavuze ko bica Abatutsi bakize, ko batica abakene

Imirambo y’abishwe yose yajugunywaga mu cyobo cyo kwa Karanganwa, ndetse yiboneye uwitwa Murera ashyize ku ngorofani umurambo wa Kamaraba Cecile, umudamu wa Karanganwa agiye kuwujugunya muri icyo cyobo bwa mbere.

Uwitwa Bwanakeye yaje gukurwa ku buyobozi ngo kuko atari afite ubushobozi bwo kuyobora irondo, nyuma baza kubura abagabo babo maze abagore harimo n’uyu watangaga ubuhamya bafatwa ku ngufu.

Avuga ko yabohojwe n’umugabo witwaga Saveri, akaba yaraje amubwira ko abayobozi bavuze ngo barongore abagore bakiri bato, amubwira ko babatanze bityo ko uko azajya amushaka adakwiye kumubura.

Undi mutangabuhamya avuga ko yiboneye imirambo ubwo yajyaga gushaka amazi kuri Segiteri ya Tumba, robine yamanukagamo amazi arimo n’amaraso
kubera abantu bari biciwe aho amazi ava hitwa mu Kadahokwa, amazi yari yivanze n’amaraso.

Mu kujyayo yageze aho Munyemana yari ahagaze ari kumwe na Kambanda, abegera nk’ushaka ubutabazi kuko Kambanda yari amuzi dore ko yajyaga mu rugo rwe kuko se wa KAMBANDA yari afite umugore wari nyirakuru, maze Munyemana ahita amubwira ati: ’’Abo bihorere tubabikiye abahungu bacu’’.

Yamusabye ngo gutanga Intwaro zari mu modoka ndetse yabwiwe ko harimo imbunda, iya mbere yahawe uwitwa WALTER, iya kabiri ihabwa uwitwa Fideli, umwana wa Kubwimana Felesiyani.

Avuga ko umugabo wari waramubohoje yamubwiye ko abapfuye bapfuye ariko ko bageze ku mpfu mbi cyane. Ati: ’’Abapfuye barapfuye ariko noneho tugeze ku mpfu mbi cyane’’

Yavugaga abagore bicwaga babateye inshinge mu myanya y’ibanga bakajugunywa muri icyo cyobo, ndetse ko yabonyemo Nyirabukwe asamba bamuteye inshinge ariko ntasobanukirwe, gusa ngo ku manywa Saveri yari yabimubwiye ko agiye kubona impfu mbi cyane.

Ati "Habayeho agashinyaguro kabaye ubwo inshinge zavaga kwa Munyemana Sosthène".

Avuga abishwe bo mu muryango we yagize ati: "Abantu barapfuye, databukwe Ngirumpatse, Nyirakamana Patirisiya mabukwe n’abandi. Ntabwo twumvaga ko muganga Munyemana tuzamubona".

Avuga ko rimwe ari ku Cyumweru saa munani, yabonye umugabo we yari azi ko yishwe ahingutse aje kubera ihumure ryari ryatangajwe. Ati: "Nakorewe ibintu bibi cyane , kubona umugabo wawe aje agasanga uri mu rugo utabasha kugenda kubera kurongorwa ushonje".

Muri uru rubanza rubera mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, biteganyijwe ko ruzarangira tariki 19 Ukuboza uyu mwaka, ndetse hakazumvwa abatangabuhamya bateganyijwe bagera kuri 67 barimo 45 bazava mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka