Data yatanze amafaranga ibihumbi 200 baranga baramwica (Ubuhamya)

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikondo, nyuma yo kuvuga ubugome bakorewe na Séraphin Twahirwa basabye ubutabera busesuye mu rubanza arimo kuburana ibyaha bya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, kuva tariki 7 Ukwakira 2023 barimo kuburanira mu rukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kubera ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho ariko Twahirwa we hakiyongeraho icyo gufata ku ngufu abagore 12 n’abandi bataramenyekana amazina.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko bimwe mu bibagiraho ingaruka ari ukutamenya amakuru. Ati: "Tugorwa no kumenya amakuru, abaduhemukiye ntitumenya iyo baherereye ngo bagezwe imbere y’ubutabera".

Akomeza avuga ko abakekwa akenshi banga kubaha amakuru ariko nanone bakomeza gusaba ko ababa bafashwe bajya boherezwa aho bakoreye ibyaha bakaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Avuga ko gutanga amakuru byajya bifasha abarokotse kumenya amakuru nyirizina y’ibyabaye kuko ahanini usanga umwe avuga ko yabonye ukekwa asimbuka ajya kwica mu rugo rwo kwa kanaka undi akavuga ukwe ariko iyo Ubutabera bumuhamije icyaha bifasha cyane Abarokotse kumva babohotse ndetse bahawe Ubutabera.

Undi wari uturanye na Twahirwa yavuze ko uwo yashakaga kwica yamutumagaho Interahamwe zabaga iwe zikamujyana.

Ati “Nk’uko Yezu bamushyiriye Pilato ngo bamubambe ni nako Twahirwa yari ameze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu gihe cya Jenoside yakoze amahano, yishe umugabo wanjye, yamutumijeho amugeze imbere aramubwira ngo mbabarira unyice kigabo. Undi abanza kumusomera dore ko iwe hari hameze nko kwa Pilato, amwibutsa aho bahuriye bareba umupira, igihe bahuriye mu kabari, mbese amwibutsa ibintu byose ngo nk’inshuti ye ngo abone kumwica. Niko byagenze koko yaramwishe. Natwe abasigaye si uko yatubabariye kuko yavugaga ko bazatworosa umubyeyi(Habyarimana).

Aba batangabuhamya bavuga ko Séraphin Twahirwa yari yarahaye amapeti abasivile babaga mu mutwe yari yaratoje w’Interahamwe zitorezaga iwe, maze akabatuma kuzana Abatutsi bicwa no kubatoteza.

Umutangabuhamya uvuga ko yamutwikiye iduka, ndetse akicirwa na barumuna be, avuga ko kwa Séraphin Abatutsi bajyanwagayo gucibwa urubanza ahitwa ku Karambo, bakabica, imirambo ikajyanwa ahitwa mu Gatenga.
Nyuma ya Jenoside ngo mu rugo rwa Twahirwa bahasanze icyobo cyataburuwemo imibiri y’Abatutsi aho basanze yarashinyaguriwe, bamwe baratewe amapiki mu gahanga, n’ibindi bibi.

Undi mutangabuhamya yagize ati: “Muri Jenoside nari mfite imyaka 16, nabanaga n’abavandimwe harimo musaza wanjye wari mukuru! Nabonye Séraphin, Habyarimana yaraye apfuye, noneho musaza wanjye aravuga ngo ’noneho turashize.”

Avuga ko yumvise Séraphin abwira Interahamwe ati: "Niyumviye Séraphin avuga ngo uzi ko mwicaye ubusa kandi hamaze gupfa Abatutsi 17, muze mujye ku kazi vuba”.

Akomeza avuga ko Seraphin nta n’umwe yagiriraga imbabazi, kuko hari umwana wari nko mu kigero cy’imyaka 5 wari wajyanywe mu mirambo ariko atapfuye, maze indaya inyura aho bari bajugunye iyo mirambo maze iti: “Mbonye Umututsi wazutse”.

Nyuma ngo yatumye Interahamwe ze zijya kumuzana, Seraphin ashumuriza imbwa wa mwana ziramurya kugeza ashizemo umwuka.

Basabose bivugwa ko yatuye mu nzu ya Pasiteri Bizimungu, bakongeraho ko we batazi ibikorwa bye usibye kuba yarakoranaga inama zitandukanye n’abari bakomeye icyo gihe, maze akagira abo atuma bakaza gutangaza ibyavuye muri izo nama.
Séraphin bivugwa ko Abatutsi bahungaga, yabasangagayo akabica.

Umutangabuhamya Ati: "Hari umuryango w’abantu bagera kuri 5 yishe. Yamenye ko bahungiye i Kamonyi maze aterura Interahamwe ze bajyayo barabica babona kugaruka. Yagendaga mu modoka ifite idarapo rya MRND”.

Kuki Séraphin avugwaho urugomo mbere ya Jenoside?

Umusaza uvuga ko yari afite ibigango mu gihe cya Jenoside yasobanuye uko yahanganye na Twahirwa mbere ya Jenoside n’uko yamucitse, ati: “Yazaga mu kabari ari kumwe n’Interahamwe ze yabaga yaratoje maze bakatumenaho inzoga twiguriye, bukeye abasore be nk’uko bari bamaze kubigira akamenyero baza kutumenera inzoga, turahangana baragenda. Bamundezeho bantumaho ndi kumwe n’abandi twari twaranze kujya mu ishyaka rye nanga kujyayo, azana Interahamwe ngo zinyice haza umugabo wari inshuti yanjye kumburira maze mpita niruka. Mu gihe cya Jenoside rero nari mu nzu ndyamye, baraza bahonda aho nabaga, maze nyura mu idirishya inyuma ndabacika baza kumena urugi basohora uburiri bwanjye n’imyenda byose babitwikira mu rugo bakomeza kumpiga ariko ndarokoka”.

Abarokotse bakomeza bagira bati:”Seraphin yakoraga urutonde noneho agatumizaho nka batanu yamara kubica akongera agatumizaho abandi”.

“Ndabyibuka hari umusore yatumijeho, Interahamwe zije kumujyana afata urwembe yikata ubugabo bwe aho kugira ngo yicwe na Twahirwa, Interahamwe zamubwiye ko n’ubundi zitamusiga kuko asigaye yabamaramo umwuka, bamugejeje imbere y’intebe yabaga yicayeho yegamye, amubaza icyo yabaye, Interahamwe zimubwira ko yikebye ubugabo maze aramubwira ngo namuve imbere kuko urwo apfuye atari ruto.”

Bamwe mu bari baturanye na we mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko uyu mugabo wayoboye Interahamwe yari umuntu ugira amahane n’urugomo mbere ya Jenoside.

Umukecuru uvuga ko azi Twahirwa akiri umusore, asobanura ko ubwo hapfaga uwitwaga Bucyana wabarizwaga muri MDR, Twahirwa yakoresheje abaturage bose inama ababwira ko nihagira uwo mu ishyaka rye rya MRND wicwa, Abatutsi bose azabatwikira mu nzu.

Uyu mukecuru asobanura ko Twahirwa yari yaranditse amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa na mbere ya Jenoside ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshaga urwo rutonde abahamagaza bamwe akabicira iwe abandi akabateza Interahamwe ze zikabica.

Umutangabuhamya ati “Nta muntu yababariye, nta gihe yigeze abana neza n’abantu kuko na mbere ya Jenoside wabonaga ko afite imyitwarire y’urugomo. Yafataga abagore ku ngufu ndetse muri Jenoside hari abo yiciraga iwe mu rugo akoresheje imbunda.”

“Umwe mu bana b’uwitwa Ntaganda Innocent wari umucuruzi ahitwa mu Karambo, yavuze ko buri Nterahamwe yahembwaga 3000 Frw buri cyumweru. Ibyo byatumye urugomo rwazo rugera ku bari bafite amafaranga.”

“Abatutsi bari bifite bishyuzwaga buri munsi n’Interahamwe ndetse na buri butike y’Umututsi ikishyura ibihumbi bitatu bya buri cyumweru. Ati: “Data yari afite butike akenshi abantu bahanyweraga n’inzoga ziyubashye. Ndabyibuka rimwe Papa yatashye asanga Interahamwe enye zamutegeye ku gipangu kuko zabaga zizi amasaha atahira, zimwaka ibihumbi icumi kandi mbere bajyaga bamwaka ibihumbi bitatu, aza avuga ngo noneho sinzi uko tuzabaho. Uwo munsi yayatanze bashaka kumwica ariko akiza ubuzima bwe arayabaha bamubwira ko akorana n’umutwe w’Inkotanyi ngo zizaza gutera Igihugu, bityo ko bamurinze ngo batazamwica.”

“Muri 1994 baraje bamenagura urugi bamena imodoka ya Papa bakomeza bamena inzugi n’amadirishya by’inzu hari nko mu ma saa saba maze bafata ibiryo byari kumeza tugiye kurya barabirya nyuma baragenda. Bajya kwica papa rero yagerageje kumvikana n’Interahamwe ngo zitamushyira Twahirwa, azemerera ibihumbi 200Frw barayanga bahitamo kumushyikiriza uwamubatumye. Bamwiciye mu muhanda kuko twari dutuye imbere yo kwa Twahirwa mama asohoka hanze na we bamwicana n’umwana w’amezi abiri. Njye nari mfite uruhinja rw’amezi atandatu twihisha munsi y’igitanda ntibambona nyuma nsohoka niruka njya ahantu nasanze umufuka w’amakara n’akajerekani k’amacupa arindwi karimo amazi aba ari byo bintunga kugeza Inkotanyi zindokoye”.

Aba baturage bavuga ko uruhare rwa Basabose rutagaragarira buri wese kuko we yari umunyemari ibye byaberaga mu butegetsi bwo hejuru mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu bazi Basabose, yagaragaje ko icyo bazi ari uko yaguze inzu ya Pasiteri Bizimungu mu cyamunara kandi akaba n’umunyamigabane muri Radio RTLM.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko nubwo Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre bari kuburanishirizwa mu Bubiligi ariko nibura byongera kubaha icyizere cy’uko bazahabwa ubutabera.

Umwe yagize ati “Turashima Igihugu cyacu, uko gufatwa biradusubizamo imbaraga ko tuzabona ubutabera. Bagiye badukorera ibintu biteye ubwoba badusiga turi impfubyi. Ni bahanirwe urubakwiye, ubutabera bukore akazi kabwo.”

Mugenzi we yagize ati “Njyewe nshengurwa n’uko numva ngo yagiye ahakana ibyaha aregwa. Twifuza ko twabona ubutabera bwuzuye, uriya muntu (Twahirwa) yamaze igihe hano iwacu turamuzi neza ni we watwiciye abavandimwe, abaturanyi n’inshuti.”

Urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose rumaze ibyumweru bibiri ruburanishwa, biteganyijwe ko ruzasozwa mu Kuboza 2023.

Ubuhamya bwaturutse ku barokotse Jenoside muri Gikondo, Kigali Today yabubonye binyuze ku muryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka