Filip Reyntjens wakoranye n’ubutegetsi bwa Habyarimana yumviswe mu rubanza rw’abaregwa Jenoside

Mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 6 Ugushyingo 2023, hasubukuwe urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma y’icyumweru cy’ikiruhuko cyagenewe abakora mu rwego rw’ubutabera mu Bubiligi.

Filip Reyntjens
Filip Reyntjens

Mu rukiko, habanje kwerekanwa filime mbarankuru (documentaire) y’iminota 40, igaragaza amashusho yafatiwe mu Rwanda mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi filime igaragaza uko byari byifashe mu Rwanda nyuma y’itariki ya 7 Mata mu 1994 hagaragaramo amashusho y’abishwe muri Jenoside, baba abiciwe ku mihanda ndetse no mu ngo aho bari batuye cyangwa se aho babaga bahungiye.

Hagaragaramo kandi Interahamwe zabaga ziri kuri za bariyeri, zirobanura abaturage hashakwamo abo mu bwoko bw’Abatutsi kugira ngo bicwe.

Muri iyi filime herekanywemo amashusho y’abicanyi barimo gutema Abatutsi ndetse n’uburyo ingabo za Loni zatereranye abicwaga zikigendera.

Hagaragaramo kandi amashusho y’uko byari byifashe muri RDC mu nkambi zari zirimo Abatutsi bari bahungiye muri icyo gihugu bahunga ubwicanyi bwabakorerwaga.

Filime yerekanywe yiswe ‘l’autopsie d’un Jenocide’ yakozwe n’umunyamakuru w’umubiligi witwa Anne Der Var mu 1994. Bamwe mu bahungaga babwiye uyu munyamakuru ko bahungaga abahutu babicaga.

Muri iyo minota 40 hagaragaramo kandi bimwe mu biganiro uyu munyamakuru yagiye agirana n’abahutu bahungaga nk’aho yababajije impamvu bahungira mu cyahoze ari Zaire (ubu ni RDC) ari abahutu gusa, bamusubiza ko bishe abatutsi.

Muri uru rubanza kandi humviswe ubuhamya bw’ Umubiligi, Prof Filip Reyntjens, wakoranye bya hafi n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana.

Mu buhamya yatanze, yumvikanye kenshi mu mvugo yo kwivuguruza ku itegurwa rya Jenoside, uruhare rwa RTLM n’ibindi.

Reyntjens avuga ko yaje mu Rwanda bwa mbere mu 1976 hari ‘project’ hagati ya Kaminuza yakoranagamo n’u Rwanda.

Yafashije mu gukora Itegeko Nshinga (constitution) ry’u Rwanda mu gihe cya MRND. Mu 1996-1998 yakoranye na TPIR abafasha kumva amateka y’u Rwanda, no kubahuza n’abandi bashobora gusobanura uko u Rwanda rwari rumeze mbere no mu gihe cya Jenoside.

Uyu mubiligi yavuze ko Jenoside yatewe n’akaduruvayo k’amoko n’amashyaka menshi. Perezida w’urukiko amubajije ibyo avuze aho bihurira na Jenoside, avuga ko byaturutse ku kutubahirizwa (echec) kw’amasezerano ya Arusha n’akaduruvayo mu mashyaka.

Avuga ko Jenoside itangira Abatutsi bafashwe nk’ubwoko bwari burimo gutsembatsembwa ariko byari bigoye gutandukanya Interahamwe n’urubyiruko rw’andi mashyaka.

Prof Filip Reyntjens na we yemeye ko hari ubutumwa bubiba urwango mu Rwanda no mu itangazamakuru nka "Amategeko 10 y’Abahutu muri Kangura" aho za RTLM zatambutsaga ubutumwa zibwira abahutu ziti "Nimutica Abatutsi bazabica".

Gusa, yarahindukiye avuga ko uruhare rwa RTLM rwo rwabaye ruto birenze ibyo bakeka, nubwo yabibaga urwango.

Inyangamugayo imubajije gusobanura abo Interahamwe bari bo, maze yabisobanuye abihuje n’imitwe y’urubyiruko rw’andi mashyaka.

Ati "Buri shyaka ryabaga rifite umutwe w’urubyiruko ariko urwo rubyiruko akenshi rwagaragaraga iyo habaga hari imyigaragambyo cyangwa ikindi kibazo."

Ati "usibye na MRND, wasangaga buri shyaka rikoresha urubyiruko rwaryo mu kurinda abanyamuryango baryo."

Ati "Urebye amashyaka yari yaragize urubyiruko ruyagize nk’imitwe yitwaje intwaro iyarinda (milice)."

Avuga ko Jenoside itangira Abatutsi bafashwe nk’ubwoko bwari burimo gutsembatsembwa ariko byari bigoye gutandukanya interahamwe n’urubyiruko rw’andi mashyaka. Yageraga aho akarenga akavuga ibya FPR ngo uko yishe abahutu mu gihe cya FDLR.

Abajijwe niba inkotanyi zari zaracengeye zikinjira mu nterahamwe, yavuze ko mu 1993, FPR yari yarinjiriye igihugu inkotanyi ziri hose mu miryango. Aha hari mu buryo bwo kwerekana ko bishoboka.

Abajijwe niba Jenoside yarateguwe, yatanze ibisobanuro bicangacanze bigaragaza ko itateguwe.

Ati "Jenoside ntitegurwa yaratangiye ahubwo itegurwa mbere," aha yashakaga kugaragaza ko mu gihe cya Jenoside hagiye haba inama zo gutegura ubwicanyi.
Ati "Simpakana ko ishobora kuba yarateguwe, ariko kugeza ubu nta bikorwa byabaye mbere bizwi bibigaragaza."

Abajijwe niba harabayeho gutera inkunga Jenoside, Prof. Filip Reyntjens yavuze ko gusa yemera ko mu 1990-1993 habayeho gutsemba Abatutsi mu bice bya Kigali na Bugesera akavuga ko ariko byari urugomo (violence) gusa utakwita Jenoside.

Ku bijyanye n’imihoro, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, nta kimenyetso na kimwe yabonye ko habayeho kwiyongera kw’imihoro itumizwa mu mahanga mbere ya Jenoside.

Ati "Umuhoro ni igikoresho cya buri rugo mu Rwanda kifashishwa mu mirimo ya buri munsi."

Inyangamugayo iti "Twavuze ku by’imihoro uvuga ko ntaho ihuriye no gutera inkunga Jenoside ariko hari abatangabuhamya batubwiye ko hanakoreshejwe imbunda n’amagerenade, ubwo koko urumva ntawateye inkunga iyo Jenoside!"

Filip Reyntjens avuga ko ari byo rwose hari abasivile bakoresheje intwaro, n’abajandarume barazikoreshaga.

Icyakora akavuga ko kuva mu 1990, u Bubiligi bwari bwahagaritse guha intwaro u Rwanda, ati "u Bufaransa ni bwo bwatangaga intwaro, yewe no kugeza mu gihe cya Jenoside. Ariko ntabwo twavuga ko hari abaturage mu Rwanda bateye inkunga Jenoside".

Na we yemeye ko hari interahamwe z’i Kigali zahawe imbunda zijya no mu myitozo i Gabiro.

Reyntgens mu 1994 we ubwo ngo yari yagaragaje urutonde rw’abagombaga kwicwa,
avuga ko byigaragazaga bitewe n’uko ibintu byari bimeze ndetse n’ibikomerezwa byari biyoboye amashyaka atavuga rumwe na Leta. Ariko kurondora abo yavuze byagaragaraga ko bari bari mu byago by’abashobora kwibasirwa harimo ba Lando n’abandi bapfuye muri icyo gihe.

Muri uru rubanza abunganira abaregera indishyi bagaragaje ko ubuhamya bwa Prof. Reyntgens Filip yatanze muri 2001 bugaragaza ko Jenoside yateguwe
burimo n’ibyo yivugiye ubu bw’uwavuze ko bari bafite ububasha bwo kwica Abatutsi 1000 ku munsi cyangwa mu minota 20, hakiyongeraho gutsemba Abatutsi muri 1992-1993 aho yagaragazaga ko byari byateguwe.

Reyntgens we yakomeje kubihakana avuga ko n’ubwo yabivuze, yagaragaje ko ibimenyetso bihagije bigaragaza ko ibyo byari mu ishusho ya Jenoside ntabyo yabonye n’ubu ntabyo.

Prof. Reyntgens Filip, watanze ubuhamya muri uru rubanza, yavutse mu 1952. Yigisha muri Kaminuza, akaba inararibonye mu bihugu by’ibiyaga bigari by’umwihariko u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mushaka ko ababiligi bababwira iki kandi alibo batangije génocide muli za 59 nibo kandi bavanguye abantu babashyira mu moko banagendeyeho bica hamwe barebeye ku irangamuntu uyu ninjiji yinterahamwe nkizindi mwita inararibonye nyamara yali mu kazu ko kwa Habyara akaba mubashyizeho itegeko nshinga ryicyo gihe aracangacanga nkuwasaze ngo fpr yishe abantu igihe cyabacenhezi ba fdrl ubwo abo ba fdlr babaga bakora iki uretse kwica abantu

lg yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka