Uwareze umunyamakuru Manirakiza Théogène yamuhaye imbabazi arazanga

Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Manirakiza Theogene avugana n'umwunganizi we, Me Ibambe Jean Paul
Manirakiza Theogene avugana n’umwunganizi we, Me Ibambe Jean Paul

Tariki ya 24 Ukwakira 2023, nibwo Manirakiza Théogène yagejejwe imbere y’Urukiko, aho Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebanya. Buvuga ko iki cyaha yagikoreye uwitwa Nzizera Aimable.

Ubushinjacyaha mu byo bwagaragaje, buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Ndetse Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ibimenyestso ko Manirakiza yagiye akangisha Nzizera Aimable ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye, bwafashe umwanzuro w’uko akurikiranwa afunzwe, kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje, bityo ashobora kuribangamira.

Ubwo Umunyamakuru Manirakiza Théogène yitabiraga urubanza kuri uyu wa Mbere, hagaragajwe ko Nzizera Aimable yamenyesheje urukiko ko yamubabariye, ndetse asaba urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko yakomeza gukurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.

Urukiko rwasomye ibaruwa yanditswe tariki ya 10 Ugushyingo 2023 yanditswe na Nzizera Aimable avuga ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Manirakiza Théogène kuri telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse n’intumwa yamutumyeho mu bihe bitandukanye, byatumye yandikira urukiko arumenyesha ko yamaze kumubabarira ku giti cye ndetse akaba ntacyo akimukurikiranyeho.

Manirakiza yagaragarije urukiko ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, gusa ashimangira ko nta mpamvu yumva n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo asaba ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Manirakiza yatawe muri yombi afatiwe mu biro bya Nzizera Aimable, afatanwa amafaranga ibihumbi 500, bikubiye mu masezerano y’imikoranire aba bombi bagombaga kugirana, aho Manirakiza yari kujya yamamaza ibikorwa bya Nzizera. Ayo masezerano urukiko rwagaragaje ko yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko ngo yashoboraga no gutangira mbere y’iyo tariki.

Manirakiza Théogène yagaragarije urukiko ko yemera ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko ubwo yafatwaga bitari mu cyuho cyo kwakira ruswa, ahubwo ko we na Nzizera bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Uko urubanza rwagenze kuri uyu wa Mbere

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubwo umunyamakuru Manirakiza Théogène yitabaga urukiko mu bujurire ku byaha acyekwaho, yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari inenge rwagaragaje mu mikirize y’urubanza rwa mbere, harimo ibyo umucamanza yashingiyeho agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ndetse no kugendera ku batangabuhamya bavuze ibyo bagiye babwirwa na Nzizera Aimable.

Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza na we yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hari ibyo rwirengagije no kuba hari ibyo rwashoboraga kumutegeka agomba kubahirizwa ndetse ko yari yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro k’asaga miliyoni 53 Frw.

Naho ku bijyanye n’ibaruwa urega ari we Nzizera Aimable yandikiye Urukiko arusaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango, uwunganira Manirakiza yagaragarije urukiko ko iyi baruwa ubwayo igaragaza indi mpamvu ikwiye gushingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe. Yahise asaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ubujurire bwa Manirakiza ko icyemezo cy’Urw’Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.

Ubushinjacyaha bumaze kumva impande zose bwagaragaje ko kuba Nzizera yababarira Manirakiza, bidakuraho impamvu zashingiweho ko yakurikiranwa afunzwe. Ndetse bunagaragaza ko bukiri gukora iperereza kuri Manirakiza kandi aramutse arekuwe ashobora kuribangamira, busaba ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri uru rubanza urega ni u ushinjacyaha burega Manirakiza.Uyu Nzizera niba yaramuhaye imbabazi ntibimuvanaho icyaha ahubwo ubwo yiyemwreye ko nta ndishyi azaregera zikomoka ku cyaha.

Kamana yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka