Urukiko rwemeje ko Manirakiza Théogène afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rwategetse ko umunyamakuru akaba afite n’umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Manirakiza Théogène
Manirakiza Théogène

Manirakiza Théogène akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, yakoreye Nzizera Aimable, aho yagiye amusaba amafaranga kugira ngo adatangaza inkuru zimwerekeyeho, agamije kumutera ubwoba no kumusebya.

Urukiko rwavuze ko impamvu rwategetse ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, no kuba ashobora kubangamira iperereza kuko rigikomeje gukorwa ndetse akaba yanatoroka ubutabera.

Urukiko rushingiye ku bwiregure bwa Manirakiza, bwasanze bidakwiye kuba yarekurwa kuko hitawe no ku bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze.

Urukiko kandi rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, rusanga agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Manirakiza Théogène yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro tariki 10 Ukwakira 2023, ubwo yakiraga amafaranga angana n’ibihumbi 500, kugira ngo adatangaza amakuru kuri Nzizera Aimable .

Itegeko rihana ibyerekeranye no gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka