Urubanza ruregwamo Basabose na Twahirwa bakekwaho uruhare muri Jenoside rwakomeje

Ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, i Bruxelles mu Bubiligi hakomeje urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu iburanisha ry’uwo munsi, umwunganizi wa Pierre Basabose, Maitre Jean Flamme yabwiye urukiko ko azakomeza guhagararira umukiriya we ufite ikibazo cy’uburwayi.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya kugira ngo bugaragaze ibyaha aba bagabo bombi baregwa, muri byo harimo kugira uruhare mu byaha bya Jenoside byakozwe hagati ya tariki 6 Mata na 14 Nyakanga mu 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bose bagize uruhare mu gushinga, kuyobora, gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha, kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica Abatutsi, ndetse no kwica abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi, no gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa.

Baregwa kandi kugira uruhare mu gushyiraho bariyeri ndetse no kuzihagararaho, hagamijwe kurobanura Abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha by’intambara byakorewe i Kigali ku matariki anyuranye, hagati ya tariki 1 Mutarama na 8 Mata 1994.

Kuri Seraphin Twahirwa, hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsikazi hagati ya tariki 1 Mutarama na 30 Kamena 1994.

Abatangabuhamya bavuze ko ibitero by’interahamwe byicaga Abatutsi mu buryo bw’agashinyaguro hakoreshejwe imihoro, ibyuma, imbunda no gutera ‘grenade’ ku nzu bari batuyemo.

Bamwe mu bicwaga babanzaga kubwirwa amagambo y’uko ari ibyitso bya FPR, ibyo bikorwa bakaba barabitangiye mbere gato ya Jenoside.

Umwe mu batangabuhamya avuga ko Seraphin Twahirwa atari ahuje ubwoko n’umugore we, bituma mu gihe cya Jenoside atagirira impuhwe umuryango wa muramu we, Alexandre Karekezi wari musaza w’umugore we, atanga itegeko ryo kumwica we n’abana be ndetse n’Abatutsi bari bahahungiye.

Ni ku nshuro ya gatandatu iki gihugu kiburanishije Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka