Gakire Fidel ukekwaho icyaha cyo guhimba inyandiko agiye kuburana mu mizi

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, Gakire Fidel, wari umunyamakuru mu Rwanda azaburana mu mizi ku cyaha akurikiranyweho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Gakire Fidel
Gakire Fidel

Ni urubanza ruzabera mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherere i Nyamirambo, guhera saa mbiri z’igitondo.

Gakire ukurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko, yafunzwe tariki 24 Ugushyingo 2022, akazitaba urukiko aturutse mu Igororero rya Mageragere.

Gakire wahoze ari umunyamakuru n’umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema, yafashwe nyuma y’uko yari amaze iminsi yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikavugwa ko yari yagiye gukorana n’uwitwa Padiri Thomas Nahimana wavuze ko ari umuyobozi wa Guverinoma irwanya Leta y’u Rwanda, ikorera kuri murandasi.

Icyo gihe Gakire yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri Politiki, ubwo yari amaze kugera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye guturayo.

Ibizavugirwa muri uru rubanza tukazabibamenyesha rumaze kuba.

Inkuru bijyanye:

Gakire Fidèle ukekwaho inyandiko mpimbano azaburana mu mizi mu Kuboza uyu mwaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka