CG (Rtd) Emmanuel Gasana aritaba Urukiko kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, saa tatu za mu gitondo, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, ruraburanisha uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana, ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana araburana kuri uyu wa Gatanu
CG (Rtd) Emmanuel Gasana araburana kuri uyu wa Gatanu

Ni nyuma y’aho ku itariki 30 Ukwakira 2023, Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye ye bwamaze kuyakira, ndetse ko tariki ya 06 Ugushyingo 2023 yashyikirijwe Urukiko.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turaza gukurikira ariko kuburanisha umuntu ukomeye ntibiba byoroshye pe.

Batista yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka