Apôtre Yongwe uregwa icyaha cy’ubutekamutwe yitabye urukiko

Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa, akaba aregwa icyaha cy’ubutekamutwe. Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza kuburana afunze.

Apôtre Yongwe mu rukiko hamwe n'umwunganizi we
Apôtre Yongwe mu rukiko hamwe n’umwunganizi we

Ubushinjacyaha bwavuze ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yongwe yaburanye avuga ko gusaba ituro ko atari icyaha, kuko Abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana.

Ati “Impamvu batanga ituro, nsengera abakirisitu bagasubizwa ku bibazo byabo hanyuma bakazana ituro nk’ishimwe ryo gushimira Imana ibitangaza yabakoreye”.

Yongwe ariko ngo muri uku gusenga hari n’abatarusubizwaga ku byifuzo babaga bamugejejeho kandi akaba yabasabye iryo turo mbere yo gusubizwa no kubasengera.

Umucamanza yabajije Yongwe impamvu abantu yizezaga gukiza akabaka amafaranga ngo abasengere ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije atigeze ayabasubiza, asubiza ko ntawagarutse kumwishyuza.

Yongwe mu kwiregura, yavuze ko mu murimo we hari ibyo na we atakaza ajya kureba abakirisitu kandi ntihagire umuhembera uwo murimo.

Ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga Yongwe yigisha mu rusengero rwa Bishop Dr Masengo, yisobanuye ko yari mu masengesho y’iminsi 40, umwuka w’Imana umubwira ko agomba gushishikariza abantu gutanga ituro ku bashaka Visa, abagabo, abagore n’ibindi ko bagomba gutanga ituro.

Ku mashusho yagaragaye Yongwe avuga ko kurya amaturo ari ngombwa, yisobanuye avuga ko nta cyaha yakoze kuko Abapasiteri bose bahabwa amaturo.

Mu kwisobanura, Yongwe yavuze ko ku mafaranga basanze yaranyuze kuri Telefone ye yayabonye mu buryo bwo guterwa inkunga n’Abakirisitu bashaka kumufasha ngo ashinge televiziyo ye.

Muri uru rubanza havuzwemo Bugingo, na Nyirabahire ndetse n’undi wamugurije miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yongwe yavuze ko batanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntibyasubizwa bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo, maze Yongwe avuga ko abifuza gusubizwa ibyabo azabakubira inshuro zirindwi z’iryo turo batanze.

Kuri uyu Bugingo, Yongwe yavuze ko yari yaramwemereye kumusubiza amafaranga ye ibihumbi 750 yari yaramuhaye ngo amwamamarize indirimbo kuri Yongwe TV akajya anamuha ibiganiro, ariko birangira bidakozwe aza gufungwa ataramwishyura.

Ati “Umunsi nafashwe nari naramwemereye kuza nkamusubiza ibihumbi 750 Frw ku itariki 01 Ukwakira 2023. Umunsi yari kuza gufatiraho amafaranga ye rero nibwo nafashwe".

Kuri uyu witwa Nyirabahire, Yongwe yavuze ko atamuzi bitewe n’uko yitabaga telefoni z’abantu bose.

Mu bandi bamureze harimo uwamugurije miliyoni 7 Frw n’undi yasabye miliyoni zisaga 2 ngo amusengere akire amarozi ariko bikarangira adakize akaba yemera kubishyura, gusa akavuga ko bari bayamuhaye nko gutanga ituro ry’ishimwe kuko yakoze amasengesho y’iminsi 7 abasabira ndetse bimwe mu byifuzo byabo birasubizwa.

Yongwe hamwe n’umwunganizi we basabye ko yakurikiranwa adafunze kugira ngo yite ku muryango we w’abana 7 n’umugore ndetse n’ibikorwa bye birimo n’ikigo cy’itangazamaku.

Umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwatubwiyese Apotré baramuhaye propose yigihe
Kingsniki

Itahiwacu Cléma yanditse ku itariki ya: 22-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka