REG yasabwe gusubiramo Amasezerano n’inyigo y’umushinga wa Nyabarongo ya II

Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC) basabye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu gukemeura ibibazo birimo gusubiramo amasezerano n’inyigo by’umushinga wa Nyabarongo ya II izatanga megawati 43 z’amashanyarazi.

ibi babisabwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, ubwo bari bitabye PAC kugira ngo batange ibisobanuro kuri bimwe mu bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kuko bidakozwe byazashyira Leta mu gihombo.

Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro avuga ko bagiye gukora ibyo basabwe ku buryo bazatera intambwe muri raporo y’umwaka utaha ikazasohoka imeze neza.

Bamwe mu badepite bagize komisiyo ya PAC
Bamwe mu badepite bagize komisiyo ya PAC

Ati “Hagarutsweho kuvuga ibijyanye n’ubukererwe mu masoko, ni ikintu twagiye dukoraho, haracyagaragara inenge mu kunonosora no kugenzura amasoko, ariko nk’ubuyobozi bwa REG twashyizeho itsinda ryo gukurikirana ibyo bintu, ku buryo twabijeje ko ubukererwe bwagiye bugaragara, butazongera kuboneka. Tuzakorana na bagenzi bacu kugira ngo tubugabanye.”

Yongeraho ati “Dusubije amaso twari dufite raporo zisa nabi, ariko hashize imyaka itandatu, aho mu bitabo by’imari bigenda bigaragaza ko tubona raporo ya nta makemwa, ariko mu guha agaciro amafaranga twavuye kuri biragayitse ubu ngubu duhagaze neza, ariko ntabwo turagera aho dushaka kugera, ariko turakurikiza ibyo PAC yatwemeje, tubashe gukurikiza inama za bo, kugira ngo dukemure ibibazo dufite.”

Hon. Muhakwa Valens, umuyobozi wa komisiyo ya PAC
Hon. Muhakwa Valens, umuyobozi wa komisiyo ya PAC

Uretse ibibazo bijyanye n’amasezerano ndetse n’inyigo by’umushinga wa Nyabarongo ya II izatanga megawate 43 z’amashanyarazi, REG yanasabwe kurushaho kunoza ibitabo by’amasoko byabo kuko hakigaragaramo ibibazo mu kunonosora no kugenzura amasoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka