Biguma ukekwaho kwicisha Abatutsi ku musozi wa Nyamure agiye kuburanishirizwa mu Bufaransa

Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, wari umujandarume mu gihe cya Jenoside, azatangira kuburana mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, guhera tariki ya 10 Gicurasi 2023.

Agasozi ka Nyamure, ahahungiye Abatutsi benshi bizeye kuharokokera
Agasozi ka Nyamure, ahahungiye Abatutsi benshi bizeye kuharokokera

Kuba Biguma agiye kuburana ni ibintu byanejeje abatangabuhamya batandukanye, by’umwihariko abavuga ko bahekuwe na Biguma nyuma y’uko ayoboye interahamwe zari zananiwe kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure muri Nyanza.

Umugabo twahaye izina rya Karangwa mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 28, yahunganye n’umuryango we avuga ko kuri uwo musozi bahiciye abagera ku bihumbi 11.

Ati “Guhera tariki ya 19 Mata Abatutsi twari dutuye hano twatangiye guhungira kuri uyu musozi wa Nyamure, bigeze tariki 21 batangiye gutwika inzu z’Abatutsi bityo duhitamo kujya ku musozi”.

Akomeza avuga ko Jenoside yabaye atarashaka umugore, ariko iwabo bari benshi ndetse bakahashirira, ati “Aha haguye abantu benshi, jye ubwanjye iwacu mu inzu nahaburiye abantu 9, naho mu muryango wose ntibari munsi ya 25, abo kwa data wacu na ba masenge".

Asobanura ko icyatumye bahungira ku musozi wa Nyamure, ari uko wari muremure cyane, uriho amabuye menshi ndetse uwazaga wese bamubonaga bagahamya ko Biguma iyo ataza Abatutsi batari kwicwa nk’uko byagenze, ubwo yarasaga ku bagore bari bakikije mugenzi wabo wabyaraga.

Mbere ngo bari babanje kujya batera interahamwe amabuye zigasubirayo, ati “uyu musozi wari wuzuyeho amabuye menshi twateraga interahamwe iyo zabaga zije, kuko zaturukaga hasi tuzireba.

Tariki 27 nibwo byakomeye bica abatutsi benshi kuri uyu musozi, bahereye kare bazana interahamwe zikikiza umusozi, ku mugoroba haza abajandarume n’imodoka yarimo Biguma wari wungirije umuyobozi mukuru wa Jandarumeri, maze atera intambwe igana imbere asiga bagenzi be, arasa isasu ryaguye ku bagore bari bakikije uwabyaraga, nuko izindi nterahamwe zitwahukamo bituma hapfa abatutsi benshi barenga ibihumbi 11, iyo atabikora hari kurokoka benshi kuko twari twarahereye kera twirwanaho”.

Twamubajije impamvu batahungiye muri Kiliziya yari hafi aho, bagahitamo kujya ku musozi wanamye, maze asubiza ko bitari bukunde kuko bari benshi kandi Kiliziya ari nto, yari Santarare. Ikindi yongeyeho ni uko Jenoside yateguwe mbere, kuko mu 1993 amashyamba menshi ngo Leta yarayatemye ku buryo wasangaga umusozi wanamye, ndetse na Nyamure bahungiyeho harimo uduti duto dutangiye gushibuka.

Mu bandi twaganiriye baharokokeye harimo uwari ufite imyaka 13 ubwo Jenoside yabaga. Avuga ko n’ubwo yari umwana muto ariko yiyumviye interahamwe zivuga ko Biguma yabategetse kwica Abatutsi, no kubahiga aho bihishe hose.

Ati “Twe abana badutumaga gutoragura amabuye ari ahagana hasi ku ntangiriro z’umusozi, turi butere interahamwe zije. Imodoka ya Daihatsu y’Umututsi biciye i Nyanza, yaje tuyireba abana turamanuka tujya kwirebera abajandarume n’imodoka, ibyo bavugaga byose twarabyumvaga. Biguma yahise ategeka abicanyi kugota umusozi, barazamutse bararasa, abafite ubuhiri, imiheto n’imihoro basigara inyuma, abarokotse isasu bakwiruka bamanuka bagasanga abafite imihoro n’ubuhiri babateze bagahita babica babatemaguye".

Akomeza avuga ko yarokokanye na murumuna we gusa mu muryango w’abantu 11, ngo babuze aho bahungira baguma aho we na murumuna we, interahamwe zagarutse mu gitondo kureba abagihumeka zikajya zibasonga.

Yagize ati "Baje gusonga no gutwara ibikoresho byo mu rugo no gucuza imyenda, bavuga ngo Biguma yatubwiye ngo tubice tubamare n’abihishe mu misozi, mu mibande tubahige. Birirwaga biruka bahiga abihishe n’imbwa kubera amabwiriza bahawe na Biguma".

Yongeraho ko Biguma amufata nk’umugizi wa nabi, kuko ngo ubusanzwe Abahutu n’Abatutsi bari basanzwe babanye neza.

Aba batangabuhamya bahuriza ku kuba bahabwa ubutabera, Biguma akaryozwa ibyo yakoze, nk’uko bihamywa na Perezida w’umuryango AVEGA, Kayitesi Immaculée wagize ati “Kuba hagiye kubaho ubutabera, Biguma akaburana ku byaha yakoze, ni nk’icyomoro ku bapfakazi ndetse n’Abatutsi barokokeye i Nyanza muri rusange, kuko yazengurukaga hose ndetse akajya no mu tundi duce, izari komine Murama n’ahandi. Ibi ni nko kudufata mu mugongo kuko iyo umuntu yaguhemukiye ariko akidegembya, azenguruka Isi bica intege”.

Meya wa Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko abaturage ba Nyanza bategerezanyije amatsiko urubanza rwa Biguma, kuko bamwiboneye abenshi ibyo yakoze, aho kurinda abaturage kandi byari mu nshingano ze.

Ati "Nk’abaturage ba Nyanza bazi uruhare rwa Biguma muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakamenya n’amateka ye bishimiye ko hagiye kubaho ubutabera. Abaturage bafite amatsiko kuko bavuga ko byibura n’ubwo hari abapfuye ariko ababishe nabo bakwiye gukurikiranwa mu butabera. Icyo bategereje gikomeye ni uko abazwa ibyo yakoze mu rwego rwo guca umuco wo kudahana, dore ko iyo bakidegembya abasizwe iheruheru na Jenoside bibashengura umutima”.

Meya Ntazinda avuga ko hari abafashwe bakoze Jenoside barimo Ugirashebuja wari Burugumesitiri wa Kigoma, n’abandi bayikoze ahahoze amakomine umunani harimo atatu yari muri Perefegitura ya Butare muri Ntyazo na Nyabisindu, Kigoma, Murama n’ahandi.

Bivugwa ko umusozi wa Nyamure wahungiyeho abatutsi bagera ku bihumbi 15, hakaba hariciwe abasaga ibihumbi 11.

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, avuka mu cyahoze ari Komini Rukondo mu cyari Gikongoro, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Ashinjwa kandi ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Karama no muri ISAR Songa. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Biguma yahungiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Rennes, ndetse aza no guhindura amazina ye yiyita Hategekimana Manier.

Mu 2018 yafatiwe muri Cameroun ajyanwa mu Bufaransa. Impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda muri 2017.

Biguma azatangira kuburanishwa ku itariki ya 10 Gicurasi 2023, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) ruri i Paris mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mujye muvuga abicaga abantu iyo muvuze interahamwe ninkaho ali abantu bake bajyaga mubwicanyi kandi ahubwo icyari gihuriweho nabahutu benshi ali ugutsemba abatutsi niyo mpamvu bicaga banyina bicaga abagore bicaga abishywa babo umubare wabatutsi bishwe werekana ko abahutu bake bazima alibo batagiye mubitero batagiye mubwicanyi ufashe numubare wabarokoye abantu urabibona cyane ko nabo bazima bali kunkeke kuko batinyaga nabo cyangwa bahigwa kubera ibitekerezo byabo bizima kuvuga interahamwe rero nuguhanaguraho icyaha abandi bahutu benshi icyaha kandi barafatikanyaga kuvumbura ibitero ubusahuzi kwica nibindi utemera ibi azajye muli segiteri imwe gikongoro kibuye cyangugu huye aho ashaka abaze urugo rutagiye muli ibyo azamenya ukuri uxo yaje aho ahurujwe abahose uwo musozi hafi yabose nabavuka aho abantu ubwabo nibo bagomba kwihana ntakubagira abere uwababaza muli génocide secteur yabaga ilimo interahamwe zingahe !!ahubwo 99% bahindutse zo niyo mpamvu bigomba kujya bivugwa naho ngo génocide yakorewe abatutsi ngo yakozwe ninterahamwe zingahe!!zivuye he!!ko ahantu hamwe abantu bashize ntanizabaga aho

lg yanditse ku itariki ya: 6-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka