Perezida w’urukiko yasabye ko Dr Munyemana acungirwa umutekano kugeza asomewe

Ni ibyatangarijwe mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

Dr Sosthène Munyemana
Dr Sosthène Munyemana

Mbere y’uko habaho umwiherero wabagize inteko iburanisha, Dr Munyemana Sosthène uzwi ku izina ry’umubazi w’i Tumba yabanje guhabwa umwanya ngo agire icyo avuga nyuma y’ibyaha ashinjwa ndetse n’umwanzuro w’urukiko.

Yagize ati: "Banyakubahwa Bacamanza namwe Nyagamugayo mbanje kubashimira. Nsabye imbabazi niba hari aho naba nta ritwaye neza muri iyi minsi y’urubanza.

Sinagira icyo mvuga ntabanje kwihanganisha ababuze abantu bose muri Jenoside, nifatanyije na bo. Nihanganishije kandi abo muri famille yanjye babuze ababo muri Jenocide, bamwe nkaba ntarabashije no kujya ku kiriyo no gushyingura ababo".

Yakomeje agira ati: "Ndashimira umuryango wanjye mpereye ku mugore wanjye n’abana, n’abanshyigiye bose barimo abanyunganiye mu mategeko bambaye hafi, iyo batabaho mba narashengutse umutima".

Banyakubahwa bacamanza, nimujya kuncira urubanza, mutekereze ku kinsubiza icyubahiro, ku gisubiza igihugu cyanjye n’ikiremwa muntu . Ngiryo ijambo ryanjye rya nyuma kuri uru rubanza, Murakoze".

Nyuma y’ijambo rye Perezidante w’urukiko yahise asaba abari mu rukiko gusohoka kuko inteko yari igiye kwiherera.

Munyemana we ntabwo yemerewe gusohoka mu rukiko, ahubwo ushinzwe umutekano yasabwe ku wumucungira aho yari ari.

Munyemana akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka