Ubushinjacyaha butewe impungenge no kwiba no kurwana byiganje mu rubyiruko

Mu muhango wo gusoza umwaka w’ubucamanza, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko ubujura, gukubita no gukomeretsa (kurwana), ari byo byaha byiganje mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Aimable Havugiyaremye

Havugiyaremye avuga ko ibi byaha byihariye 59% y’ibikorwa bibi bibera mu Rwanda, byaregewe Ubushinjacyaha mu mwaka w’ubucamanza wa 2022/2023, kandi bikaba bikorwa cyane n’abatarengeje imyaka 30 y’amavuko bangana na 72.8%.

Umushinjacyaha Mukuru agira ati "Dufatanyije n’izindi nzego, ni ngombwa ko dufata ingamba zihariye ku byaha bikomeje kugaragara ko byiyongera, cyane cyane ubujura n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake."

Ati "Ibi byaha bibiri gusa byihariye 59.3% mu byaha bikorwa muri rusange, mu mikorere yabyo biba bifitanye isano n’ubusinzi, abenshi mu rubyiruko rubikora baba bashaka amafaranga yo kwishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge. Iyo bamaze gusinda bararwana bikavamo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake."

Havugiyaremye avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bazashyiraho ingamba zitandukanye, zo gufasha urubyiruko kwirinda ibi byaha, akaba yagigarutseho ku ya 4 Nzeri 2023, mu isozwa ry’umwaka w’ubucamanza.

Kigali Today yaganiriye n’abantu b’ingeri zitandukanye ku mpamvu zirimo gutera urubyiruko kurwana no kwiba, benshi bashimangira ko biterwa ahanini n’ubusinzi hamwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umusore utwara abagenzi ku igare ukomoka mu Ruhango agira ati "Maze n’ejobundi barankubise ntazi icyo bampora ariko bashakaga amafaranga, baragutega bakagukubita nta kubabarira!"

Ibi ariko ngo bifitanye isano n’imiterere y’uburere bubi no kujenjekera abana muri iki gihe, bitandukanye n’uko abo mu myaka ya kera ngo banyuzwagaho umunyafu n’umuntu wese ubafatiye mu makosa.

Uwitwa Byukusenge Marcelline agira ati "Urabona abana baba ku ishuri iminsi myinshi kurenza iyo baba mu rugo, iyo akugezeho ujya kumuhana ugasanga yarenze ihaniro kuko ku ishuri babashishikariza guhamagara RIB (Ubugenzacyaha) mu gihe mwarimu acishije akanyafu ku mwana, ubwo se uko ni ukurera!"

Byukusenge avuga ko umwana utarumvise uburibwe bw’akanyafu ngo areke ibyaha akiri muto, iyo akuze ntacyo inkoni ziba zikimukosoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka