U Rwanda rwabaye icyicaro cy’Ubugenzacyaha ku byaha by’ikoranabuhanga mu Karere

Polisi y’u Rwanda yafunguye icyicaro cy’Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha, ku byaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko u Rwanda rwahagurukiye kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ndetse rukaba rugiye no gukomeza gutanga uwo musanzu ku rwego rw’Akarere ruherereyemo.

Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja (hagati), ubwo bafunguraga icyo kigo
Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja (hagati), ubwo bafunguraga icyo kigo

Iki kigo cyatashywe ku ya 6 Ukwakira 2023, cyiswe ‘Regional Cybercrimes Investigation Center of Excellency’. Cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Ugirashebuja, gishamikiye kuri Polisi y’u Rwanda, kikazarera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe hari Icyicaro gikuru cya Polisi.

Umuhango wo kugitaha ku mugaragaro wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego nkuru z’umutekano ku rwego rw’Igihugu, harimo Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, Umuyobozi wa Polisi, IGP Félix Namuhoranye.

Hari kandi Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), Jürgen Stock n’abandi.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko kuba u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, ndetse ko kuba icyicaro cy’iki kigo, bisobanuye ko rugiye gukomereza kubihashya ku rwego rw’Akarere ruherereyemo.

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rugiye gukomereza guhashya ibyaha by'ikoranabuhanga
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rugiye gukomereza guhashya ibyaha by’ikoranabuhanga

Yagize ati “Kuba iki kigo gishyizwe mu Rwanda bigaragaza ko Igihugu cyacu cyashyize imbere kurwanya ibi byaha bigendanye n’ikoranabuhanga. Byagiye biganirwaho kuva mu 2014 bahitamo ko u Rwanda ari rwo ruzagira iki kigo cy’icyitegererezo. U Rwanda ruhagaze neza mu guhashya ibi byaha. Kimwe mu bibigaragaza ni uko bareba aho uhagaze nk’Igihugu, basanga ari neza bakumva ko nk’Igihugu hari umumaro wagirira abandi mu Karere, bagahitamo gushyiramo ikigo nk’iki cy’icyitegererezo”.

Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga ku Isi (Interpol), Jürgen Stock, we yavuze ko ibyaha bikorewe mu ikoranabuhanga ari kimwe mu bikomeye Isi ihanganye na byo uyu munsi, bikeneye ubufatanye mu kubihashya, ndetse ashimira u Rwanda kuba rwaharaniye kuba ikicaro cyo kurwanya ibi byaha mu Karere.

Ati “Ibyaha bikorewe mu ikoranabuhanga ni kimwe mu mbogamizi zikomeye Isi, twabibonye by’umwihariko mu gihe cy’icyorezo. Birasaba ubufatanye bukomeye ku rwego rw’igihugu mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego rw’Isi. Ndashimira u Rwanda, urwego rwa Polisi mu Karere ndetse na Polisi Mpuzamahaga, ku bw’iyi ntambwe ikomeye yo gufungura iki kigo.”

Ni ikigo cyitezweho guhashya ibyaha by'ikoranabuhanga
Ni ikigo cyitezweho guhashya ibyaha by’ikoranabuhanga

Iki kigo kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi, hari ikizibanda ku guhuza ibikorwa by’umutekano w’ikoranabuhanga, gusesengura amakuru ajyanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no guhanahana amakuru abyerekeye.

Harimo kandi igice cya Laboratwari izajya yifashishwa mu kugenzura no gucukumbura ibyaha by’ikoranabuhanga, ndetse n’icy’ahazatangirwa amahugurwa ku bashinzwe kurwanya ibi byaha mu karere, mu rwego rwo kubaka ubushobozi. Mu muhango wo kugitaha kandi hanatewe ibiti mu rwego rwo kwita no kurengera ibidukukikije.

Iki kigo cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, Urwego rwa za Polisi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), Interpol n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwakiriye ibirego 711 bijyanye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi, byari bikurikiranywe ku bantu 930. Ibyo byaha bikaba byabarirwaga mu mafaranga y’u Rwanda 810,830,245, Amayero ibihumbi 27 na 900 ndetse n’Amadorali 370,741.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka