Prof Harelimana n’abo bareganwa bafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 rwategetse ko Prof Harelimana Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) na Hakizimana Clever wari ushinzwe amasoko hamwe na Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko, bafungurwa by’agateganyo.

Tariki 28 Nzeri 2023 nibwo Prof Harelimana n’abo bareganwa baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, basaba ko bakurikiranwa bari hanze, ndetse byaba ngombwa bakaba batanga ingwate ariko bagakurikiranwa badafunze.

Ubwo basomerwaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwavuze ko bose uko ari batatu barekuwe by’agateganyo.

Iki cyemezo cyo kubafungura by’agateganyo cyishimiwe n’abari baje kwitabira isomwa ry’urubanza ndetse n’abunganizi babo.

Ku byaha Prof Harerimana akurikiranyweho Urukiko rumaze gusesengura ubwiregure bwe rwasanze ibimenyetso bimaze kugerwaho n’Ubushinjacyaha ku byaha aregwa bikomeye bigize impurirane mbonezamugambi ku cyaha cyo gufata nabi umutungo ufitiye abaturage akamaro.

Ku cyaha cy’itonesha, Urukiko rusanga nta bimenyetso bifatika byerekana ko Prof Harerimana yaba yaragize uruhare muri ibyo bikorwa byatumye abakozi babiri bivugwa ko bajyanywe mu mirimo yo gutunganya ahakorewe ikizamini cy’akazi bakaza no kugitsinda.

Urukiko rwavuze ko amajwi yagaragaye mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakozi ba RCA atari ikimenyetso simusiga cyagezweho n’ubushinjacyaha cyo kwerekana ko yirukanaga abakozi uko ashaka kuko nta rubanza rwigeze rugaragazwa rw’umukozi waba warirukanywe bidakurikije amategeko.

Rushingiye ku bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze rusanga bidahagije ngo bigirwe impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha.

Urukiko rwavuze ko kuba prof Harerimana yaragaragaje ko hari abanyeshuri bagiye kurangiza Kaminuza yafashaga no kuba yaratanze ingwate y’umutungo ufite agaciro ka miliyoni 85 Frw nta mpamvu ikomeye ihari yatuma akurikiranwa afunzwe.

Urukiko rwasanze ingwate yatanze igomba gushinganishwa, kujya yiyereka umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyarungenge buri wa Gatanu mu mezi abiri no kutarenga imbibe z’Umujyi wa Kigali mu gihe cy’amezi abiri.

Hakizimana Claver urukiko rwasanze nubwo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha adashobora kubangamira iperereza bityo rutegeka ko yakurikiranwa ari hanze akajya yiyereka umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyarugenge buri wa gatanu mu gihe cy’amezi abiri no kutarenga imbibe z’Umujyi wa Kigali.

Urukiko rwemeje ko Gahongayire Liliane wari ushinzwe ububiko wasinye ku nyandiko ko yakiriye ibikoresho bidakwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kuko kuri iyo nyandiko hatagaragazwa ubwoko bw’ibikoresho byari byishyuwe.

Urukiko rwasomye itegeko rwashingiyeho rurekura by’agateganyo ababurana ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 86 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze, ashobora ariko gukurikanwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta ikomeze ishishoze kuko gufunga umuturarwanda sicyo gihano cyonyine gusa, bizafasha ubucucike mu magororero

Alisa yanditse ku itariki ya: 4-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka