Mu manza 100,000 zakiriwe muri uyu mwaka, iz’abemera icyaha ni 3,500 gusa

Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zivuga ko kwemera icyaha mu Rwanda biri ku rwego rwo hasi, kuko mu manza ibihumbi 100 zakiriwe kuva uyu mwaka watangira kugera ubu mu kwezi k’Ukwakira, iz’abemera icyaha ari hafi 3,500.

Abari mu nzego z'Ubutabera basanga kwemera ibyaha bikiri ku rugero ruri hasi
Abari mu nzego z’Ubutabera basanga kwemera ibyaha bikiri ku rugero ruri hasi

Ni mu gihe kandi mu nkiko hari ibirarane by’imanza zitaracibwa zirenga ibihumbi 30, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi.

Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’Ubushinjacyaha Bukuru, bivuga ko gahunda yo kwemera icyaha imaze umwaka itangiye, ngo irimo kurinda abantu imanza zibatwara igihe, imbaraga n’imitungo ndetse no gufungwa igihe kinini, batarahabwa ubutabera.

Abayobozi b’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera mu Rwanda bagiye kumara icyumweru (kuva tariki 09-13), baganira ku bijyanye n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’ubuhuza, kuko ngo ari byo byaruhura abacamanza bugarijwe n’amadosiye menshi y’imanza.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko kuri ubu buri mucamanza mu Rwanda abarirwa impuzandengo y’imanza 542 ku mwaka, zihwanye na 45 ku kwezi.

Aka kazi k’ubucamanza kakaba karagiye kiyongera, kuko imanza ngo zavuye ku bihumbi birenga 37 mu mwaka wa 2005, ubu zikaba zigeze ku bihumbi birenga 91 muri 2022/2023.

Inzego z'Ubutabera ziramara icyumweru ziganira ku butabera bunyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha
Inzego z’Ubutabera ziramara icyumweru ziganira ku butabera bunyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga ko urubanza umuntu yarezemo undi mu Rukiko Rukuru kuri ubu, ngo rusigaye ruburanishwa hashize amezi 37, kikaba ari igihe kirenga imyaka itatu.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyamye, avuga ko abafunzwe bamaze kwemera ibyaha ubu bafite amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano no kwihutishirizwa imanza.

Havugiyaremye yagize ati "Kwemera icyaha bishobora kuba impamvu nyoroshyacyaha, ntabwo bivuze ko umuntu atazahanwa, ariko iyo yabyemeye agasaba imbabazi, bivamo ko Umushinjacyaha ashobora kumusabira ibihano bito."

Umushinjacyaha Mukuru asaba abantu kwitabira iyi gahunda, kuko uregwa hari n’amakuru aba yatanze afasha ubutabera kumenya abandi bihishe inyuma y’ibyaha bihama uwasabye imbabazi.

Umuvugizi w’Inkinko, Harrison Mutabazi ashimangira ko kuba ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ari amasezerano uregwa agirana n’Ubushinjacyaha, ngo bigabanyiriza imvune umucamanza kuko bitamutwara umwanya wo kwandika, gukora isuzuma no kuburanisha urubanza.

Mutabazi ati "Icyo ni igihe kinini cyane, ari yo mpamvu mujya mwumva ngo imanza zatinze, zarasubitswe, ariko izishingiye ku bwumvikane no kwemera icyaha zo Umucamanza asuzuma gusa niba amasezerano yarakozwe neza hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa."

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, avuga ko abagororwa bifuza kwitabira gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’ubuhuza(plea bargaining & mediation) ari benshi, ariko ko bakeneye gufashwa kubigeraho.

Ubukangurambaga bwo gusaba imfungwa n’abagororwa kwihutishirizwa imanza binyuze mu bwumvikane, buzakorwa n’abagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, bafashijwe na Kaminuza yitwa Pepperdine yo muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka