Iyo uwatsinzwe mu rubanza adafite ubushobozi bwo kwishyura indishyi bigenda bite?

Mu manza nshinjabyaha, akenshi iyo umuntu atanze ikirego aba agomba no kuregera indishyi zigereranywa nk’ibyo uwarezwe aba yarangije ubwo yakoraga icyaha, ariko rimwe na rimwe ugasanga uwarezwe adafite ubushobozi bwo kwishyura indishyi aba asabwa kwishyura.

Ushobora kwibaza uti ese niba ubutabera bwuzuye ari uko umuntu ahabwa ubutabera n’indishyi z’ibyo yangirijwe, iyo ubwo bushobozi budahari bwo kwishyura indishyi bigenda bite?

Anastase Nabahire, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, asobanura ko kugeza uyu munsi mu Rwanda nta tegeko rirengera uwagombaga guhabwa indishyi zikabura, usibye kumusaba kwihangana.

Ati: "Kugeza ubu iyo uwareze atsinze ariko uwo yareze adafite ubushobozi bwo gutanga indishyi, icyo gihe uwatsinze ategereza ko uwatsinzwe agira ubushobozi akazamwishyura, ndetse ko uwareze aba ahombye".

Nabahire akomeza avuga ko hari nubwo usanga uwatsinzwe yigira nk’aho nta mitungo afite kandi ayifite ahubwo ashaka kuyihisha ngo bitamenyekana.

Ati: "Hari ubwo iyo urubanza rugitangira, ushinjwa akora amayeri yo guhisha imitungo ye ku buryo urubanza rurangira bigaragara ko nta mitungo na mike afite. Ibi abantu bagomba kubikangukira mu gihe ari indishyi zituruka ku cyaha, bakagira impungenge ko abo bareze bashobora kuzinyereza cyangwa kuzihisha mu bundi buryo bagahita babimenyesha inzego z’Ubutabera kwihutira gufatira iyo mitungo, ku buryo batanga ikirego cy’ifatiratambama gitangwa mu buryo bwihuse, ndetse kikaba kimwe mu bimenyetso by’urubanza ruba ruri kuburanishwa".

Avuga ko icyo bisaba ari ibimenyetso byerekana ko uwo urega ari kugerageza guhisha imitungo ye, agamije kudatanga ubwishyu.

Ubusanzwe umuntu ubutaka aba afite uburenganzira bwo kubugira, kubukoresha no kubugurisha.

Gusa iyo bimeze bityo inzego zibishinzwe zitambika ibikorwa byo kugurisha kugeza igihe urubanza rurangiye.

Mu mategeko kandi umuntu ugomba gutanga indishyi, kirazira ko yagurishirizwa imitungo yose igashira, ku buryo bamusiga mu bukene, kuko aba agomba gusigarana ibimutunga.

Kuba amategeko y’u Rwanda uyu munsi adafite icyo avuga ku gutanga ubutabera bwuzuye bugizwe n’ubutabera ndetse n’indishyi zagenwe, Nabahire avuga ko umuntu ukennye udafite ibyo agurisha adakwiye kwamburwa uburenganzira bwo kubaho ku buryo bamwaka ibyo afite agasigara atariho, ndetse ko bidakwiye guca iteka ngo ntazigera atunga na rimwe.

Igikorwa ni uko bagomba gutegereza ariko nanone tugasaba abarega kureba ubushobozi bw’uwarezwe mbere y’uko urubanza rutangira hakabaho gushinganisha ibihari, aho bitari bakakira guhabwa ubutabera butarimo izo ndishyi.

Nabahire Anastase avuga ko iyo urukiko rwamaze gutegeka ko uwareze ategereza ko uwarezwe abona ubushobozi bwo kwishyura, biva mu rukiko.

Ati: “Ntabwo biba birora izi nzego. Kwishyuzanya biba hagati y’abatsindanye. Itegeko rinagena iminsi 30, uwatsinzwe yemerewemo kwegera uwatsinze, bakumvikana uburyo uwatsinzwe azishyuramo (modalities of payment). Iyo iyo minsi irenze, uwatsinze yemerewe guhita yitabaza umuhesha w’inkiko, kandi uwatsinzwe yirengera ibindi biguzi byiyongeraho, birimo n’igihembo cy’umuhesha w’inkiko iyo ari uw’umwuga. Iyo inkiko zirangije umurimo wazo, ntizishobora kugaruka mu baturage, ziba zirimo kwakira izindi manza”.

Gusa nubwo bimeze bityo, nta mibare ihari igaragaza abantu baba baraciriwe imanza hagafatwa imyanzuro y’uko uwatsinze agomba gutegereza ko uwatsinzwe udafite ubushobozi bwo kwishyura indishyi amwishyura, ndetse nta n’igaragaza niba hari uwaba yarishyuwe.

Ibi byerekana ko niba hari imanza zaciwe ntihatangwe indishyi, haba haratanzwe ubutabera butuzuye kuko nta ndishyi zaba zaratanzwe mu gihe zari ziteganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka