Inzego zitanga ubutabera zirakora iki kugira ngo ruswa izivugwaho icike?

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) cya 2023 kivuga ko nta ntambwe nini ibihugu bigize Isi byateye mu kurwanya ruswa, bitewe n’abatanga serivisi badacika kuri iyo ngeso.

Nubwo u Rwanda ruhagaze neza ugereranyije n'ibihugu byo mu Karere ruherereyemo, ruracyafite urugendo mu kurandura ruswa
Nubwo u Rwanda ruhagaze neza ugereranyije n’ibihugu byo mu Karere ruherereyemo, ruracyafite urugendo mu kurandura ruswa

Iki cyegeranyo cyitwa Corruption Perception Index(CPI) gikorwa ku bihugu 180 bigize Isi, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 49 n’amanota 53%, akaba ari intambwe nto yatewe ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022, aho rwari ku mwanya wa 54 n’amanota 51%.

Ku rwego rw’Isi, ibihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru(Scandinavia) biranganjwe imbere na Denmark, ni byo bishimirwa kuba nta ruswa ibirangwamo, mu gihe Somalia, Venezuela, Siriya na Yemen ari byo birangwaho umugayo mwinshi.

Muri Afurika u Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu kurwanya ruswa, nyuma ya Seychelles, Cap Vert na Botswana, ariko rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, aho rukurikirwa na Tanzania, Kenya na Uganda.

Ibitera u Rwanda kutagira amanota rwifuza nk’uko Transparency ibigaragaza, biboneka mu kindi cyegeranyo ngarukamwaka gikorwa ku rwego rwa buri gihugu, icy’u Rwanda kikaba cyitwa Rwanda Bribery Index(RBI).

Icyo cyegeranyo cyakozwe muri Nzeri 2023, kigaragaza ko inzego zishinzwe gutanga ubutabera n’umutekano zirimo abantu bake ariko bafata ruswa itubutse.

Muri uwo mwaka abaturage 16 ngo bahaye bamwe mu bakozi ba RIB amafaranga arenga miliyoni 4 n’ibihumbi 527, buri mukozi ngo agahabwa hafi ibihumbi 283Frw mu gihe umushinjacyaha afata arenga 200,000Frw, umucamanza akarya nibura ibihumbi 153Frw.

Aba ngo baza biyongera ku bapolisi bakora mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda n’abatanga impushya z’ibinyabiziga, abakozi mu nzego z’abikorera cyane cyane mu bwubatsi n’abayobozi b’amashuri, ngo bajya bafata ruswa y’amafaranga make make ariko bo bakaba benshi.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, mu kwisobanura ku bijyanye n’abagenzacyaha barya ruswa, avuga ko hari ingamba ziri gushyirwaho cyane cyane mu gukumira ko umuntu ufite imbaraga akingirwa ikibaba.

Kalihangabo agira ati "Mu Bugenzacyaha hari ingamba zashyizweho, ubugenzuzi (bwa RIB) buzajya bushyira imbaraga mu gukurikirana irekurwa n’ifungwa ry’abari muri kasho."

Kalihangabo avuga ko icyemezo cyo kurekura umuntu ufunzwe cyajyaga gifatwa n’uyobora kasho, ariko ubu ngo kizajya gifatwa n’umukuriye, ndetse hakazajya habaho no gukurikirana ikorwa rya dosiye z’abaregwa.

Umunyamabanga wungirije wa RIB avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda gutinyuka gutanga hakiri kare amakuru kuri ruswa.

Yakomeje asobanura ko umugenzacyaha abantu batangiye guhwihwisa ko yakira ruswa, RIB na yo ihita itangira kumukurikirana, yamufata agahanwa ku buryo bagenzi be ngo babibona bagatinya.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, avuga ko amadosiye y’abafatirwa mu byaha bifitanye isano na ruswa akomeje kwiyongera buri mwaka, kuva kuri 965 muri 2021-2022 kugera ku 1024 muri 2022-2023.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, na we avuga ko abatanga ruswa mu kuburana bagomba kumenya ko urubanza rwose rwarangiye, kabone n’ubwo rwaba rwarageze mu bujurire, ariko nyuma bikagaragara ko uwarutsinze yatanze ruswa, bitarubuza gusubirwamo.

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas, avuga ko mu rwego rwo guhindura u Rwanda Igihugu kitagira ruswa, inzego zitandukanye zashyizeho ubufatanye buyobowe na Minisiteri y’Ubutabera hamwe n’abayobozi b’ibanze bashinzwe kumva amakuru atangwa n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka