Hatangijwe uburyo bushya bwo gukurikirana ibijyanye n’amategeko ya EAC

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana ibijyanye n’amategeko ndetse n’amabwiriza yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

John Gara umuyobozi wa RLRC avuga ko ubu buryo buzafasha u Rwanda gukora ibyo rwiyemeje
John Gara umuyobozi wa RLRC avuga ko ubu buryo buzafasha u Rwanda gukora ibyo rwiyemeje

Byavugiwe mu muhango wo gutangiza ubu buryo bushya buzakurikiranwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), kuri uyu wa 1 Ukuboza 2016.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyamategeko baturutse mu bigo binyuranye byo mu Rwanda, bagamije kumenya uko ubu buryo bushya bukoreshwa, no kubutangaho ibitekerezo kugirango aho kunononsorwa hanononsorwe.

John Gara, Umuyobozi mukuru wa RLRC, avuga ko iyi gahunda ari igikoresho kizafasha u Rwanda guhora rwibuka inshingano zarwo.

Yagize ati “Iki ni igikoresho twakoze cyo gutuma duhora tumenya inshingano dufite nka kimwe mu bihugu bigize EAC.

Bizadufasha kumenya uko twubahiriza ibyo twemeye, binadufashe kumenya niba hari ibigomba kongerwa cyangwa kuvanwa mu itegeko runaka , bitewe n’ibyo twemeye gukora muri uyu muryango”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gikoresho atari icya RLRC gusa kuko kizafasha ibindi bigo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kumenya ibijyanye n’amategeko ya EAC, kuko buri wese azaba yemerewe gusura uru rubuga yifashishije ikoranabuhanga rya Internet.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyamategeko baturutse mu bigo bitandukanye
Uyu muhango witabiriwe n’abanyamategeko baturutse mu bigo bitandukanye

Louis de Montfort Nduwayezu, umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RLRC, avuga ko ubu buryo butandukanye cyane n’ubwari busanzwe.

Ati “Mbere twakoreshaga “Excel” ugasanga ari uburyo bukoreshwa n’umuntu umwe kuri mudasobwa ye, ntabashe gusangiza abandi ibyo yakoze.

Ubu buryo bushya bwo bufite umwihariko wo gutuma buri muntu wese ubishatse ashobora kwirebera ibirimo gukorwa”.

Avuga ko ubu buryo ari u Rwanda rutangiye kubukoresha bwa mbere muri EAC, ariko ngo akurikije akamaro bufite n’ibindi bihugu abona bitazatinda kubukoresha.

Ngabonziza Theophile, umunyamategeko wo muri Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, avuga ko iki gikoresho cyari gikenewe.

Ati “Nk’abanyamategeko ubu buryo buzadufasha mu bijyanye no guhuza amategeko akorwa mu gihugu n’amasezerano cyangwa amategeko EAC ikoresha. Ni uburyo bwiza kandi bworoshye gukoresha bukazihutisha akazi”.

Yongeraho ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzorohereza abantu bifuza gutanga ibitekerezo ku mategeko akorwa mu Rwanda no muri EAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka