Ese iyo umupangayi yanze kuva mu nzu bigenda bite?

Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu.

Umwe mu bapangayi uherutse gusohorwa ku ngufu mu nzu i Kigali
Umwe mu bapangayi uherutse gusohorwa ku ngufu mu nzu i Kigali

Iyo ibyo bibaye usanga akenshi abantu bibaza aho uwo mupangayi udafite ubushobozi bwo kwishyura yerekeza.

Ubusanzwe iyo habayeho gusesa amasezerano, nyiri inzuatanga iminsi cumi n’itanu y’integuza(Préavis) kugira ngo umupangayi abe yavuyemo. Rimwe na rimwe hari ubwo yanga kuvamo hakitabazwa inzego z’ibanze, na zo zikamuha indi minsi, nabwo nyuma yayo ikaba yakongezwa, nyamara ntihajya harebwa ku burenganzira bwa nyiri inzu dore ko bamwe na bamwe baba batunzwe n’amafaranga y’ubukode, cyangwa ari ho bakura amafaranga y’ishuri ry’abana babo.

Umuturage waganiriye na Kigali Today, ariko utarashatse gutangaza amazina ye, yagize ati: "Umuntu yambohoreje inzu yanga kuyivamo, amazemo amezi atandatu atishyura. Namuhaye préavis mu kwezi kwa 10 yanga kuvamo. Umudugudu umuha préavis yagombaga kurangira tariki 15 Ugushyingo 2023, igihe kigeze nabwo yanga kuvamo. Akagari kamuhaye préavis yagombaga kurangira tariki 30 Ugushyingo 2023 nabwo yanga kuvamo. Icyo gihe Akagari ntikigeze kaza kumunsohorera mu nzu cyangwa ngo kampe uburenganzira bwo gukomeza ahandi".

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko amasezerano hagati y’abantu babiri aba yabaye itegeko kabone nubwo nta tegeko rihari ryanditse rirengera umupangayi cyangwa nyiri inzu. Ati: "Buriya amasezerano y’ubukode hagati ya nyiri inzu n’uyikodesha aba ari itegeko hagati yabo. Buri wese aba yarasinyeho hari ibintu yiyemeje".

Akomoza ku buryo ayo masezerano akenshi aba yanditse, ati: "Ngiye kubanza nyibemo mu gihe cy’igerageza runaka, buri kwezi nzajya nishyura aya mafaranga, amezi yo kugerageza narangira, tuzagirana andi masezerano cyangwa azajya agendana n’umwaka wose, buri kwezi nzishyura aya ngaya, nta burenganzira buhari bwo kuzayazamura mbere y’imyaka ibiri, nindamuka nshatse kuyivamo nzakumenyesha nibura mbere y’iminsi cumi n’itanu, nuramuka uyikeneye nanjye uzampa igihe cy’iminsi cumi n’itanu yishyuwe cyangwa itishyuwe, ibyo ni bo babigena".

Nabahire Anastase, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'inzego z'ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera
Nabahire Anastase, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera

Akomeza avuga ko iyo bombi ibyo byose babishyizeho umukono riba ribaye itegeko rihuje buri wese, bivuze ko utubahirije ayo masezerano aba atubahirije inshingano ze.

Nabahire asanga hari n’ibindi bikwiye kujya byongerwa muri aya masezerano kugira ngo bifashe impande zombi. Ati: "Ubu tubwira n’abantu ngo mwongeremo indi ngingo ivuga ngo ibyo tutazumvikanaho bizajya imbere y’urukiko cyangwa se imbere y’umuhuza mu mpaka cyangwa imbere y’umukemurampaka. Ibyo bintu byanditswe aho biba ari itegeko rimureba, urinyuzeho rero ubundi nta yandi mahirwe aba agomba guhabwa".

Avuga ko n’iyo abayobozi barimo na ba Mudugudu iyo basabye ko waba umwihanganiye, inzego ziba zigomba kubwira uyirimo kubahiriza ibyo yasinyiye.

Ku bijyanye n’icyo abapangayi, bashobora gufashwa mu gihe badafite ubushobozi bwo kugira ngo bave mu nzu z’abandi, Nabahire, avuga ko inzego z’ibanze za Leta, iyo ngengo y’imari yo gutabara abantu banze kwishyura amazu babagamo ntayiteganywa kuko hari abajya bangiza iby’abandi bitwaje ko bazarihirwa na Leta.

Yakomeje agira ati: "Mu mategeko amasezerano ari hagati y’umuntu n’undi ntabwo agomba kubamo ikintu gisa n’uburiganya bwo kuvuga ngo ngiye kumugira(kujya) mu nzu, nzitwaza ko mfite abana ntabwo azansohora mu nzu. Ntabwo abana muba mubafatanyije".

Nabahire akomeza avuga ko atari byiza kwangiriza undi kuko na we aba afite abana ishuri rigiye kwirukana, cyangwa na we agiye kurara ashonje n’abana kandi ibye birimo undi utuzuza inshingano yari yarihaye.

Atanga ubutumwa avuga ko icya mbere ari ukubahiriza itegeko, hakubahirizwa ibigize amasezerano y’ukodesha n’ukodeshwa bagiranye, igihe baba barahisemo kuyasinyira imbere ya noteri cyangwa imbere y’ubuyobozi runaka bihitiyemo.

Avuga ko mu gihe habaye impamvu zikomeye zirimo n’ubushobozi bukeya, bakwiye kubijyaho inama bakoroshya ibiganiro, bakumvikana icyo gukora hatabayeho gufatana mu mashati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Habeho itegeko rirengera umuntu wubatse inzu ye kuko umuntu ashobora kwanga kukuishyura ntave no munzu yawe kandi warayubatse witeganyiriza ejo. Hazaza

Valens Hakuzimana yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Ntirengagije ko Hari umuntu ugucumbikira agashaka ko wamubera igisubizo cy,ibyo yifuza byose akenshi kuba umuntu musanganywe yakwirukana mu nzu ye shishi itabona biterwa n,imyitwarire itari myiza y,umupangayi.Bityo Niba uri mu nzu y,umuntu ugomba kwitwara neza kugira ngo amasezerano mwagiranye n,arangira azakeke ko ntawundi wagusumba...

Faustin yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Jye ndumva wamwinginga akemera ukamwishyura Andi mafaranga y,uko kwezi ubariyemo na ya minsi 15 ya preavis mu gihe utarabona indi.Abyanze ubwo witabaza Leta kuko niyo mubyeyi usumba abandi uba usigaranye mayo ukayitakambira ukareba icyo yagufasha.Ariko buriya mu bibazo byose duhura nabyo tugomba no kwiyambaza Imana kuko benshi duhamya ko ntakiyinanira.Niba Ari wowe ufite iki kibazo uzanyure muri izo nzira nkubwiye byanze bikunze uzasubizwa.

Faustin yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Jyenda Apotre Mutabazi mwene kabarira uranze ubaye iciro ry’imigani

Favorable yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Nonese kariya Gafoto ka Apotre Mutabazi asohorwa mu nzu byari ngombwa ko ariko mukoresha

Didi yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Mwaramutse mute bavandimwe Kandi nshuti nziza.amazina yajye nitwa Elias.ikibazi mbaza .

Ese umuntu aramutse aguhaye iyo minsi cumi bitanu kandi ntamwenda umufite .ariko wowe bayihaye ikarangira ntanzu urabona icyogihe bigenda gute? Iyo yanze kukongera indi minsi?

Nduwimana hijj yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka