’Common Law’ izatuma Abanyarwanda babona ubutabera kurushaho

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Prof.Samu Rugege aravuga ko abanyamategeko bo mu Rwanda batangiye gukoresha uburyo bushingiye ku manza zaciwe mu gutanga ubutabera (Common law).

Prof. Samu Rugege avuga ko habonetse-ubushobozi abacamanza b'Abanyarwanda bakoherezwa kwiga Common Law
Prof. Samu Rugege avuga ko habonetse-ubushobozi abacamanza b’Abanyarwanda bakoherezwa kwiga Common Law

Cyakora Prof Rugege avuga ko ikibazo cy’ubushobozi gituma abacamanza bo mu Rwanda batoherezwa kwihugura kuri ubwo buryo kugira ngo babukomatanye n’ubusanzwe bukoreshwa mu Rwanda bushingira ku mategeko yanditse buzwi nka (Civil Law).

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga avuga ko habonetse ubushobozi abacamanza b’Abanyarwanda na bo bajya kwiga mu bihugu bikoresha Common Law System bakabasha gutanga serivisi z’ubutabera zisumbuye ku zo batangaga.

Agira ati “Twatangiye gukoresha buriya buryo, ariko birahanze ntiturabasha kohereza abacamanza bacu kwiga uko bukorwa hanze, amafaranga naboneka dushobora kuzabikora.”

Ibihugu nka Ghana na Nigeria muri Afurika ni bimwe mu bitanga ubutabera bishingiye ku manza zisazwe zaraciwe buzwi nka Common low, ariko ugasanga binohereza mu Rwanda abanyamategeko babyo kwiga uburyo bwo guca imanza hashingiwe ku mategeko yanditse yatowe akemezwa n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Abahugurwa ku Kinyamwuga muri ILPD bavuga ko bibafasha mbere yo kuwutangira cyangwa bigatuma banoza ibyo bakoraga
Abahugurwa ku Kinyamwuga muri ILPD bavuga ko bibafasha mbere yo kuwutangira cyangwa bigatuma banoza ibyo bakoraga

Ubu buryo bwose ngo ni bwiza mu gutanga ubutabera, ariko ngo ni byiza iyo bukomatanyijwe kuko umucamanza abasha gushingira ku buryo bushoboka bushobora gutuma umuturage ahabwa ubutabera.

Mu gihe abacamanza bo mu Rwanda batarabasha kujya kwiga uburyo bwo guca imanza hashingiwe ku manza zaciwe, abanyamategeko bo mu barwo na bo bafite uko batyaza ubwenge kinyamwuga aho bashyiriweho ikigo gihugura abanyamategeko barangije amategeko muri kaminuza, kwiga ubunyamwuga i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ahazwi nka ILPD.

Cyakora ngo n’abanyamahanga biga mu Rwanda bashima ibyo u Rwanda rwagezeho mu kunoza umwuga w’ubucamanza, dore ko nk’ubu mu kigo ILPD uhasanga abanyeshuri basaga 80 baturutse mu bihugu bigera kuri bitandatu bakahava bajya kunoza umwuga mu bihugu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka