Abavoka mu Rwanda biyemeje kurushaho gufatanya na Leta mu gukemura ibibazo

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruratangaza ko rufite intego yo kuba Urugaga rwihagije mu bushobozi bwo kwikemurira ibibazo ndetse bikanarubashisha kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta aho kuyitegera amaboko ruyaka ubushobozi bw’amafaranga abarurimo bakenera.

Ibi byatangarijwe mu Nama y’Inteko Rusange y’abagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yateraniye muri Kigali Convention Centre tariki 15 Ukuboza 2023.

Perezida w’uru rugaga, Me Nkundabarashi Moїse, yavuze ko mu rugendo rwo kwigira mu bushobozi bw’amafaranga hari aho bamaze kugera bishakamo ibisubizo ndetse bakaba bafite icyizere ko mu myaka iri imbere bizaba byakemuye ibibazo by’amikoro adahagije bagiraga.

Ati: “Abavoka ni urwego rumaze gukomera kandi rufite ingengo y’imari rukoresha buri mwaka. Muri iyi myaka ibiri ishize twafashe ingamba z’uko iyo ngengo y’imari twajya tuyikoresha neza tugakora ibikorwa by’ingezi ndetse tukagira uburyo twizigamira”.

Yakomeje agira ati: “Tumaze kugira aho tugera kuko ikompanyi dukorana ndetse n’urugaga tumaze kubona inyungu ya miliyoni 40Rwf mu myaka ibiri hashingiwe ku bwizigame twakoze bugera kuri miliyoni 550Rwf. Ariko dushaka kuba urugaga rw’umufatanyabikorwa wa Leta aho kugira ngo abe ari twe tujya kwaka amafaranga muri Leta”.

Perezida w'urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moїse
Perezida w’urugaga rw’Abavoka, Me Nkundabarashi Moїse

Me Nkundabarashi yongeyeho ko ubwo bwizigame bwunganira abari muri uru rugaga mu bihe by’ubukungu butifashe neza nko mu gihe cya Covid-19 Isi ikubutsemo kandi ko bizeye ko mu myaka itanu iri imbere iyi ntumbero y’ubwizigame izaba imaze gukemura ibibazo by’ubushobozi buke ku banyamuryango. Na none kandi ubu bwizigame bufasha mu iterambere ry’Igihugu kuko imisanzu itangwa Leta iyifashisha mu ishoramari rifitiye akamaro abaturage benshi.

Muri iyi Nama y’Inteko Rusange kandi, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abakora umwuga wo kunganira abantu mu bijyanye n’amategeko gukora kinyamwuga kuko hari ahagiye hagaragara imikorere idahwitse.

Ati: “Dukwiye kugira ibanga mu byo dukora, iyo ufite umukiliya biba byiza ko ibyo muganiriye bitajya ku karubanda”.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel

Yatanze urugero agira ati: “Hari imanza tujya tugira mu gihe zitarashyirwa mu ikoranabuhanga ry’ubutabera ugasanga birimo kuganirwa mu itangazamakuru. Umurimo wa mbere wanyu ni ukugira ngo ubutabera buboneke ariko hari abarenga kuri izi nshingano harimo n’inzira yo kubeshya kugira ngo umukiliya we atsinde”.

Iyi nama y’Inteko Rusange yitabiriwe n’Abavoka 1000 n’abandi basaga 800 bari bayikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka