Mu kiganiro Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagiranye n’abahesha b’inkiko b’umwuga kuri uyu wa 2 Ukwakira 2015, yagaragaje amakosa bamwe muri bo bakora bigahesha isura mbi urugaga rwabo.
Amakosa bakunze gukora ngo ni ayajyanye n’umwuga nk’uko Minisitiri Busingye yabigaragarije abari mu kiganiro.
Yagize ati "Hari abatamanika amatangazo ya cyamunara, abagurisha ibintu muri cyamunara ntibahe amafaranga asigaye uwagurishirijwe imitungo nyuma yo kwishyura uwatsinze".
Andi makosa yavuzwe ni nko kurangiza urubanza ku gihe kitateganyijwe n’amategeko, kudaha agaciro gakwiye igitezwa cyamunara no kutamenyesha icyamunara uwishyuzwa cyangwa kutamenyesha cyamunara uwatsinzwe.
Ukuriye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga bagera kuri 217, Habimana Vedaste, na we yemeza ko hari amakosa bamwe muri bagenzi be bagenda bakora, nk’uko biri ku rutonde Minisitiri yamuhaye.
Ati "Uwakoze amakosa agomba gukurikiranwa muri komite ishinzwe imyitwarire y’urugaga, abafite ibyaha biremereye bagashyikirizwa ubushinjacyaha niba hari n’indishyi aryozwa akazitanga".
Habimana yongeyeho ko iki kiganiro bagiranye na Minisitiri ari ukubaburira, abazongera kugwa muri ariya makosa ngo bakazahanwa bihanukiriye.
Kamanzi Emmanuel, umwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga bakorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bagenzi be bafite iriya mikorere mibi ari abo kugawa.
Yongeraho ko ababikora barenga ku mategeko bayazi ari yo mpamvu bagomba guhanwa kuko ari ukutagira ubunyangamugayo.
Mu ngamba bafashe zo kurwanya iyo mikorere mibi, harimo ko amakosa Minisitiri Busingye yagaragaje bagiye kuyagira "kirazira", amanikwe ahagaragara hose.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abo baheshabinkiko bakurikiranwe abitwara nabi banze kutwishyuriza murubanza twatsinzemo RCS aho itwambuye yirengagiza nkana imyanzuro yurukiko kuko itanajuririye icyemezo cyurukiko ubutabera nibudufashe
nibagezwe imbere y’ubutabera kuko basigaye barya ruswa