Urupfu rw’Abatutsi bari bafungiye muri Gereza ya Gikongoro rwagarutsweho mu rubanza rwa Bucyibaruta

Abahutu bari barakatiwe igihano cy’urupfu no gufungwa uburundu, ni bo bavugwaho kuba barishe Abatutsi bari bafungiye muri Gereza ya Gikongoro. Byagarutsweho n’abatangabuhamya batandukanye mu rubanza rwa Laurent Bukibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bufaransa.

Umwe muri abo batangabuhamya ni umugabo w’imyaka 50 y’amavuko. Mu gihe cya Jenoside yari afungiye icyaha cy’ubujura ariko yabonye uko abayobozi batangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi bari bafungiye muri gereza ya Gikongoro ndetse yitabiriye n’inama zateguraga kwica Abatutsi kuko yazijyagamo nk’umuyobozi w’igikoni.

Uyu mugabo kuri ubu afungiye muri gereza ya Nyamagabe akaba yarakatiwe burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu.

Uyu mugabo wabajijwe hifashishijwe ikoranabuhanga yari mu mpuzankano isanzwe y’abagororwa mu Rwanda.

Abatutsi bari bafungiye muri gereza ya Gikongoro (ubu yitwa iya Nyamagabe) barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abatutsi bari bafungiye muri gereza ya Gikongoro (ubu yitwa iya Nyamagabe) barishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida w’urukiko Jean Marc Lavergne yatangiye amubaza ibibazo, birimo uwayoboraga Gereza ya Gikongoro mu 1994, ndetse n’ibyaha byahakorewe?

Umutangabuhamya na we ati: "Nzi izina rimwe rya Kanusu. Ntiyabashije gukomeza kuyobora kuko yageze aho arahunga baza no kumwica muri Jenoside i Nyanza ubwo yageragezaga guhungisha umuryango we. Icyo gihe yari yagerageje kwihindura umucungagereza ngo abone uko acika ibitero by’Interahamwe".

Umutangabuhamya yavuze ko uwitwa Nzigiyimana Landouard ari we watangije igikorwa cyo kwica abagororwa kuri gereza ya Gikongoro. Yerekanye urwandiko yari yahawe n’ubuyobozi bwa Perefegitura.

Abo bagororwa bishwe mu byiciro bitatu, nk’uko yakomeje abisobanura ati: "Aba mbere bishwe bukeye nyuma y’igitero cya Murambi, ubwa kabiri bishwe bamaze kwimura abagororwa bo muri gereza ya Butare babazanye muri gereza ya Gikongoro, nyuma yaho hiciwe n’abapadiri batatu ni na bo bishwe nyuma".

Nk’uko twabivuze ko uyu mutangabuhamya yari afunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko icyo gihe yari ashinzwe gutekera abandi bagororwa, akazi yafatanyaga n’abandi bagenzi be 15.

Ati “Icyo gihe muri gereza bari nka 350 ariko bamaze kuzana abo muri gereza ya Butare twabaye noneho 950. Bazanagamo n’abo bitaga ibyitso byahishaga Abatutsi.”

Ubwo yabazwaga niba yibuka umubare w’Abatutsi bari bafunganywe, yagize ati: "Muri gereza ya Gikongoro harimo Abatutsi 140 Jenoside igitangira, kandi nyuma wariyongereye aho haziye abo muri gereza ya Butare n’abo bapadiri batatu".

Muri iyo gereza harimo abagore babiri, naho abandi bose ngo bari abagabo ndetse bo baje kwicirwa aho muri gereza bikozwe n’abari barakatiwe gufungwa burundu cyangwa igihano cy’urupfu.

Aba bicanyi ngo bari bahawe amabwiriza na Nzigiyimana Landouard na we abibwiwe n’abari bamukuriye ni ukuvuga ubuyobozi bwa Perefegitura.

Ku nshuro ya mbere umubare w’Abatutsi muri iyo gereza ngo bari abantu 140.

Asobanura uko yamenye ko Nzigiyimana yahawe amabwiriza ko hicwa Abatutsi Bari muri gereza yagize ati: "Nyuma y’uko bari baraye bishe i Murambi, Nzigiyimana yahise asohora abafungwa bajya guhamba abari bishwe i Murambi. Yavuze ko komanda Sebuhura na Perefe Bucyibaruta bamubwiye ko bagomba kwica abafungwa noneho ikamyo ikazabajyana bagashyingurwa hamwe n’abandi i Murambi. Ibyo narabyiboneye kuko yahise abwira abafungwa batangira kurobanura amadosiye bagatoranyamo Abatutsi kuko kera kuri dosiye y’umufungwa habaga handitseho ubwoko bwe. Ubwo bahise bakora urutonde rw’abafungwa b’Abatutsi. Narabyiboneye n’amaso yanjye abo bafungwa bose bicwa kimwe n’abo bapadiri batatu kuko bazanywe n’imodoka y’abajandarume ikurikiranye n’iya Bucyibaruta".

Mu bandi batanze ubuhamya, ni umusirikare w’umufaransa wari mu cyiswe Opération Turquoise, wahawe izina rya Capitaine Eric. Uyu, yaje nk’umuganga wavuraga abasirikare b’Abafaransa, ndetse n’abandi baturage babaga barwaye, cyane cyane inkomere. Yagize ati : "Njyewe navuraga inkomere zose ntabanje kubaza niba uwo mvura ari Umuhutu cyangwa Umututsi, kuko ari bwo butumwa nari noherejwemo”.

Yavuze kandi ko ikintu yibuka ari umugore w’Umututsikazi wari umuforomo Abafaransa barokoye, ndetse ko yabafashije cyane mu kuvura abana n’abagore.

Bitewe n’uko akazi bakoraga kabasabaga kujya mu bice binyuranye, ngo bagerageje kumushakira icyangombwa cyajya gituma abasha kujya hose, aribwo bagiye kwa Perefe Bucyibaruta ariko akakibima. Yagize ati :"Sinahamya ko yakitwimye kuko yari Umututsikazi, ariko na byo byashoboka. Gusa tujya kukimusaba, yari ashishikajwe no guhunga Igihugu".

Abajijwe ku mpamvu yatumye adaha uwo mugore icyangomwa, Bucyibaruta yavuze ko inzego zari zishinzwe gutanga ibyangombwa nk’ibyo zari komine kandi zikaba zitarakoraga. Yavuze kandi ko atumva impamvu yari agikeneye, kuko yashoboraga kujya aho ashaka hose, cyane ko yabaga arinzwe n’abasirikare b’Abafaransa.

Capitaine Eric yavuze ko mu butumwa bwose yoherejwemo, Opération Turquoise ari yo yabonyemo ibintu bibi cyane ku buryo atazabyibagirwa. Ati:"Gusa navuga muri make ko mu Rwanda habaye ibintu biteye ubwoba ntigeze mbona, hari Abahutu bageragezaga guhisha abantu twagendaga tubabona nyuma. Muri Opérations zose nagiyemo, Opération Turquoise ni yo yansigiye ibintu byinshi nabonye bikomeye ntashobora kuzibagirwa.
Aho twacaga hose habaga hari imirambo, amaraso, ibyobo byuzuye abantu, byari ibintu ntabasha gusobanura, imirambo yari ifite umunuko ku buryo hose navuga ngo haranukaga. Twakoraga mu buryo bugoye, twandika mu makaye nta mudasobwa (ordinateurs) zabagaho, ibintu byose muri make byari bigoye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka