Undi Munyarwanda agiye gushyirwa imbere y’urukiko mu Bufaransa ashinjwa Jenoside

Venuste Nyombayire usanzwe atuye mu Bufaransa akurikiranywe n’ubutabera kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Nyombayire wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’imfubyi mu majyepfo y’Uburengerazuba y’u Rwanda, akaba ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abana b’imfubyi bari mu kigo hamwe n’abakozi b’Abatutsi bagera kuri 15 ndetse no gufata ku ngufu abagore.

Venuste Nyombayire yatangiye gushakishwa nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abakorewe Jenoside bavuze ko Nyombayire uba mu Bufaransa yagize uruhare muri Jenoside atangira gushakishwa 19 Nzeri 2011.

Abanyarwanda bagera 20 batuye mu Bufaransa bamaze guca imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa, Captaine Pascal Simbikangwa ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 akaba azaburana muri Gashyantare 2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka