Urwo rukiko rwafashe icyemezo cyo kohereza Muhayimana kuburanira mu Rwanda nyuma yo gusuzuma ubushobozi bw’inkiko z’u Rwanda rugasanga zujuje ibisabwa n’ubutabera mpuzamahanga kandi Leta y’u Rwanda ikaba yubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Muhayimana Claude uba mu mujyi wa Rouen akurikiranyweho icyaha cya Jenoside ashinjwa gukorera mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho yari umushoferi kuri Guest House. Impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe umwaka ushize wa 2011.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|