Uko yarokotse ubwicanyi bwibasiye abanyeshuri b’Abatutsi i Kibeho (Ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta)

I Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda hakomeje kubera urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro. Ni urubanza rwatangiye tariki 09 Gicurasi 2022.

Bucyibaruta akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu bwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro Bucyibaruta yayoboraga.

Nyuma yo kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Kaduha, ku wa Mbere tariki 13 no ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, urukiko rwumvise ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho, by’umwihariko ku ishuri rya Marie Merci.

Ni ishuri ryakunze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku moko na mbere y’uko Jenoside itangira, abanyeshuri b’Abatutsi bahigaga barahagumye mu gihe abandi batahaga, bo bakaba barizezwaga kuharindirwa, nyamara barahiciwa.

Aha kuri iri shuri kandi hari uruzinduko abayobozi bo kuri Perefegitura ya Gikongoro bahagiriye mbere y’uko ubwicanyi butangira, barimo Perefe Laurent Bucyibaruta (uri mu rukiko) na Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyosezi ya Gikongoro.

Umwe mu batanze ubuhamya tariki 13 Kamena 2022 ku bwicanyi bwabereye kuri iri shuri ni umugore w’imyaka 46 y’amavuko kuri ubu uba mu Buholandi, ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigaga i Kibeho muri Marie Merci.

Mu buhamya bwe, yatangiye agira ati “Icyo navuga ni uko nari umunyeshuri i Kibeho, nkaba nararokotse, nkaba narabonye ibintu bibabaje bigoye kubivuga imbere y’abantu. Ibijyanye na Laurent Bucyibaruta, mu by’ukuri sinari muzi cyane, ariko amazina nari nyazi. Muri Jenoside yaje ku ishuri. Icyo gihe abanyeshuri twiganaga bari benshi bageze kuri 500 ngereranyije. Harimo Abatutsi barenga 100.”

“Jenoside itangiye bishe abaturage tubireba n’amaso yacu, kuko babiciye mu kigo nigagamo, byose narabirebaga. Icyo gihe twebwe ntibatwicaga kuko twari turinzwe n’abasirikare. Igihe cyo kwica abaturage kirangiye, bavuze ko Abatutsi basigaye ari abari mu ishuri rya Marie Merci. Ntibyari byoroshye kutuvangura kuko abenshi twari abana nta ndangamuntu twari dufite. Byabaye ngombwa ko haba ubukangurambaga mu banyeshuri, kugira ngo twivangure.”

“Mu by’ukuri ubwo ntabwo Bucyibaruta yari ahari, byari hagati mu banyeshuri. Byageze aho koko turivangura, nibwo Perefe Bucyibaruta yaje ku kibazo cy’uko twivanguye, yazanye na Musenyeri Misago (ishuri ryacu ryari iry’Abagatolika) delegation, ishuri ryacu ryari ecole catholique, yazanye n’abandi bategetsi bari munsi ye. Babanje gukorana inama n’abanyeshuri b’Abahutu, hanyuma baza gukorana indi nama n’Abatutsi, ni aho namenyeye Perefe.”

Amacakubiri ashingiye ku moko muri iki kigo yari ku ntera yo hejuru na mbere ya Jenoside

Uwo mutangabuhamya avuga ko icyo gihe mu 1994 yari afite imyaka 18 y’amavuko, akaba yarigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Bamubajije umwuka wari hagati y’abanyeshuri mbere y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, yavuze ko hari umwuka w’amacakubiri ashingiye ku moko, bituma ndetse bamwe mu barimu n’abanyeshuri b’Abatutsi bavuye mu ishuri rwihishwa, bivugwa ko baba baragiye i Burundi mu Nkotanyi.

N’ubwo ngo nta perereza ryimbitse ryabayeho mu kumenya irengero ry’abo barimu n’abanyeshuri, ngo hari inyandiko Perefe Bucyibaruta yoherereje Minisitiri w’Umutekano amumenyesha ko hari abarimu babiri bo kuri Marie Merci ari bo Mureramanzi Jerome ukomoka i Runyinya muri Butare na Bigirimana Justin w’i Mukindi muri Gitarama n’umunyeshuri witwa Kayitare Dieudonné w’i Ngoma muri Butare bagiye rwihishwa tariki 05 Gicurasi 1992 ntibagaruke.

Icyo gihe bagenda ngo hari umwuka mubi mu barimu b’Abahutu n’Abatutsi, ndetse bikaba byarageze mu banyeshuri, aho Abatutsi batotezwaga.

Abatutsi ngo bafatwaga nk’ibyitso by’Inkotanyi, ndetse Abahutu bakigamba ko bagomba kubikiza kuko ari wo mwanzi bafite.

Tariki 06 Mata 1994 ubwo indege yagwaga Abatutsi ngo barushijeho gutotezwa, benshi bahungira aho i Kibeho. Uwo mutangabuhamya avuga ko tariki 14 Mata 1994 yiboneye igitero gikomeye cyibasiye Abatutsi bose bari bahungiye aho i Kibeho, ariko na nyuma yaho hakomeza kuza ibindi bitero.

Yagize ati “Abatutsi i Kibeho bari benshi cyane buzuye umusozi wa Kibeho. Ngereranyije abo nabonaga barenze ibihumbi icumi. Ubwo urumva kubica si umunsi umwe. Batangiye tariki 14, barara babica, mu gitondo babyuka bica abana, utarapfuye uwo munsi baramuhigaga bakamwica.”

Uwo munyeshuri n’ubwo yigaga i Kibeho muri Gikongoro, ubusanzwe ngo yakomokaga i Butare. Avuga ko umuyobozi w’ikigo witwaga Emmanuel Uwayezu wari Umupadiri yari mushya akaba yari amaze iminsi mike muri izo nshingano. Ngo yaje asimbura Sebera Jean Marie Vianney na we wari Umupadiri wari umaze kwirukanwa kuko yari Umututsi, ndetse abanyeshuri bakigaragambya bavuga ko batamushaka. Nyuma ngo yaje no kwicwa, n’ubwo uyu mutangabuhamya avuga ko atazi aho bamwiciye.

Mu gihe cya Jenoside, uwo muyobozi mushya ngo yerekaga abo banyeshuri ko ari umuntu mwiza, ko azabarinda, nyamara ngo baza kuvumbura ko bwari uburyarya.

Umutangabuhamya ati “Ntiyashakaga ko tumwikanga, ariko byageze aho ibintu bikomeye, yatwerekaga ko azaturinda nta kibazo, nyamara twasanze yarashakaga kutugeza ku rupfu. Abanyeshuri bamwe muri twe baratorotse baragenda, we aza kutubwira ko bimubabaje ko abanyeshuri bagiye bakaba babiciye hanze, kandi yaragombaga kuturinda twese tukabaho. Abo bagiye ntibari babishe mu by’ukuri, baragiye bagera i Burundi, nyuma nibwo twabonye ko yashakaga ko batwicira hamwe ntihagire ugenda.”

Ikindi cyateye impungenge abanyeshuri b’Abatutsi ngo ni uko babazaniye Abajandarume bo kubarindira aho bari bari ukwabo mu ishuri ryigishaga indimi (Ecole des Lettres), abandi banyeshuri barataha, bo barahasigara, mu gihe nyamara Abajandarume bari mu bicaga Abatutsi.

Mbere yo kwica abaturage bari bahungiye ku musozi wa Kibeho, abo bajandarume bafatanyije n’umuyobozi w’ikigo ngo bafungiraniye abo banyeshuri b’Abatutsi mu nzu bariragamo (réfectoire), bafungira inyuma bashyiraho n’ingufuri.

Ubusanzwe Jenoside yatangiye abandi banyeshuri bari mu biruhuko, ariko abigaga kuri iki kigo bo bari bakiri ku ishuri kuko hari habaye imyigaragambyo mbere, abanyeshuri bose babohereza iwabo, nyuma bagarutse bakomeza kwiga mu gihe abandi bo ku bindi bigo bari baratashye.

Icyakora bamwe mu banyeshuri ngo baratahaga ndetse bakajya kwica bakagaruka mu kigo kwiga bamwe bambaye imyenda iriho amaraso, bavuga n’amazina y’abo bishe, bagakangurira n’abandi banyeshuri kujya mu bwicanyi. Umuyobozi w’ikigo ibyo byose ngo rayabibonaga ariko ntagire icyo abikoraho.
N’ubwo abanyeshuri b’Abatutsi bari bafungiranye muri réfectoire, igitero cyibasiye abari kuri Paruwasi uwo mutangabuhamya avuga ko yakibonye. Ati “Hari ku manywa, abantu benshi bahunze berekeza ku mashuri yacu. Abajandarume ni bo babarasaga amasasu tubibona, twabireberaga mu madirishya, kugera ijoro ryose twari mu rusaku rw’amasasu menshi.”

Umutangabuhamya avuga ko imirambo y’abo Batutsi yamaze iminsi (atibuka umubare) ku misozi, nyuma haza ‘caterpillar’ irayiyora.

Umutekano w’abo bakoba ngo warushijeho kuba mubi n’ubwo byitwaga ngo bararinzwe. Umutangabuhamya ati “Urugero ni uko hari iminsi twebwe tutaryaga, kubera ko bavugaga ko Abatutsi bashaka kuroga ibiryo ntihagire ubirya. Ibyo byari ukugira ngo Abahutu imijinya izamuke kuri twebwe.”

Kubarinda byarahagaze, baricwa

Uwo mutangabuhamya yakomeje agira ati “Perefe na Musenyeri baza twari twaratandukanye, Abatutsi twaragiye muri ‘Ecole des Lettres’ kuko bo bari baragiye mu biruhuko. Muri iryo shuri twahamaze nk’icyumweru. Twahagiye n’ubundi twumva ko ari ho bazatwicira. Twahagiye nta kintu tujyanye, ibyacu byose barabitwimye. Umuyobozi w’ikigo yari abizi ko tugiyeyo, ariko nta biryo, nta myenda, twaryamaga ku ntebe, nta kintu bigeze baduha.”

Tariki 07 Gicurasi 1994 abanyeshuri b'Abatutsi bigaga kuri Marie Merci barishwe nyamara bari bijejwe umutekano
Tariki 07 Gicurasi 1994 abanyeshuri b’Abatutsi bigaga kuri Marie Merci barishwe nyamara bari bijejwe umutekano

Tumaze gukorana inama na Perefe (Bucyibaruta) n’abo bari kumwe, Abajandarume bari baturinze batubwiye ko abo bayobozi (delegation) bavuze ko nta mwanya wo guta baturinda. N’ubwo bagaragarije Perefe ibibazo bari bafite, ubwo yari yabasuye ri kumwe na Musenyeri Misago, Burugumesitiri wa Komini Mubuga n’Umuyobozi w’Abajandarume, Perefe ngo yababwiye ko nta gisubizo afite ku bibazo byabo, kuko byagaragaye ko bakorana n’Inyenzi, ko igisubizo afite ari uko mu gitondo haza imodoka zikabatwara iwabo.

Umutangabuhamya ati “Twamubwiye ko nta iwacu dufite, ko ababyeyi bacu bishwe, aratubwira ngo icyo si ikibazo kimureba ko ari buzane bisi zikadutwara iwacu. Sebuhura (wari ukuriye Abajandarume) yavuze ko ahubwo tugomba kwicwa kuko turi ibyitso. Ibyo bavugaga byose byatujyanaga ku rupfu, nta n’umwe wari ku ruhande rwacu.”

“Umunsi wakurikiyeho nibwo haje imodoka itwara abasirikare bari baturinze. Abajandarume bagiye nijoro, mu gitondo tubyutse tubona Interahamwe n’Abajandarume bagose ikigo cyose. Harimo abo nzi n’abo ntazi, kuko harimo abarimu n’abanyeshuri twiganaga bo muri Marie Merci. Harimo abarimu nka Fatikaramu, Jean Pierre Musabyimana, abarimu bo muri Ecole des Lettres ntibuka amazina. Abana twari kumwe twarabyutse tujya hamwe twese, twumvaga ari wo munsi wa nyuma wacu. Uwabishoboye yarihishe abandi barasenga. Buri wese yakoze icyo ashoboye. Mu ma saa yine nibwo igitero cyinjiye mu kigo, barica.”

Uko yabashije kurokoka

Uwo mutangabuhamya avuga ko we yagiye kwihisha mu bwiherero (toilettes) ariko akomeza kumva induru nyinshi Interahamwe ziri kwica abanyeshuri bagenzi be.

Ati “Bishe benshi, nari nzi ko ari jye warokotse. Nyuma y’igitero umwe mu barimu wacu yagiye kubara imirambo avuga ko hari abarokotse, asaba Interahamwe kujya gushaka abatarishwe, nanjye nibwo bamvumbuye. Interahamwe yahondaguye urugi, nanga gusohoka, agiye gukuraho igisenge nsohoka nirukira ku bajandarume mbasaba kundasa.”

“Mbere y’igitero, umwe mu banyeshuri witwa Theophile yari yahishwe n’Umujandarume witwa Nepo. Uwo Nepo yavuganye n’Interahamwe abasaba kutanyica, baza kwemera, Nepo aranjyana ampishanya na Theophile.”

“Interahamwe zangaga uwo mujandarume Nepo zimuhora ko ahisha Abatutsi , zimubwira ko atava aho ataberekanye, abashyira Theophile baramukubita bamuta mu cyobo.”

Umutangabuhamya akomeza agira ati “Nepo yarampungishije anjyana mu Babikira, Interahamwe zirahaza, bavuga ko niba batanyishe, bica Ababikira bose. Bahamagaye Nepo araza arahankura kuko bahise bamwimurira ku Gikongoro anjyana kumpisha ku nshuti ze zabaga ku Gikongoro.”

“Nyuma nibwo namenye ko hari abanyeshuri barokotse kandi hari ababinyibwiriye ko banabafashe ku ngufu. Babimbwiye duhuye nyuma y’intambara. Hari abakobwa batatu buri gihe iyo twahuraga nta kindi twavugaga, baza kumbwira ko uko ari batatu babafashe ku ngufu, ko babafataga buri munsi iminsi yose yakurikiyeho nyuma y’igitero, ko Interahamwe zabahererekanyaga kugeza Abafaransa baje.”

Nyuma y’ubu buhamya, Bucyibaruta yahawe ijambo avuga ko nta nama yigeze ibaho yo gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Marie Merci i Kibeho.

Yagize ati “Ibyo bintu ngo byavuzwe n’umujandarume wo mu rwego rwo hasi si byo kuko nta mujandarume wazaga mu nama za Perefegitura z’umutekano usibye commandant wa jandarumeri kandi commandant ntabwo yahaga raporo abajandarume bo hasi ahubwo abo hasi ni bo bayimuhaga.”

Urubanza rwakomeje, humvwa abandi batangabuhamya bavuga ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho, ndetse n’ibyerekeye urugendo Perefe Bucyibaruta na Musenyeri Misago bahakoreye muri iyo minsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pole mwana. Imana yarakurokoye. Abo batindi baravumwe nababakomokaho nibatihana bazagwa muri uwo muvumo.
Uwakuyeho igihano cyo kwica, umunsi yahuye ninterahamwe azabyinabsakannyonsa.
Abakongomani barimo MOZITO na LAMUKA iyibowe na FAYULU ntaho batandukaniye na Bucyibaruta.
Abazungu ntibqbona, babona iyo byarangiye.
Uburusiya buyoboye isi, utekano wagaruka kwisi

mukota yanditse ku itariki ya: 15-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka