Nyuma yo kwibuka urupfu rwa mushiki we wahambwe ari muzima, yashinje Bucyibaruta kubigiramo uruhare

Ku wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, hakomeje kumvwa ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta ari mu rukiko i Paris mu Bufaransa
Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta ari mu rukiko i Paris mu Bufaransa

Kuri uwo munsi, urukiko rukaba rwakomereje kuri Paruwasi ya Kaduha no mu nkengero zayo, ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 45.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, kugeza ubwo yategetswe guhamba imirambo y’Abatutsi biciwe muri Kaduha, akaza gusanga harimo mushiki we wari ufite imyaka 6, wahambwe agihumeka.

Paruwasi ya Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Kaduha, Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Abatutsi bari bahahungiye bahiteze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye ari yo Muko, Musange, Karambo na Musebeya.

Umutangabuhamya, yavuze ko bakimara guhunga, yari kumwe na nyina n’abavandimwe be barindwi, batandukanye ubwo we yahungiraga ku ishuri ryisumbuye yigagaho, abandi bagakomereza kuri Paruwasi ya Kaduha, ndetse bose baza kuhicirwa.

Yavuze ko kuri iryo shuri harimo abandi 10 b’Abatutsi bari barahahungiye, ariko babana n’abandi banyeshuri bahoraga bajya mu bitero, bataha bakaza bababwira uko bishe Abatutsi, akumvamo n’abo mu muryango we.

Nyuma yo kwica Abatutsi bahungiye i Kaduha, ngo basabwe guhamba imirambo y’abari bishwe, hakaba hari ababaga bagihumeka, ku buryo hari na bamwe bagiye bongera guhura bavuye mu myobo babatagamo kuko itabaga ari miremire cyane.

Ati: "Sinzibagirwa ko muri iyo mirambo nasanzemo mushiki wanjye w’imyaka 6 wari bucura iwacu, nasanze agihumeka ariko atabasha kuvuga, kuko nta kundi nari kubigenza, narihanganye musiga aho bamuhamba akiri muzima".

Mu buhamya yatanze, bwuzuye ikiniga n’amarira menshi, yavuze ko ubu afite umwanya wo kuririra abe, ariko ko icyo gihe ibyabaga byose atigeze arira, nyamara abasaga 70 mu muryango we bari bamaze kwicwa.

Undi mutangabuhamya, we wakatiwe gufungwa imyaka 12 n’inkiko Gacaca ku bwicanyi yakoze muri Jenoside, yavuze ko ku itariki atibuka neza, mbere yo kwica Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Kaduha, habaye inama yarimo Perefe Laurent Bucyibaruta, Su-Perefe Joachim Hategekimana na Padiri Nyandwi Athanase Robert, aho bashishikarizaga abahutu kwica Abatutsi.

Ati: "Muri iyo nama, batubwiye ko umwanzi tumuzi ari Umututsi, aho twamubona tugomba kumwica".

Umutangabuhamya yavuze ko iyo nama ari imwe mu zatumye abaturage benshi bitabira ubwicanyi, kuko ngo na we akimara kuyivamo, yahise yica umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wari wahungiye hafi y’urugo rwe, ndetse anitabira ibitero byishe Abatutsi benshi kuri Kiliziya ya Kaduha, ahiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 45 ku itariki 21 Mata 1994.

Abakoze ubwo bwicanyi, ngo bari bayobowe n’abajandurume bavuye ku Gikongoro ku itariki 8 Mata 1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA Aloys wari ushinzwe icyiswe auto defense civile muri Gikongoro na Butare.

Abatanze ubuhamya ku wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022 kandi bagarutse no ku mubikira witwaga Mirgita warwanye ku bana b’imfubyi mu kigo cya Kaduha ndetse ngo akaba yarigeze no kwandikira Perefe Bucyibaruta atabariza impunzi z’abatutsi i Kaduha zitari zifite ibyo kurya ariko ngo ntagire igisubizo ahabwa.

Ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe i Kaduha burakomeje. Kigali Today ikazakomeza kubagezaho iby’uru rubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biteye agahinda gushinja umutagatifu BucYibaruta ibintu atigeze atigeze atigeze akora bimeze nka cya gihe cya Yezu Ku itariki 8/4/1994 yari mukiriyo cya muramu we yatanze amabwiriza arihe. Bucyibaruta yabwiye abantu ko bazaba abambere kwerekana ko Hari abakize ubwicanyi berekena abana bari muri Esi kaduha kuki atabitanzemo ubuhamya niyo nama yakoresheje Mirgita yanditse iyo baruwa ijyanwa nande ko abantu bose ntawavaga munzu

JamalClaude yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka