Munyemana wahamijwe Jenoside yajuriye, Ubushinjacyaha na bwo burajurira

Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.

Dr Munyemana Sosthène
Dr Munyemana Sosthène

Si Dr Munyemana wajuriye gusa, kuko n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwahise bujurira, bitangazwa ku wa 28 Ukuboza 2023, ndetse ko yaba abunganira Dr Munyemana n’ubushinjacyaha, ngo batigeze bishimira imikirize y’urubanza.

Ubu bujurire buje bukurikira umwanzuro wafashwe n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Dr Munyemana Sosthène uzwi nk’umubazi w’i Tumba afungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mugihe we yaraburanye ahakana ibyaha.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza Me Richard Gisagara aganira na KT Radio yatangaje ko abunganira Munyemana aribo batanze ubujurire kuko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

Yagize ati: "Abunganira Munyemana nibo batanze ubujurire kuko batishimiye imikirize y’urubanza, ntabwo bitangaje kuberako baburanye bahakana icyaha burundu batanasaba wenda ko igihano cyakoroha ariko basaba ko bamuhanaguraho icyaha burundu."

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhamywa n’ibyaha bumukurikiranyeho birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.

Me Gisagara yavuze kandi ko n’ubushinjacyaha bwajuriye hakaba hategerejwe igihe cyo guhamagarwa kugirango batangire kuburana mu bujurire.

Me Gisagara agaruka ku mpamvu ubushinjacyaha nabwo bwajuriye, yasobanuye ko mu Bufaransa iyo uwahamijwe icyaha ajuririye n’ubushinjacyaha nabwo buhita bujurira kugirango harebwe uburyo basaba igihano kisumbuye kurushaho.

Yagize ati: "Mu Bufaransa iyo umuntu icyaha gihamye ajuriye, n’ubushinjacyaha burajurira. Kuberako mu mategako iyo ubushinjacyaha budatanze ubujurire, urukiko rw’ubujurire ruziga urubanza rushyashya kandi rukarwiga hari ubujurire bw’uwashinjwe icyaha ariwe ujuriye wenyine, urukiko rw’ubujurire ntirushobora kuzamura ibihano ngo rubigeze hejuru, rushobora kubigabanya cyangwa rukabigumishaho uko byatanzwe."

Me Gisagara yakomeje avuga ko kandi nta bimenyetso bishyashya ubushinjacyaha bwagaragaje butanga ubu ujurire kuko ibyo bwari bufite byose bwarabitanze, uretse kuba wenda butaranyuzwe n’uburyo urukiko rwabyakiriye.

Ati: "Ubushinjacyaha bwari rwasabye bwasabye imyaka 30, noneho urukiko rutanga itageze kuri 30, nayo n’impamvu ihagije kugirango ubushinjacyaha bujurire."

Me Richard Gisagara
Me Richard Gisagara

Yavuze ko uruhande rw’ubushinjacyaha ku bujurire bwatanze bwumvikana kubera ko icyaha cyo gucura umugambi wo gukora jenoside bikaba ari ubwa mbere gihamye umuntu mu Bufaransa bityo ko imyaka Munyemana Sosthène yakatiwe usanga idahagije bikaba byatuma habaho ubujurire.

Me Gisagara avuga ko icyaha cyahamijwe Munyemana cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside akaba ari nabwo bwa mbere cyari gihamijwe umuntu Bufaransa ubusazwe urukiko rumukatira igihano kiri hejuru, ndetse mu matageko y’u Bufaransa kikaba gihanishwa igihano cya burundu.

Ati: "Ubundi itegeko riteganya igihano kiri hejuru, noneho urukiko rukagenda rukigena bitewe n’impamvu nyinshi, zirimo kuba rwabonye umuntu ashaje... cyangwa se rwabonye mu myiregurire ye hari impamvu nyoroshyacyaha bashobora kubona. Hari ibintu byinshi bashobora kugenderaho badatanga igihano nk’uko giteganyijwe n’amategeko."

Yungamo agira ati: "Mu mategeko y’u Bufaransa, igihano bateganya ni ikiri hejuru gusa ariko urukiko nirwo rugenda rwemeza kuko ntabwo ruba rufite ububasha bwo kugera ku gihano cyo hejuru. Hqnyuma icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside gihanishwa igihano cya burundu mu Bufaransa."

Nk’umuntu ufite uburambe mu kunganira Abarokotse Jenoside mu 1994, mu manza cyane cyane zibera hanze y’u Rwanda, Me Gisagara, yavuze ko ubu bujurire buzaburanwa nko muri 2025, kuko umwaka wa 2024 ufite imanza ebyiri zihateganyijwe kandi uru rukiko rukaba ruburanisha imanza ebyiri zonyine ku mwaka.

Dr Munyemana Sosthène uzwi ku izina ry’ umubazi w’i Tumba (Le boucher de Tumba) yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.

Dr Munyemana yatangiye kuburanishwa ku wa 13 Ukuboza 2023, urubanza rwe rukaba rwari rubaye urwa Gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka