Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Gikongoro akatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi.

Laurent Bucyibaruta ubwo yari mu nzira yerekeza mu rukiko kumva umwanzuro yafatiwe
Laurent Bucyibaruta ubwo yari mu nzira yerekeza mu rukiko kumva umwanzuro yafatiwe

Bucyibaruta yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Icyaha kimwe cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside ni cyo cyamuhamye.

Bucyibaruta ubwo kuri uyu wa Kabiri yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga kuri uru rubanza rumaze amezi abarirwa muri abiri, Bucyibaruta ntiyavuze amagambo menshi.

Yagize ati “Mbashimiye ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri uru rubanza rumaze amezi abiri. Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti nabafasha nte?”

“Ni ibibazo no kwicuza (remord) bimporamo mu myaka 28 ishize. Ariko ukuri sinigeze nifuriza akababaro Abatutsi ba Perefegitura, sinigeze mbasha kubafasha n’imiryango n’inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi. Ukuri kuri jyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’abicanyi, sinigeze nifuza ayo marorerwa (atrocités). Ni ibyo nifuzaga kuvuga. Murakoze!”

Imibare igaragaza ko Abatutsi babarirwa mu bihumbi 100 biciwe mu bice bitandukanye bya Gikongoro, cyane cyane i Murambi ahari ishuri ry’imyuga, kuri Paruwasi ya Kaduha, Paruwasi ya Cyanika, Paruwasi ya Kibeho no ku ishuri rya Marie Merci ry’i Kibeho.

Bucyibaruta ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gukusanyiriza Abatutsi muri ibyo bice kandi yari azi neza ko bazahicirwa.

Ashinjwa no kuba yarategetse ko bariyeri zikomeza gukora mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside mu gihe nyamara Abatutsi bazigeragaho bafatwaga bakicwa.

Ashinjwa no kuba yaratangaje ko amahoro yabonetse muri iyo Ntara, ko Abatutsi bareka gukomeza kwihisha ahubwo bakava aho bihishe bakigaragaza. Ubu butumwa ngo bwagize ingaruka zikomeye kuko hari abavuye aho bari bihishe barigaragaza bibaviramo kwicwa.

Bucyibaruta yavuzweho no kuba yarakomeje kujya mu biro agakoresha n’inama mu gihe nyamara hirya no hino Abatutsi babaga barimo kwicwa, ariko ntagaragaze ubushake bwo kujya gukurikirana ibyo bibazo, kubuza abicaga nk’umuntu wari ufite ijambo rikomeye muri Perefegitura, muri icyo gihe hakaba hatarigeze habaho no guhana abicaga Abatutsi.

Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta ari mu rukiko i Paris mu Bufaransa
Igishushanyo kigaragaza Laurent Bucyibaruta ari mu rukiko i Paris mu Bufaransa

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bucyibaruta yari azi umugambi wa Jenoside yarimo itegurwa akicecekera ndetse agafata Jenoside nk’ubwicanyi bworoheje, ariko we akisobanura avuga ko muri icyo gihe nta mbaraga yari afite zo guhangana n’Igisirikare, Abajandarume n’Interahamwe zarimo zikora Jenoside.

Anavuga ko na we ubwe yari afite ubwoba bwo kwicwa kuko hari Abatutsi yari yahishe iwe barimo umugore we n’abo mu muryango w’umugore we, Bucyibaruta ndetse akavuga ko hari abamwitaga icyitso cy’Inkotanyi.

Benshi mu barokotse Jenoside batanze ubuhamya muri uru rubanza bagaragaje amahano bakorewe, bamwe kwihangana bikabananira bakarira mu gihe barimo kuvuga ibihe bikomeye banyuzemo, bakavuga ko bategereje ko uru rukiko rubaha ubutabera.

Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 y’igifungo, yavutse mu 1944, bivuze ko ubu afite imyaka 78 y’amavuko. Yatangiye kuburanira mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris guhera tariki 17 Gicurasi 2022. Yatangiye kuyobora Perefegitura ya Gikongoro guhera tariki 4 Nyakanga 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musaza ndabona urukiko rwamushyiriyemo imiyaga yagombye kuba agiye kwiturira burundu mu gihome, naho imyaka 20 ni mike.
Ndi I Nyamagabe

Marcellino yanditse ku itariki ya: 13-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka