Imanza za Gacaca zitarangijwe zahagurukije inzego zinyuranye

Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (REAF), ruri mu gikorwa cyo gufatanya n’inzego zitandukanye ngo haboneke igisubizo cy’imanza 52.226 zirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zaciwe na Gacaca ariko ntizirangizwe.

Bararebera hamwe uko imanza z'imitungo zaciwe na Gacaca zarangizwa byihuse
Bararebera hamwe uko imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca zarangizwa byihuse

Urwo rwego rwagiranye inama n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019, zirimo Minisiteri y’Ubutabera, IBUKA, FARG, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, CNLG, n’abandi, hagamijwe kubonera umuti icyo kibazo ngo kirangire kuko kimaze igihe kinini.

Muri rusange imanza zaciwe muri Gacaca zerekeranye n’imitungo ni 1,266,632, izarangijwe kugeza mu mpera za 2018 zikaba ari 1,244,263, bihwanye na 98.2%, hakaba hari hasigaye imanza 24,371 zagombaga kurangizwa.

Icyakora izo manza zitarangijwe zaje kwiyongera bitewe n’uko hari izari zifite irangizarubanza ariko zitagaragajwe, ku buryo kugeza muri Kanama 2019 zose hamwe zari 52.226 zigomba kurangizwa, bivuze ko ikigereranyo cy’imanza zarangijwe na cyo cyagabanutse kiba 96.2%.

Umuyobozi mukuru ushinzwe inzego z’ibanze muri MINALOC, Bob Gakire, agaruka ku mbogamizi zituma izo manza zitarangira byihuse, yagize ati “Imbogamizi ya mbere ni uruhare rudahagije abayobozi tubigiramo, indi ni imiterere y’inyandiko y’irangizarubanza aho ushobora gusanga yanditse nabi cyangwa idasinye, umuyobozi agatinya kurangiza urubanza. Icyakora ku zidafite ibibazo twahaye itariki ntarengwa ababishinzwe ko ku ya 28 Ugushyingo 2019 byaba byarangiye”.

Yavuze kandi ko hari ikindi kibazo cy’imanza zagaragaye 1067, na zo ziri mu zigomba kurangizwa ariko abaregwa bakemeza ko bishyuye, ubwishyu bwarahawe bamwe mu bakozi b’uturere ubu batagihari kandi batarabugejeje ku bo bugenewe.

Bob Gakire, Umuyobozi mukuru ushinzwe inzego z'ibanze muri MINALOC
Bob Gakire, Umuyobozi mukuru ushinzwe inzego z’ibanze muri MINALOC

Ikindi kibazo gikomeye mu irangizwa ry’izo manza, ni icy’abagomba kwishyura bigaragara ko ntaho bakura ubwishyu, n’abahisha imitungo cyangwa bakayigurisha banga kwishyura.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko byatewe no kudakurikirana bihagije icyo kibazo ku ruhande rwa Leta, kuko ababikoze ntaho bagiye.

Ati “Habayeho kutita ku bintu, bakavuga ngo uwapfuye ntiyakwishyuzwa kandi imitungo ye ihari, abo yasize bishyure, umuntu ngo yarimutse ahindura amazina, abo bari baturanye ntibazi aho ari ndetse basurana! Hari abagurishije imitungo kandi byaravuzwe ariko ntiyafatiriwe, Leta rero ifate icyemezo abarengana bishyurwe”.

Benshi mu bari bitabiriye iyo nama bahurije ku cy’uko Leta yashyiraho ikigega gishinzwe kwishyura iyo mitungo y’abatsinze imanza bityo babone ubutabera, gusa hari ababona ko bitari ngombwa kuko benshi mu miryango y’abishyuzwa bafite imitungo nubwo yaba yaragurishijwe cyangwa yaratanzwe nk’impano.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi wa gahunda zo kwegereza ubutabera abaturage muri MINIJUST, Urujeni Martine, avuga ko iyo mitungo ishobora kugaruzwa binyuze mu nkiko.

Ati “Iyo umuntu afite irangizarubanza ariko agasanga ugomba kumwishyura umutungo yarawugurishije cyangwa yarawutanze nk’impano mu rwego rwo kuwuhungisha ngo atishyura, icyo gihe ajya mu rukiko akagaragaza ko yari yatsinze urubanza, ndetse ko umutungo wari uw’uwatsinzwe yawuhungishirije ku bandi”.

Ati “Icyo gihe urukiko rufata icyemezo, rugategeka ko wa mutungo ugaruka mu mitungo ya nyirawo wa mbere ari we wawurigitishije, noneho ukavamo ubwishyu”.

Yongeyeho ko ibyo bigomba gukorwa, cyane ko na MINALOC yabishyizemo ingufu, izo manza zikarangizwa haba ku neza cyangwa ku mbaraga hakurikijwe itegeko.

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko kuba icyo kibazo kitarangira vuba binaterwa n’uko mu nzego zo hasi kitaganirwaho bihagije.

Ati “Hari abagomba kwishyura usanga koko batabishobora, ariko bafite benewabo bafite ubushobozi, kuki batabafasha icyo kintu kikarangira. Iyo uwacitse ku icumu aturanye n’uwanze kumwishyura, amakimbirane ntashira. Ibyo bitekerezo ntibyakunda hasi batabiganiraho bihagije”.

“Hari n’abacitse ku icumu bifuza ko ababahemukiye babegera, bakabagaragariza ko nta bushobozi bafite bwo kwishyura, bakumvikana bakaba bagira imirimo y’amaboko bakora ariko bikarangira”.

Hon Mukantabana avuga ko kutarangiza izo manza bibangamiye ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda
Hon Mukantabana avuga ko kutarangiza izo manza bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Ukuriye Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (REAF), Hon Mukantabana Marie, avuga ko urwo rwego rwinjiye muri icyo kibazo kugira ngo rubone uko rukigiraho inama Leta kuko kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Kiriya kibazo gifite ingaruka zikomeye kuko nko ku butabera, iyo umuntu yatsinze urubanza ariko ntirurangizwe, ntacyo bimumariye, ni nk’aho nta butabera yahawe bikangiza isura yabwo. Kutarangiza imanza za gacaca ni inenge, bikanabangamira ubumwe n’ubwiyunge tumaze kugeraho”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo biganiro, urwego akuriye ruzabishingiraho rugira inama Leta ku buryo irangizwa ry’izo manza ryakwihutishwa, kuko harimo n’izimaze imyaka igera ku icumi zaraciwe ariko zitararangizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka