Dore bamwe mu bashakishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda bacumbikiwe n’u Bufaransa

Bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bagiye bihisha mu bihugu bitandukanye, hari bamwe bahinduza amazina kugira ngo bashobore guhisha ibimenyetso, abandi bahinduye amasura kugira ngo batazamenyekana.

Bamwe mu bashakishwa n'Ubutabera bw'u Rwanda bacumbiwe n'u Bufaransa
Bamwe mu bashakishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda bacumbiwe n’u Bufaransa

Nyuma y’imyaka 27, ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi birakomeje ndetse n’abagiye barekurwa n’inkiko kubera kubura ibimenyetso bibahamya bigenda biboneka.

Hagendewe ku rutonde rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi n’abamaze gufatwa, umubare w’abataragezwa imbere y’ubutabera ni wo munini.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abafaransa, Collectif des party civile pour le Rwanda (CPCR), ugaragaza bamwe bakomeje kuba mu gihugu cy’ u Bufaransa kandi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bacyekwaho muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa aho yakomeje umurimo we.

Munyeshyaka yahoze ari igisonga cya Musenyeri kuri Katedrali Saint Famille, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’impunzi z’abatutsi zirenga 200 kuri Saint Famille mu gihe cya Jenoside, muri 2006 akaba yarakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Kigali adahari.

Icyakora mu gihugu cy’u Bufaransa, Munyeshyaka yagiye agezwa imbere y’ubutabera ariko agashobora kubuva imbere bitwaje ko ntabimenyetso simusiga bimushinja, mu gihe abarokokeye kuri Saint Famille badahwema kugaragaza uruhare rwe no gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa.

Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, akaba uwa mbere mu bahunze umugabo we akimara kuraswa, ariko aracyashyirwa ku ruhembere rw’imbere mu kazu kagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe abatutsi.

Agathe Kanziga ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda akaba umwe mu bakomeje kwidegembya mu gihugu cy’u Bufaransa n’ubwo iki gihugu cyamwimye impapuro zo gutura.

Laurent Bucyibaruta yari Prefet wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside.

Ari mu bantu bakomeye bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi barenga 50.000 bari bahungiye i Murambi.

Mu 2007, Bucyibaruta yafatiwe mu Bufaransa abisabwe n’urukiko rwa Loni akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside no gushishikariza gukora jenoside, gutsemba, kwica ariko mu Bufaransa aho aherereye ntaragezwa imbere y’ubutabera.

Callixte Mbarushimana yahoze ari umunyamabanga mukuru w’inyeshyamba za FDLR zibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu 1994, bivugwa ko Mbarushimana yagize uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Kigali mu bakozi bagenzi be bakoraga muri UNDP.

Mu mwaka wa 2012, urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwemeje icyemezo cy’urukiko cyo gukuraho ibirego bishinja Mbarushimana.

Muri icyo gihe, urukiko ruherereye i La Haye rwahanaguyeho Mbarushimana ibyaha, abashinjacyaha ba ICC bavuga ko ibyaha yakurikiranwaho ari ibyo yakoreye muri DR Congo n’umutwe wa FDLR akuriye mu 2009.

Mbarushimana yajyanywe muri gereza ya ICC i La Haye muri Mutarama 2011, mu Kuboza, icyemezo cy’urugereko rw’iburanisha, cyatumye ararekurwa ndetse yoroherezwa n’urukiko gusubira mu Bufaransa. Icyakora Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukomeje kumushakisha kubera ibyaha bya jenoside

Col Laurent Serubuga, muri Gashyantare 2014 urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Claude Muhayimana, Innocent Musabyimana na Laurent Serubuga, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, badashobora koherezwa i Kigali kubera ko Jenoside itari yasobanuwe mu buryo bwemewe n’amategeko nk’icyaha mu 1994.

Serubuga wahoze ari koloneli ubu afite imyaka 84, muri Mata 1994 yari umuyobozi mukuru wungirije w’ingabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Nyakanga 2013 yatawe muri yombi hafi y’umujyi wa Cambrai uherereye mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Muri Nzeri 2013, urukiko rw’ibanze rwa Douai rwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kumwohereza maze rutegeka ko yarekurwa bidatinze.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abafaransa, Collectif des party civile pour le Rwanda (CPCR) uvuga ko Serubuga yari umuntu ukomeye cyane muri Jenoside.

Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, yahoze ari Minisitiri w’imirimo ya Leta.

Muri Mutarama 2013, urukiko rw’ubujurire rw’u Bufaransa rwanze icyifuzo cy’uko yoherezwa i Kigali.

U Rwanda rugaragaza ko Nsengiyumva yagize uruhare mu iyicwa no guhuza imitwe yitwara gisirikare muri Kigali, Gitarama na Gisenyi ahitwa Nyundo.

Amakuru agaragaza ko nyuma ya Jenoside, yabanje kuba muri Kenya na DR Congo, mu gihe umugore we n’abana be babaga mu Bufaransa kandi bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Yifashishije umuryango we mu Kuboza 2008, yahawe uruhushya rwo gutura.

Dr Sosthene Munyemana : Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010, yaburanishijwe adahari maze akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwa Gacaca i Tumba mu Karere ka Huye.

Munyemana, inzobere mu kuvura abagore wakoraga mu bitaro bya Butare mu 1994, ashinjwa uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe mu bitaro no mu nkengero za Tumba.

Ignace Bagirishema wari Burugumesitiri wa Komini ya Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye mu gihe cya Jenoside, arashinjwa kugira uruhare runini mu guhuriza hamwe abantu kuri Stade Gatwaro aho biciwe, ndetse akaba ashinjwa no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe ahiswe Nyamagumba ku musozi wa Gitwa mu Karere ka Rutsiro ubu.

Bagirishema yagizwe umwere n’urukiko rw’umuryango w’abibumbye, ubu akaba atuye mu Bufaransa aho yahawe ubwenegihugu.

Claude Muhayimana, ubu ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, arashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu mujyi wa Kibuye.

Muhayimana, yahoze ari umushoferi muri hoteri ya Saint Jean mu Murenge wa Bwishyura, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko Muhayimana yari umwe mu bayobozi bakuru b’interahamwe mu mujyi wa Kibuye wagize uruhare runini, nk’umushoferi mu gihe yatwaraga abicanyi.

Mu mwaka wa 2014, yafatiwe mu mujyi wa Rouen uherereye mu majyaruguru nyuma y’iperereza ryamaze umwaka ritewe n’ikirego cya CPCR.

U Rwanda rwatanze impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi mu Gushyingo 2012.

Itangazo rya Interpol rivuga ko yavukiye i Giciye, ahahoze ari perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Mu ntangiriro za 2013, urukiko rw’ubujurire rw’Abafaransa i Dijon, umujyi uri mu burasirazuba bw’u Bufaransa, rwemeje ko Musabyimana yoherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside, icyakora urundi rukiko rwatesheje agaciro icyo cyemezo muri Gashyantare 2014.

Innocent Bagabo, muri 2015 u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutegereza no kureba imyifatire’ yerekeranye no koherezwa kwa Innocent Bagabo, ukekwaho ibyaha bya Jenoside wari ufitwe n’abayobozi b’u Bufaransa.

Muri icyo gihe, urukiko rw’icyo gihugu rwemeje ko Bagabo yoherezwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera mu Rwanda nyuma y’uko rubisabye.

Bagabo, ufite imyaka 54 yahoze ari umwarimu, na we afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Mu byaha aregwa harimo ikirebana na Jenoside, gufasha no gushyigikira Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Lt Col. Marcel Bivugabagabo na we uba mu gihugu cy’u Bufaransa yagombaga koherezwa mu Rwanda ariko biza kwangwa n’urukiko i Toulouse mu 2008.

Bivugabagabo yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi mu gihe cya Jenoside.

Ashinjwa ibyaha birimo Jenoside yakorewe abatutsi, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside no gushinga agatsiko k’abagizi ba nabi.

Bivugabagabo acyekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri no mu kigo cya kaminuza ya Nyakinama mu Ntara y’Amajyaruguru.

Isaac Kamali kimwe nabandi benshi, ubu afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye mu 2002.
Ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo abazwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri perefegitura ya Gitarama. Yakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bw’u Rwanda muri Werurwe 2003.

Kamali yafatiwe mu Bufaransa muri Kamena 2007, nyuma yo koherezwa avuye muri Amerika, hakurikijwe icyemezo mpuzamahanga cyo guta muri yombi cyatanzwe n’u Rwanda mu Kwakira 2004. Mu 2008, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanze kumwoherezwa mu Rwanda.

Dr Charles Twagira, muri Gashyantare 2018, CNLG yamaganye iyinjizwa mu kazi mu bitaro bya Paul Doumer, ikigo cy’ubuvuzi gikuru kiyobowe na Assistance Publique, Hopitaux de Paris (AP-HP) i Labruyere mu Bufaransa, ku muntu wahunze yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyobozi ushinzwe ubuzima mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Yageze mu Bufaransa mu 2006 avuye muri DR Congo anyuze muri Bénin.

Yatawe muri yombi muri Werurwe 2014 nyuma y’ikirego cyatanzwe na CPCR, aza kurekurwa by’agateganyo n’inkiko zo mu Bufaransa ku ya 22 Gicurasi 2015.

U Rwanda rwasohoye icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi ku ya 9 Kamena 2014, ariko nticyakurikizwa n’u Bufaransa.

Venutse Nyombayire, mu mpera z’umwaka wa 2012 urukiko rw’ubujurire rw’u Bufaransa rwanze icyifuzo cyo kumwohereza mu Rwanda.

U Rwanda rwatanze impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi mu 2011. CPCR na yo yamureze mu 2012, icyakora urubanza rwarangiye muri Mata 2018.

Manasse Bigwenzare, mu mwaka wa 2012, urukiko rw’ubujurire rw’u Bufaransa i Versailles rwanze icyifuzo cyo kumwohereza mu Rwanda. Manasse Bigwenzare, yahoze ari umucamanza, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside mu 1994, akekwaho gutegura umugambi wa Jenoside hamwe n’uwahoze ari Burugumesitri wa komini Murambi, Jean-Baptiste Gatete.

Bombi ngo bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri kiliziya ya Kiziguro tariki ya 11 Mata 1994.

Pierre Tegera, muri Mata 2014 urukiko rwo muri Aix-en-Prevence, mu majyepfo y’u Bufaransa, rwatangaje ko rudashobora gutegeka ko yoherezwa mu Rwanda. Araregwa kuba yarishe abantu 349 mu gihe cya Jenoside mu 1994.

Tegera w’imyaka 68 arashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi i Kibilira, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Bufaransa barimo: Esperance Karwera Mutwe, Enock Kayondo uzwi nka Gakumba Phenius, Jean Chrisostome Kananira uzwi ku izina rya Habimana Uziel, Louis Marie Grignion de Montfort Twagirayezu, Felicien Barigira, Christophe Gahunde uzwi nka Hirana Alphonse, Frodouald Havuga aka Pasteur, na Joseph Habyarimana.

Ku rutonde rwabashakishwa na Leta y’u Rwanda hariho kandi Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, Robert Mariyamungu, Padiri Marcel Hitayezu wamaze gutabwa muri yombi, Paul Kanyamihigo uzwi nka Kamy, Thomas Ntabadahiga, Damascene Munyamasoko, Martin Nduwayezu, Sylvestre Ntamaramiro na Dominique Ntawukuriryayo.

Benshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu gihugu cy’u Bufaransa bishingikiriza ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha.

Iburanisha ryabereye mu Bufaransa ni irya Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu barinda perezida Habyarimana wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko Uyu GRIGNON de MONFORT mwene NKEZABERA Damien wigeze kuba DEPITE cg MINISTRE kungoma YA KAYIKABANDA, we agomba kuba aba mu BUBILIGI; Kuko njya mubonayo. Ntajya asokoza imisatsi.

GASHUMBA yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Murabeshya muvugemo n’abagizwe abere n’inkiko...nka P Munyeshyaka...kandi si byiza kwijundika Bene wanyu n’abanyarwanda hato ejo mutazasaba imbabazi nkuko bimeze ubu...dushatse twacisha make isi ihindukakenshi

John yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka