Arusha: Abandi Banyarwanda babiri barasabirwa koherezwa kuburanira mu Rwanda
Umushinjacyaha w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), Hassan Bubacar Jallow, tariki 09/05/2012 yashyikirije urukiko icyifuzo cyo kohereza mu Rwanda imanza za Aloys Ndimbati na Charles Ryandikayo.
Aba bagabo bombi batarafatwa, baregwa ibyaha bya Jenoside, gucura umugambi wa Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aloys Ndimbati yari burugumesitiri wa Komini Gisovu mu gihe cya Jenoside, naho Charles Ryandikayo yayoboraga resitora yakoreraga muri Komini Gishyita, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Ndimbati ashinjwa kugaba igitero afatanyije n’interahamwe ku bihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bakicwa bunyamaswa.
Ryandikayo we aregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye abagabo, abagore n’abana ku kiriziya ya Mubuga, aho yatanze amabwiriza ku nterahamwe n’ibikoresho birimo amageranade n’imbunda zo gutsemba Abatutsi abari bahahungiye.
Nyuma yo kohereza mu Rwanda Jean Uwinkindi, urukiko rw’ Arusha rwohereje mu Rwanda imanza z’abandi bantu batatu batarafatwa ari bo: Ladislas Ntaganzwa, Fulgence Kayishema na Charles Sikubwabo.
Gusa urukiko ntirurafata icyemezo cyo kohereza mu Rwanda urubanza rwa Bernard Munyagishari, wari ukuriye umutwe w’interahamwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na we utaratabwa muri yombi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|