Abanyarwanda 9 baburanishijwe na TPIR babuze igihugu cy’amahanga kibakira

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza Imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) avuga ko hari abantu icyenda barimo abarangije ibihano n’abandi batarabirangiza bakirimo gushakirwa igihugu cyabakira, kuko ngo Leta ya Tanzania itishimiye gukomeza kubacungira ku butaka bwayo.

Umucamanza Agius Carmel yavuze ko bakirimo gushakisha ibihugu byakira abo bantu
Umucamanza Agius Carmel yavuze ko bakirimo gushakisha ibihugu byakira abo bantu

Leta y’u Rwanda isaba ko aba bantu bazanwa mu gihugu cyabo nk’uko hari n’abandi Banyarwanda bahaniwe ibyaha bya Jenoside bakabirangiza, ubu bakaba babana n’imiryango yabo.

Umucamanza Agius avuga ko bimuteye impungenge kuba nta gihugu na kimwe muri Afurika n’i Burayi kiremera kwakira aba bantu, akaba ngo agomba gukomeza kuganira na Leta y’u Rwanda iby’iki kibazo.

Avuga ko muri byinshi agomba gukosora hari icyo kwirinda gutanga ibihano bito no kutarekura abaregwa Jenoside atabiganiriyeho n’abarokotse cyangwa Leta y’u Rwanda muri rusange.

Agira ati "Nazanywe ahanini no gusana umubano hagati y’urwego nyobora na Leta y’u Rwanda".

"Ntabwo nje hano nirengagije amateka yabaye muri iki gihugu, haracyari ubutabera bwinshi bwo kugerwaho".

Bwana Agius avuga ko yari kuba yiruhukiye ariko kugira ngo yizeze u Rwanda impinduka, ngo yagombaga kuza akamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu nzego arimo gusura harimo Ministeri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru, Urukiko rw’Ikirenga ndetse na zimwe mu nzibutso za Jenoside.

Umucamanza Agius Carmel n'umuryango Ibuka bagiranye ibiganiro
Umucamanza Agius Carmel n’umuryango Ibuka bagiranye ibiganiro

Mu kiganiro yagiranye n’umuryango Ibuka kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 2019, umucamanza Agius Carmel avuga ko n’ubwo atazasubiza mu buroko abarekuwe na Theodor Meron, ariko ngo ntazakora ikosa ryo kugira abere abaregwa Jenoside atabiganiriyeho n’u Rwanda.

Umuryango Ibuka wamugaragarije bamwe mu bo Urukiko rwa Arusha rwarekuye u Rwanda rutabiganirijweho, barimo Ferdinand Nahimana washinze Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), Padiri Emmanuel Rukundo, Col Alphonse Nteziryayo, na Dr Gerard Ntakirutimana.

Hari na Cpt Innocent Sagahutu, Paul Bisengimana wari Burugumesitiri wa Bicumbi, Omar Sebushago, Col Tharcisse Muvunyi, Juvenal Rugambarara, Michel Bagaragaza, Hassan Ngeze, Dominique Ntawukuriryayo na Col Simba Aloys.

Mu muryango Ibuka hari Mutanguha Freddy uyobora Urwibutso rwa Kigali. Yagize ati "Iri rekurwa rigira ingaruka zikomeye ku barokotse Jenoside, hari ubuhamya baba baratanze ariko butigeze bufatwa nk’ibimenyetso bifatika by’urukiko".

"Ibi byatumye abaregwa ibyaha bya Jenoside barekurwa. Twe iyo tubabonye mu miryango yabo n’ibyaha badukoreye, bidutera ihungabana".

IBUKA ivuga ko idategereje ko umucamanza Carmel Agius asubiza abarekuwe muri gereza, ariko igasaba ko abagifitwe n’Urwo rwego mpuzamahanga bagomba kudahabwa imyaka mike y’igifungo.

Umucamanza Agius Carmel na we akomeza ashimangira ko uretse Col Simba wari warekuwe by’agateganyo habanje gutangwa icyitonderwa, ngo nta bandi afitiye ububasha bwo gusubiza muri gereza.

Icyakora uyu mucamanza yizeza ko atazakora nka Theodor Meron yasimbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umwe mu bacitse ku icumu muli 1994.Maze kurokoka genocide,nashatse unyigisha bible kugirango impindure mbe umukristu nyakuri.Mpora nibaza impamvu umuntu afata intwaro akica undi,nyamara Imana idusaba gukundana,ndetse no gukunda abanzi bacu nkuko Matayo 5:44 havuga.Muli Yesaya 48:18,Imana itubwira ko iyo twumviye amategeko yayo tugira "amahoro".Ariko iyo twanze kuyumvira,tugira ibibazo.Urugero,reba bano bafungiye Arusha.Barababaye cyane.Urundi rugero,iyo usambanye kandi Imana ibitubuza,nabwo ugira ibibazo.
Nkuko Bible ivuga,abantu bonyine bishimye muli iyi si,ni abantu bumvira Imana.

gasasira yanditse ku itariki ya: 2-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka