Munyakazi Leopold mu nzira zigana i Kigali

Leta Zunze Ubumwe z’America zafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Leopold Munyakazi, Umunyarwanda uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Munyakazi Leopold
Munyakazi Leopold

Munyakazi yari afungiwe muri gereza ya Alabama nyuma yo gutsindwa urubanza yaregwagamo n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Munyakazi wari umaze igihe aba muri Amerika, ategerejwe i Kigali ku wa gatatu tariki ya 28 Nzeli 2016, nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.

Nkusi Faustin, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye KT Press ati “Mu gihe ibintu byose bizaba bimaze kujya k’umurongo muzamenyeshwa”.

Ariko hari amakuru avuga ko Munyakazi ashobora kugera mu Rwanda mu ma saha ya mu gitondo.

Nkusi yongeyeho ko icyemezo cyo kwirukana Munyakazi muri Amerika cyafashwe muri 2015.

Leta y’u Rwanda yohereje impapuro zo gufata Munyakazi inshuro ebyiri, mu mwaka wa 2006 no muri 2008.

Munyakazi ufite imyaka 65, aregwa kugira uruhare rukomeye mu gutegura, gushishikariza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Munyakazi yari umwe mu ntiti za kaminuza. Yigishaga byeruye ingengabitekerezo yo guheza abatutsi mu mashuri no mu kazi.

Bivugwa ko yafatanyije na Laurien Uwizeyimana, Maniragaba Baributsa na Ferdinand Nahimana, mu gukwirakwiza inyandiko zatukaga abatutsi, zikanashyigikira ihohoterwa ryabo mu mashuri no mu kazi.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru cyandika mu gifaransa cyitwa “Dialogue” muri nimero yacyo ya 146 yo mu1991, handitsemo ko Munyakazi yemeje ko 90% by’abatutsi byirukanwa mu mashuri no mu kazi.

Arakekwaho kandi gufatanya na Jean Mbarubukeye, wari burugumestiri gushishikariza kwica abatutsi muri Kayenzi, ubu habarizwa mu karere ka Muhanga.

Munyakazi yageze muri Americk mu mwaka wa 2004, ahita asaba ubuhungiro. Ariko akomeza gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ari ubwicanyi busanze bw’abaturage.

Yari umwarimu w’igifaransa muri kaminuza ya Delaware na MontClair. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu ndimi n’ubuvanganzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

NAZE NYINE YISHYURE IBYO YAKOZE NTAKUNDI BYAGENDA!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

NAZE ABAZWE IBYO YAKOZE DI!ABAVUGA KO ABAYE IGITAMBO UBWO BAMEZE NKA WE,AHUBWO NABO BAKWIYE GUKURIKIRANWA KUKO NTIBAHA AGACIRO IBYAHA MUNYAKAZI AKURIKIRANWEHO.NJYE NAVUGA KO ARI UGUPFOBYA JENOSIDE.

Alias Justice yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

harya ngo yari intiti muri kaminuza kdi ngo afite impamyabumenyi y’ikirenga ?
Njye kuruhare rwanjye nunva nta ntiti yaheza abantu cg ngo ishishikari kwica abandi. ubwo aba yarize ibiki?? niba yiga ibizahemukira abantu . nagaruke hano kuko Igihugu ni umubyeyi ntago cyamwanga, ariko ajye ahagenewe abantu nkabo bakoze amarorerwa maze ajye arebera muri Griage aho U Rwanda rugeze rwiyubaka..

M.E.H.P. yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ariko wowe uvuga ngo Imana izamurindire aho agiye, ngo ibitambo bibaho, wabanje ugatekereza abishwe mu cyahoze ari komine Kayenzi abandi bakajugunwa muri nyabarongo kubera umugambi we wo gutsemba abatutsi?

reka ubutabera bukore akazi kabwo!!!!! na Amerika se buriya nayo yaribeshye ko mbona ariho abanyabyaha ariho bajya bavuga ko iwabo batotezwa?

Reka abazwe ibyo yakoze kuko abishwe ntabwo bakubiswe n’inkuba!!!!

nziza yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Abantunkabontibagakwiyekubabakiriho Naweyakagiyekwigisha Aboyihutishije Kuvakwisi

Mugisha yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Imana izamurindire aho agiye kandi umuryango we wihangane ibitambo nacyera byabagaho

uwintabera yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka