Uwahoze ari umushoferi wa Pauline Nyiramasuhuko yafashwe

Uwitwa Minani Hussein ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe i Remera mu Giporoso, aho yazaga aturutse muri Tanzania yabaga.

Minani wahoze ari umushoferi wa Pauline Nyiramasuhuko, yari yarahinduye amazina yiyita abdoul Hussein Kitumba, kugira ngo yiyoberanye, nk’uko Polisi y’Igihugu yabitangaje ubwo yamwerekaga itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 10 Gicurasi 2016.

Polisi yavuze ko yari yarahinduye izina rye rya Minani Houssein akiyita Abdoul Houssein.
Polisi yavuze ko yari yarahinduye izina rye rya Minani Houssein akiyita Abdoul Houssein.

Minani ngo yajyaga aza mu Rwanda akongera agasubira muri Tanzania, atinya gukurikiranwaho ibyaha yakoze muri Jenoside mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare, ari na ho akomoka.

Nubwo ahakana ibyaha ashinjwa, Polisi ivuga ko abo bakoranye ubwicanyi babyemeye kandi bagahamya ko nawe yabigizemo uruhare.

Pauline Nyiramasuhuko wahoze umukoresha, yari Minisitiri w’Umuryango, we yakatiwe igifungo cy’imyaka 47 n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aya makuru turacyayabakurikiranira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

yee-, nibahanwe, kandi nabandi barebereho kuko amaraso y,ikiremwa muntu sinkayinyamanswa.

kariyo patrick yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Turashimira polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange kubwo ihanahana ry’amakuru.
N’abandi bose bazaboneka.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ubuse muramuhisha ahandi aragaragara,ubwo ibyo c bivuze iki???????

john yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

ye nibajye bafatwa kuko amaraso sikintu

the big bos yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

abo banyabyaha ni bakurikiranwe

dusengimana vedaste yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

tous ce payent ici bas. iherezo ryabagome rizahora ari bibi

nana yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

BIRAKWIYEKO NAWE AKURIKIRANWANAMATEGEKO KUBYAHA AREGWA KANDITURASHIMIRA POLICE YU RWANDA IKOJE GUFATA ABANYABYAHA IBASHYIGIKIRIZA INKIKO ,MURAKOZE.

NTAWUKURYAYO JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka