Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwemeje ko ikirego cya Dr. Niyitegeka Theoneste atari impaka zijyanye no kurangiza imanza nk’uko yari yabiregeye.

Dr. Niyitegeka avuga ko yahamijwe ibyaha hashingiwe ku ngingo zitari mu itegeko
Dr. Niyitegeka avuga ko yahamijwe ibyaha hashingiwe ku ngingo zitari mu itegeko

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwavuze ko ikirego cya Dr. Niyitegeka yaruregeye arusaba gukemura impaka ziterwa no kuba yarahamijwe icyaha, agahabwa n’ibihano bidakurikije amategeko n’urukiko Gacaca rw’Ubujurire rwa Gihuma mu Murenge wa Nyamabuye.

Urukiko ruvuga ko Dr. Niyitegeka yaregeye kuba yarahamijwe icyaha hashingiwe ku ngingo ya 11 agaka ka 4 k’itegeko ngenga nimero 16/2004 kandi aka gaka ntakarimo.

Niyitegeka kandi ngo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma hakurikijwe agaka ka 4 k’ingingo ya 14 ka ririya tegeko ryavuzwe haruguru kandi nyamara ntaho iki gihano kigaragara muri iyo ngingo.

Urukiko rusoma urwo rubanza, rwavuze ko ntaho rwahera ruvuga ko ibyo Dr. Niyitegeka yahamijwe ari impaka zishingiye ku rubanza yaciriwe n’urukiko Gacaca rwa Gihuma.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo yahamijwe ibyaha mu gaka katagaragara mu ngingo z’itegeko ntaho rwahera rwemeza ko ari impaka zishingiye ku byaha yahamijwe kuko atabasha kugaragaza icyaha cyari kumuhama.

Naho kuba yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka 15, hashingiwe ku ngingo itagaragaza icyo gihano, urukiko rwavuze ko Dr. Niyitegeka Theoneste atagaragaza ikindi gihano akwiye kuba yarahawe cyangwa se ngo agaragaze ko hari ikindi kirengangijwe bityo ko atari impaka zivugwa mu irangiza ry’urubanza rwaciwe n’urukiko Gacaca rwa Gifumba.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwavuze ko Dr. Niyitegeka atagomba gutanga amagarama yose y’urukiko ibihumbi 25RWf kuko yaburanye afunze.

Dr. Niyitegeka wigeze kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma imyaka 15 y’igifungo mu mwaka wa 2008.

Yakatiwe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba afungiye muri Gereza ya Muhanga.

Dr. Niyitegeka n’umwunganira mu mategeko ntibatangaje niba bazajuririra ibyemezo by’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Burya ikibazo nugukora igihano uzira ubusa theoneste azira kuko yari kwiyamamaza ntakindi kurangiza igihano cyubusa koko mbere yuko afungwa yarahari ntakibazo namba biriya ni portique yazize kuki atigeze afatwa mbere ntacyo niko bigenda mubuzima yihangane nawe utti narangize imyaka isigaye yose azira ubusa kuki yayirangiza

bonavanture yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Nareke arangize igihano dore yenda kukiranguza.asigaje 6ans arangije 9ans nareke akore igihano uko yagikatiwe.

Coco yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka