Urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya ba Dr Kabirima ushinjwa Jenoside

Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha Byambukiranya Imipaka rwumvise abatangabuhamya batatu mu batangabuhamya umunani Dr Kabirima Jean Damascene yasabye ko babazwa mu rubanza ashinjamo Jenoside.

Dr Kabirima Jean Damascene na Me Munyemana Pascal Umwunganira mu mategeko
Dr Kabirima Jean Damascene na Me Munyemana Pascal Umwunganira mu mategeko

Abo batangabuhamya bumviswe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2017.

Usibye Hakizimana Vincent, Jenoside yabaye afite imyaka 14, abandi batanze ubuhamya bwabo mu rukiko bavuze ko bakoze Jenoside, ndetse ko bireze ibyo bakoze bakanabisabira imbabazi ariko bakavuga ko ntaho babonye Kabirima mu bitero bagiyemo.

Umutangabuhamya witwa Rekeraho Vincent wafunzwe Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira agafungurwa muri 2003, yabwiye urukiko ko azi Kabirima Jean Damascene neza kuko ngo bari baturanye bakaba barareranywe mu bwana.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko yafunzwe imyaka umunani agakora n’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, yasobanuriye urukiko ibitero yagiyemo, yagize ati “Ndumva naragiye mu bitero byinshi, ariko nta gitero na kimwe nigeze mubanamo.”

Mu gihe Rekeraho yari yabanje kuvuga ko Kabirima Jenoside yabaye ari i Kigali, akaba atari i Bunge mu Murenge wa Rusine muri Nyaruguru aho ashinjwa gukorera Jenoside, ubwo urukiko rwari rukomeje kumuhata ibibazo, yakomeje agira ati “Namubonye agarutse sinzi niba yari ahungutse! Sinzi iyo yari aturutse.”

Uyu mutangabuhamya avuga ko, uretse kumva mu manza ko Kabirima yakoze Jenoside, nta handi yigeze abyumva habe no mu ikusanyamakuru rya Gacaca.

Undi Mutangabuhamya, ni uwitwa Mudatinya Athanase. Uyu mutangabuhamya na we wihamiriza ko yakoze Jenoside ndetse akaba yarabyireze akabisabira imbazi, yabwiye urukiko ko muri Gacaca i Bunge bamusabye gushinja Kabirima akababwira ko ntawe azi.

Ati “Njyewe Kabirima sinarimuzi, namubonye bwa mbere mu manza yambaye iroza nk’uku ameze aha! Nubwo twari dutuye mu gace kamwe sinari muzi kuko ni mu mashuri abanza ntitwize hamwe.”

Dr Kabirima yatawe muri yombi muri 2011 yaje mu nama y’Umushyikirano mu Rwanda aturutse i Nairobi muri Kenya.

Icyo gihe Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwamushyikirije impapuro zimugaragariza ko Inkiko Gacaca z’i Bunge muri Nyaruguru zamukatiye gufungwa imyaka 30 adahari mu rubanza rwiswe “Bunge I” muri 2009 kubera ibyaha bya Jenoside.

Icyo gihe yasabye ko urubanza rusubirwamo akaburana ahari noneho Bunge II imugira umwere ndetse aranafungurwa, amara amezi ane mu Rwanda mbere yo kwaka ibyangombwa ngo asubire aho yigishaga muri kaminuza.

Ubwo yari muri Kenya, hasabwe ko urubanza rusubirwamo biba ngombwa ko aburanishwa n’Inteko ya Gacaca ya Maraba ariko birangira inyangamugayo ngo zinaniwe kumvikana, ntizafata umwanzuro . Byabaye ngombwa ko hitabazwa Inteko ya Kibeho, birangira imukatiye gufungwa imyaka 19 adahari.

Akimara kubyumva, Dr Kabirima yahise agaruka mu Rwanda gusaba ko urubanza rusubirwamo, ariko kubera ko icyo gihe Inkiko Gacaca zarimo zisoza imirimo yazo, hasigaye inkiko nyeya zo kuburanisha imanza zari zisigaye biba ngombwa ko aburanishwa n’Inteko ya Kanombe B. Iyo yahise imukatira gufungwa burundu y’umwihariko.

Byabaye ngombwa ngo ko yitabaza inkiko zisanzwe, maze Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa 17 Ukwakira 2014 rukuraho ibyemezo by’izo Nteko Gacaca zose ndetse rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze rushingiye ku kuba ibyaha ashinjwa byaramushyiraga mu cyiciro cya ba ruharwa kandi ba ruharwa batarabunishwaga na Gacaca.

Icyo gihe yafunguwe ari ku wa 21 Ukwakira 2014 ariko asanga ubushinjacyaha bwarasohoye impapuro zo kongera kumuta muri yombi (mandate d’amener) ku wa 20 Ukwakira 2014, yongera gufatwa akiri mu marembo ya gereza.

Uru rubanza ruzakomeza ku wa 26 Kamena 2017, urukiko rwumva abandi batangabuhamya bane bashinjura Kabirima Jean Damascene, nyuma rukazumva n’abatangabuhamya bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha, rukabona gufata umwanzuro.

.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rusenge na mutarambirwa barashaka kuba abacamanza se? igihugu cyacu gifite aho kerekera muri iyo nzira. mureke kubangamira rubanda abantu ba nyaruguru babanye na Dr. kabilima nako kabilima wari umwana icyo gihe, please nimureke amagambo ayobya ubutabera. bariya baturage bari bahari ntimubarusha kubabara reka bavuge ibyo bazi. akarengane gacike

nshuti yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

ariko koko rusenge na mutarambirwa mwemeye guheranywa n’ubuhezanguni? ubwo se ko ibi bintu biri mu rukiko mwaretse ubutabera bwacu bugakora.
cyangwa murashaka kuba nka babandi batwiciye ngo mwifatire ubutabera mu ntoki zanyu. mutuze hanyuma uyu mugabo siwe wenyine uvuka muri Nyaruguru abahavuka, abakoze jenoside, abayirokotse bazatubwira uko byagenze. ituze rero kuri mwese mushaka kuba abacamanza b’abanyarwanda kandi amategeko afite uko aduha abacamanza!

gatera nkusi yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

abo batangabuhamya bashinjura Kabilima ni abatumwe na mayor wa Nyaruguru Habitegeko francois dore ko yirirwa mubikorwa bigamije gufunguza Kabilima kdi yarakoze jenoside ngo nuko ari inshuti ye akirirwa akoresha gitifu wa rusenge kanyarwanda ndetse nabandi muri ibyo bikorwa bigayitse.
inzego zibishinzwe zikurikirane neza mayor habitegeko adafunguza uwo mwicanyi ngo ni kabilima

rusenge yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ariko aka ni akumiro ubuse koko abo batangabuhamya nabo b’abicanyi bavuga iki mu buhamya,rwose abantu bari hariya hantu batanze ubuhamya mukareka gukomeza gushinyaguririra abantu ,ariko ubundi umuntu ubeshye urukiko ahanishwa iki ,ko harimo ababeshya,rwose nubwo ntari mpari uriya muntu yica abantu ,ariko yarabishe,ariko ubundi kuki badashinja bakuru be aribo bari n’abasirikare,bagashinja we ,kandi nkuko abivuga yari umunyeshuri?aho hantu ubutabera buzashishoze kandi rwose uriya witwa Mudatinya arabeshya no murubanza rwa gacaca yari yakatiwe amezi atandatu azira kubeshya nubu yari akwiye gukatirwa,ntibakirirwe bishimisha hejuru y’amaraso y’abacu bamennye,ngo ntiyari azi Kabilima ra?ubwose ko muzi ukuntu segiteri yakera yanganaga,umuntu mutuye muri segiteri imwe wamuyoberwa keretse niba uwo Kabilima yaragendaga mu giseke,uriya mugabo arabeshya urukiko rwose rumufatire ibihano

Mutarambirwa yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka