Urubyiruko rwakanguriwe guca ukubiri n’amateka mabi yasizwe n’ababyeyi barwo

Ihuriro ry’abadepite bagize Inteko ishinga amategeko rirwanya Jenoside ndetse rikanarwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, riravuga ko urubyiruko rufite uruhare runini mu kurwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rusabwa kudaheranwa n'amateka mabi yasizwe n'ababyeyi rukomokaho
Urubyiruko rusabwa kudaheranwa n’amateka mabi yasizwe n’ababyeyi rukomokaho

Depite Uwiringiyimana Philbert umwe mu bagize iri huriro, avuga ko urubyiruko rukomoka mu miryango y’abakoze Jenoside rusabwa kudaheranwa n’ipfunwe ry’ibyo abo mu miryango yarwa bakoze.

Asaba kandi urubyiruko rukomoka mu miryango yiciwe abayo na rwo ko rukwiye kudaheranwa n’amateka n’ingaruka za Jenoside ahubwo rugaharanira kuba mu gihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Depite Uwiringiyimana avuga ko ubushakashatsi bukorwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, bugaragaza ko hari urubyiruko rwanavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rugaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga ko ku isonga iyo ngengabitekerezo mbi ruyikura ku mateka yaranze ababyeyi barwo, ari na yo mbogamizi ikomeye ibangamiye uruhare rwarwo mukuyirwanya.

Cyakora ngo aya mateka bigoye kuyasohokamo ku wayakuriyemo,nubwo abitse isomo rikomeye urubyiruko rukwiye kwigira ho.

Agira ati, “Urubyiruko rwaguye mu mutego w’amateka ababyeyi barwo babayemo, ni yo mpamvu usanga hari abagira ingengabitekerezo kandi baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

“Muri aya mateka ariko ni naho hari inzira y okuyirwanya, igihe urubyiruko rwakwirinda kuba ibikoresho by’abafite ingengabitekerezo ishaka kurusubiza inyuma kubera amateka babayemo”.

Abayobozi barimo na Depite Uwiringiyimana basanga urubyiruko rubangamiwe n'umutego w'amateka y'ababyeyi barwo
Abayobozi barimo na Depite Uwiringiyimana basanga urubyiruko rubangamiwe n’umutego w’amateka y’ababyeyi barwo

Mu rubyiruko rw’u Rwanda ariko hari abafashe iya mbere biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bafasha bagenzi babo batarasobanukirwa n’amateka mabi yaranze ubuzima bw’Abanyarwanda akabageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugero ni urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda rwibumbiye mu muryango bise Imboni yarwo, aho ruzenguruka mu mashuri yisumbuye ruganiriza abakiri bato uko barwanya bakanirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi bikorwa uru rubyiruko rukora ngo bemeza ko bigira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Alice ishimwe uyobora Imboni zarwo muri Campus ya Gikondo, avuga ko aho batangiriye kuganiriza urubyiruko ku kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside hari impinduka igaragara.

Agira ati, “Twahereye mu Karere ka Karongi aho CNLG yagaragaza ko hibasiwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko ariko hashize imyaka itatu nta kindi kibazo kirahaba”.

 urubyiruko rwiyemeje guhinduka no guhindura abo mu miryango yarwo
urubyiruko rwiyemeje guhinduka no guhindura abo mu miryango yarwo

Uru rubyiruko kandi ruganirizwa uko rwarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rwizeza ko rugiye guhinduka kandi rugahindura imyumvire y’abo ruba rusanga mu miryango, kugira ngo ruharanire kubaka urwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka