Ubushinjacyaha bwagaragaje amabaruwa yerekana ko Burugumesitiri Ntaganzwa yakoze Jenoside

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, rwongeye kumva ibimenyetso bishingiye ku nyandiko ubushinjacyaha buheraho bushinja Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Nyakizu kuba yaragize uruhare muri jenoside

Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Nyakizu
Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Nyakizu

Mu rubanza rwabaye tariki ya 08 Kamena 2017, ubushinjacyaha bwasomeye mu rukiko andi mabaruwa menshi Ntaganzwa Ladislas yagiye yandikirana n’abayobozi bari bamukuriye n’inyandiko mvugo z’inama yagiye ayobora ngo agasaba Abahutu kwica Abatutsi.

Hari nk’ibaruwa yo ku wa 30 Gicurasi 1994, ubushinjacyaha bufite, Ntaganzwa Ladislas ngo yandikiye uwari Superefe wa Superefegitura ya Busoro muri Perefegitura ya Butare amubwira ko hari inyenzi bafatiye muri Nyakizu bakayica.

Muri iyo baruwa, ubushinjacyaha bwasomeye mu rukiko, harimo ko iyo “nyenzi” ngo mbere yo kuyica yababwiye ko hari izindi mirongo itatu zinjiye aho muri Nyakizu, bityo ngo bakaba bagiye guhiga muri Segiteri zose kugira ngo bazifate zicwe.

Iyo baruwa kandi yanibutsaga superefe kwihutisha gahunda yo gushyikiraza imbunda Komini Nyakizu yari yasabye.

Umushinjacyaha yagize ati “Iyo ubisuzumye birashimangira ibyo abatangabuhamya bagiye bavuga, ko Ntaganzwa yatanze intwaro zo kumara Abatutsi.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abatangabuhamya bavuga ko zimwe mu ntwaro zavaga kuri S/Prefecture izindi zikava mu kigo cya gisirikare i Butare.

Mu mvugo ishimangira, umushinjacyaha ati “Turongera kwibutsa ko nta ntambara yari ihari yatuma Burugumesitiri asaba intwaro cyane ko bitari n’inshingano ze. Kandi byagaragaye ko izi ntwaro zahabwaga abica Abatutsi.
Iyo baruwa, kimwe n’izindi, ishimangira ko habagaho inama zo gutegura Jenoside kandi zikanatangirwamo amabwiriza y’uko bigomba gukorwa.”

Mu gihe muri iyo baruwa, Burugumesitiri Ntaganzwa yasobanuriraga superefe ko, ngo inyenzi (Abatutsi) zikomeje guhungira muri Nyakizu zivuye mu Bugesera, ndetse akavuga ariko ko bakajije umutekano wo kuzicunga no kuzisaka, Superefe we yamusubije amushimira gukaza umurego mu gukumira inyenzi.

Superefe, mu byo yasubije, yagize ati “Umwanzi ari we inyenzi inkotanyi uhingukije agatwe bamutahure ahanwe.”

Muri iyo baruwa yanditswe ku wa 25 Kamena 1994 kandi superefe yasabaga Burugumesitiri Ntaganzwa Ladislas gukomeza kugenzura umutekano wo ku byambu by’Akanyaru ngo kuko bari bumvise ko inyenzi zishobora kugaba ibitero ziturutse mu Burundi.

Indi baruwa, mu mabaruwa menshi ubushinjacyaha bwasomeye mu rukiko, ni ibaruwa y’uwitwa Nizeyimana Venuste yandikiye Burugumesitiri Ntaganzwa amumenyesha ko batoraguye imbunda yo mu bwo bwa pisitore, akamusaba kumuha uburenganzira bwo kuyitunga ngo akazajya ayifashisha ku marondo.

Ntaganzwa yamusubije amuha uburenganzira bwo kuyitunga “mu bihe by’intambara kimwe n’abandi bose batunze imbunda, intambara yarangira akazakurikiza amabwiriza agenga gutunga imbunda.”

Ikindi kimenyetso ubushinjacyaha bwatanze nk’ikimenyetso cya nyuma mu bimenyetso byanditse ku cyaha cya Jenoside ni inyandiko mvugo y’inama Burugumesitiri Ntaganzwa yagiranye na Superefe n’Abakonseye ba za Segiteri zari zigize Komini Nyakizu.

Umushinjacyaha ati “Ingingo zo muri iyo nama n’imyanzuro yafatiwemo bigaragaza ko Jenoside yakozwe mu buryo bwari buteguye kandi buyobowe mu nzego zose.”

Mu myanzuro y’iyo nama ngo harimo ko bariyeri zigomba kujya aho ubuyobozi bwemeje kandi zikagenzurwa, ndetse banemeza abagomba gusakwa kandi ko hagomba gukorwa inama kenshi.

Indi nyandiko mvugo y’inama bivugwa ko Ntaganzwa yagiranye n’inzego z’ubuyobozi muri Nyakizu ngo yavugaga ko bagomba kujagajaga basaka ahantu hose hakekwa intwaro.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku itariki ya 06 Nyakanga 2017, rukazakomeza ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ku kindi cyaha bushinja Ntaganzwa, cyo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Ntaganzwa, ufite imyaka 57, wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa kwica Abatutsi barenga ibihumbi 20.

Yatawe muri yombi ku itariki ya 07 Ukuboza 2015 afatiwe ahitwa i Nyanzale mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ashyikirizwa u Rwanda ku itariki ya 20 Werurwe 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka