U Bufaransa: Munyeshyaka Wenceslas wari ukurikiranyweho Jenoside yagizwe umwere

Amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangaje ko ababajwe n’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bufaransa rwahagaritse ibirego Padiri Wenceslas Munyeshyaka yari akurikiranyweho kuri Jenoside.

Padiri Munyeshyaka (wambaye ijile) mu gihe cya Jenoside
Padiri Munyeshyaka (wambaye ijile) mu gihe cya Jenoside

Padiri Munyeshyaka yayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille, ahahungiye ibihumbi by’Abatutsi bashaka ubuhungiro.

Ashinjwa ibyaha byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi baguye kuri iyo kiliziya ndetse ku kigo cya Saint Paul byegeranye, afatanije n’wahoze ari Perefe wa Kigali Renzaho Tharcisse.

Nyuma ya Jenoside Padiri Muneshyaka yahungiye mu Bufaransa akaba ari naho yakomeje gukorera akazi k’ubupadiri kugeza ubu, aho akorera muri Paruwasi Gisors.

Muri 2015, urukiko rwo mu Bufaransa rwari rwanzuye ko Padiri Munyeshyaka atazakurikiranwa ku byaha aregwa yakoreye mu Rwanda, kubera ko ngo nta bimenyetso bifatika byatanzwe.

Imiryango myinshi irwanya Jenoside ikorera mu Bufaransa irimo "CPCR" (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), yakomeje kugaragaza ko itishimiye icyo cyemezo, inatanga ubujurire mu rukiko rw’i Paris.

Ubujurire bwatanzwe busa n’ubutagize icyo butanga kuko urubanza rwakomeje gusubikwa kuva icyo gihe kugeza ruteshejwe agaciro.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI),yatangaje ko ubutabera bw’u Bufaransa bwahisemo guhagarika iperereza kuri urwo rubanza rwari rumaze imyaka 20, ku bw’ibyo Padiri Munyeshyaka akaba atazigera aburanishwa.

IBUKA yatangaje ko icyo cyemezo kibogamye kuko yari ifite abatangabuhamya bahagije kandi ikaba yaranatanze ibyangombwa bikenewe byose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko icyo kibazo bazakigeza ku zindi nzego zibishinzwe.

Ati “Turasaba inzego zibishinzwe ziri hejuru y’ubutabera bw’u Bufaransa ko zadufasha guhindura icyo cyemezo kugira ngo uyu mugabo na we azahanwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe nabaye Sainte Famille mu gihe cya Genocide.Icyo nzi kuli uyu Mupadiri,nuko yadusomeraga MISA,mu ikanzu afite imbunda.Nawe arabyemera.Ariko ntawe nabonye arasa.Ikindi kandi,wabonaga aganira n’abasirikare baturindaga.Ariko ntibyabuzaga Interahamwe zabaga zoherejwe n’abategetsi kuza kudutoranyamo abo kwica.Niba hari ibibi yakoze,jye ntabyo nabonye.Icyo navuga nuko Amadini yose yagize uruhare rukomeye muli Genocide kubera ko amadini yivanga cyane muli Politike kandi Yesu yarasize abitubujije.Mwibuke ba Musenyeri Perraudin bafashije President Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Mwibuke Archbishop Nsengiyumva Vincent wafashije president Habyarimana gushinga ishyaka MRND ryateguye Genocide.Muli Anglican Church,hali Abasenyeri 7 muli 1994.Bose bali Abahutu gusa!! Muli abo 7,batatu bashinjwa na Leta gukora Genocide.Amadini agamije inyungu z’amafaranga na politike gusa.Nyamara bakiyita “abihaye imana”.Bible bayitwaza kugirango ibahahire gusa.

Rwemalika yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka