Kamonyi: Abantu batanu baguye mu kirombe bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro

Abantu 15 ubwo binjiraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Koperative COMIKA giherere mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugu wa Gatwa, baburiyemo umwuka batanu muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka naho abandi 5 batabarwa bakiri bazima.

Ikirombe cyaguyemo abo bantu
Ikirombe cyaguyemo abo bantu

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel yatangarije Kigali Today ko urupfu rwatewe n’impanuka ya moteri abo bantu bari binjije mu kirombe.

Ati: “ Twamenye amakuru ko mu karere ka Kamonyi, mu kirombe cya COMIKA abantu 15 binjiyemo gucukuramo amabuye y’agaciro, bigakekwa ko moteri bajyanyemo yabacuze umwuka, 5 muri bo bitaba Imana, 10 bakurwamo ari bazima harimo 5 bajyanwe ku bitaro bya Rukoma kwitabwaho n’abaganga ari naho bakiri, abandi 5 bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karangara baravurwa barataha, imirambo yajyanywe ku bitaro bya Rukoma”.

SP Habiyaremye avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyaba cyatumye aba bantu batanu bapfa.

Ubwo barimo gukuramo abaguyemo
Ubwo barimo gukuramo abaguyemo

SP Habiyaremye atanga ubutumwa ku bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitanyuze mu nzira ziboneye.

Ati “Abantu bagirwa inama yo kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane mu gihe cy’imvura, abaturage basabwa gutanga amakuru kuhari ikibazo nk’iki kugira ngo impanuza nk’izi zirindwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka