Mugimba na Iyamuremye bakurikiranweho Jenoside bategerejwe mu Rwanda

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baragerazwa mu Rwamda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubushinjacyaha bukuru wa Repubulika y’u Rwanda bwashyize ahagaragara, rivuga ko aba banyarwanda babiri babaga mu gihugu cy’Ubuholandi.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa
.
Mugimba na Iyamuremye bazacibwa urubanza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa birimo kuyitegura, gukangurira abandi kuyikora n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu mujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Muhumuza Richard ashimira igihugu cy’Ubuholandi n’Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu kubera akazi gakomeye bagize mu gikorwa cyo gutuma aba bagabo bombi boherezwa mu Rwanda.

Akomeza avuga ko Ubuholandi ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera.

Ubushinjacyaha bukuru wa Repubulika y’u Rwanda buvuga ko buzakomeza kugirana ubufatanye n’ibindi bihugu kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho baherereye hose, bazaburanishwe.

Mugimba na Iyamuremye ni bantu ki?

Mugimba yavukiye ahitwa i Cyambara muri segiteri Gaturo, muri Komiye ya Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yavutse tariki ya 24 Ukwakira 1959.

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri segiteri Nyakabanda muri komini Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.

Yakoze muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) akaba kandi yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “CDR”.

Iyamburemye we yavukiye ahitwa i Gatare muri segiteri Kicukiro muri Komine Kanombe mu mujyi wa Kigali. Yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975.

Akekwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND.

Akekwaho kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo cyanjye ndabona ababagabo bareka ingengabitecyerezo nimizi yayo yose bagasubirana umutima wakimuntu bakareka uwakinyamaswa

Ntigurirwa benoit yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka