Mugimba na Iyamuremye bakurikiranweho Jenoside bagejejwe mu Rwanda

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe mu Rwamda ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakigera ku kibuga cy'indege i Kanombe
Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakigera ku kibuga cy’indege i Kanombe

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda butangaza ko aba banyarwanda babiri babaga mu gihugu cy’Ubuholandi.

Bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaa moya n’iminota 10 (19h10) ku isaha y’i Kigali. Bazanywe n’indege y’ikompanyi itwara abagenzi ya KLM Royal Dutch Airlines.

Bakiva mu ndege nta jambo na rimwe bavuze,bahise bashyirwa mu modoka zigenewe gutwara abagororwa.

Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye ibikorwa byo gushaka uburyo abo bagabo bombi bakoherezwa mu Rwanda bakaba ariho baburanishirizwa

Ubwo bari bagisohoka mu ndege yabazanye ibakuye mu Buholandi
Ubwo bari bagisohoka mu ndege yabazanye ibakuye mu Buholandi

Mugimba na Iyamuremye bazacibwa urubanza kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinjwa birimo kuyitegura, gukangurira abandi kuyikora n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu Mujyi wa Kigali.

Mugimba yavukiye ahitwa i Cyambara muri Segiteri Gaturo, muri Komine ya Mutura mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Yavutse ku tariki ya 24 Ukwakira 1959.

Mugimba Jean Baptiste
Mugimba Jean Baptiste

Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri Segiteri Nyakabanda muri Komini Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.

Yakoze muri Banki nkuru y’igihugu (BNR) akaba kandi yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’intagondwa z’abahutu ryitwaga “CDR”.

Iyamuremye we yavukiye ahitwa i Gatare muri Segiteri Kicukiro muri Komine Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Yavutse ku itariki ya 14 Ukuboza 1975.

Iyamuremye Jean Claude uzwi ku izina rya "Nzinga"
Iyamuremye Jean Claude uzwi ku izina rya "Nzinga"

Akekwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Kicukiro akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka rya MRND.

Akekwaho kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

nibashyikirizwe ubutabera maze bacirirwe Imanza zikwiye.

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Cyokora mba mbona bambabaje pe,genocide ni icyaha cy idasaza koko,bage bicuza babikuye k umutima imbabazi ni benshi tuzifite mu gihe babaye sincere,naho se umugabo usheshe akanguhe,intiti ba dr,abagabo bakiri bato.Imana itugirire neza,genocide ntigasubire mu Rwanda koko

zzz yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize

Erega nukuri nta mahoro y’Umunyabyaha, Amaraso y’Inzirakarene azagumya kubabaza amahwemo, Bakanirwe urubakwiye Kdi Imana ni Umuhozi wukuri izajya igumya kubagaragaza.

Habimana J.Paul yanditse ku itariki ya: 12-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka